Burera: Abayobozi batanga serivisi mbi bazajya bahanwa
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buratangaza ko bwafashe ingamba ku buryo umuyobozi uzagaragaraho gutanga serivisi mbi abamugana azajya abihanirwa mu rwego rwo kwimakaza umuco wo gutanga serivisi nziza.
Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, avuga ko bafashe izo ngamba nyuma y’igihe kirekire bigisha abayobozi batandukanye bo muri ako karere gutanga serivisi nziza.
Agira ati “abaturage nibo dukorera, nibo badushyizeho banadukuraho igihe bashakiye babonye tutabakorera neza. Ni ngombwa kubaha serivisi nziza”.
Mu rwego rwo gukomeza gutanga serivisi nziza umuyobozi w’akarere ka Burera avuga ko uhereye ku karere, ku rugi rw’ibiro byose hamanikwaho nimero ya telefone n’ifoto y’ukoramo.
Ibyo bizatuma umuturage utakiriwe neza amenya uwamuhaye serivisi mbi ku buryo abimenyesha umuyobozi w’akarere. Njyanama y’akarere izafatira ibihano umuyobozi wese watanze serivisi mbi; nk’uko Sembagare abisobanura.
Ubushakashatsi bwakozwe mu Rwanda bugaragaza ko mu nzego z’ibanze gutanga serivisi nziza bigeze ku kigero cya 64%. Umuyobozi w’akarere ka Burera avuga ko bidashimishije.
Bimwe mu bituma abayobozi batanga serivise mbi harimo kuticisha bugufi. Umuyobozi w’akarere ka Burera abisobanura muri aya magambo: “Harimo abayobozi bataramenya kwicisha bugufi ko aribyo bituma atanga serivisi neza”.
Akomeza avuga ko bagiye gukomeza gushishikariza abayobozi batandukanye muri ako karere gukomeza gutanga serivisi nziza. Abo bizagaragaraho ko batayitanga bazahanwa; nk’uko umuyobozi w’akarere ka Burera abihamya.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|