Burera: Abayobozi barasabwa gusiba icyuho kiri hagati yabo n’abaturage
Guverineri w’intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, arasaba abayobozi bo mu karere ka Burera kwegera abaturage ku buryo bugaragara mu rwego rwo gusiba icyuho kiri hagati yabo n’abaturage umwanzi w’igihugu ashobora kunyuramo.
Guverineri Bosenibamwe asaba ibi abo bayobozi agendeye ku bihuha bikunze kuvugwa ku Rwanda, aho ngo bamwe mu baturage babyumva rimwe na rimwe bagacika intege ntibashishikarire gukora ngo biteze imbere.
Uyu muyobozi akomeza asaba aba bayobozi b’inzego z’ibanze kwegera abaturage bayobora babaganiriza bityo bakubaka ubufatanye baharanita iterambere, ngo kuko ibyo bihuha nta kindi bigamije uretse gutesha umurongo Abanyarwanda.

Agira ati “Abantu benshi kubera kudasobanukirwa n’ibibazo bibera ku isi, usanga abantu bagenda bacika intege. Abantu bakarangarira mu bidasobanutse aho gukomera no gushikama mu iterambere n’agaciro twebwe Abanyarwanda tugomba kwiha.
Tugomba guharanira kwegera abaturage bacu. Ntabwo twemerewe na gake gusiga icyuho hagati yacu abayobozi n’abaturage bacu. Tugerageze kuba hafi y’abaturage bacu. Kubaganiriza…”.
Guhindura ubukangurambaga
Ubwo yari bateraniye mu nteko y’abaturage y’akarere ka Burera, tariki ya 18/02/2014, Guverineri Bosenibamwe yanenze uburyo busanzwe abayobozi bamwe bakoresha, aho baremesha inama abaturage bakabwira gahunda za Leta ariko ntibabahe ijambo.
Uyu muyobozi avuga ko ubwo bukangurambaga butajyanye n’aho u Rwanda rugeze, aho rugomba guhangana n’abatarwifuriza amahoro.
Agira ati “Muhindure uburyo mukoramo ubukangurambanga, bigamije gusobanurira abaturage mu buryo bwimbitse. Kuziba icyuho icyo ari cyo cyose, umugizi wa nabi, umwanzi w’igihugu ashobora kuba yanyuramo.”
Uyu muyobozi asaba aba bayobozi kwegera abaturage bayobora b’ingeri zitandukanye, bakabaha ijambo kandi bagasabana nabo. Ibyo ngo nibyo bigaragaza imiyoborere myiza u Rwanda ruharanira.
Akomeza abwira abo bayobozi kandi kwicisha bugufi imbere y’abo bayobora ngo kuko nibwo bazubahwa. Abasaba kandi gusabana n’abo bayobora mu buryo butandukanye haba mu mikino, mu matorero, mu nsengero, n’ahandi ngo kuko nabyo bifasha mu bukangurambaga.

Inteko y’abaturage y’akarere ka Burera yitabiriwe n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye kuva ku rwego rw’umudugudu, abavuga rikijyana, bamwe mu baturage ndetse n’abandi Banyaburera batandukanye, bose bagera kuri 800.
Iyo nteko y’abaturage ifatwa nk’inama y’umushyikirano yo ku rwego rw’akarere kuko abaturage ndetse n’abayobozi babo barahura bakungurana ibitekerezo kuri gahunda zitandukanye za Leta, bakareba ibitagenda neza, bagafata ingamba zo kubikosora ngo bijye mu buryo.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
uyu mugabo ni umukozi mwiza inama agira abo ashinzwe kuyobora nizo zituma amajyaruguru akomeza gutera imbere ukuntu yiyoroshya byakagombye kubera urugero rwiza abayobozi kugeza kurwego rw’umudugudu.