Burera: Abayobozi b’itsinda barashinjwa kunyereza arenga miliyoni ebyiri z’abanyamuryango

Abaturage bo mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera, bibumbiye mu itsinda ry’ikimina bise ‘Twitezimbere Mituweri Kanyamigezi’, barasaba inzego z’ubutabera kubakurikiranira abayobozi batatu b’iryo tsinda, nyuma y’uko baketsweho kunyereza amafaranga akabakaba miliyoni ebyiri n’igice bari biteguye kugabana ngo batange mituweri.

Abo baturage barasaba kurenganurwa
Abo baturage barasaba kurenganurwa

Ni nyuma y’uko bigiriye inama yo gukora iryo tsinda ry’ikimina hagamijwe kubona amafaranga ya Mituweri mu buryo buboroheye, aho bari biteguye kuyagabana mu Ugushyingo 2019, batungurwa no kubwirwa ko nta faranga na rimwe riri mu isanduku nk’uko bamwe muri bo babitangarije Kigali Today.

Mugiraneza Aminadabu ati “Twagombaga kugabana amafaranga mu kwezi k’Ugushyingo 2019 kuko ari bwo ikimina cyagombaga kuba kirangiye, umwanditsi, umubitsi na Perezida barayigabanira dutungurwa no kubwirwa ko nta faranga na rimwe riri mu isanduku, ku mafaranga twari tumaze kuzigama angana na 2,439,199.

Abo baturage ngo bagejeje icyo kibazo mu buyobozi bw’akagari, batumijwe hagaragara ko abo bagize komite nyobozi bakoze inyandiko mpimbano zigaragaza ko amafaranga yishyuwe abanyamuryango bityo umubitsi, umwanditsi na Perezida w’ikimina batangira gusubiranamo imbere y’ubuyobozi bw’akagari bitana ba mwana ku ibura ry’ayo mafaranga.

Mugiraneza ati “Twagejeje icyo kibazo mu buyobozi bw’akagari babatumije basanga umwanditsi witwa Nirere Jean Pierre yanditse inyandiko ivuga ko abanyamuryango barindwi bishyuwe amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi mirongo ine na birindwi, aho yemezaga ko yayashyikirije Nyiramategeko Vestine wari umubitsi, Nyiramategeko arabigarama avuga ko nta faranga na rimwe yigeze ahabwa n’umwanditsi, biza kugaragara ko n’inyandiko y’uwo mwanditsi ari mpimbano ko yiganye na sinya y’umubitsi”.

Nyirankiranuye Asinath ati “Iki kimina twari twatanzemo amafaranga twizeye ko mu gihe cyo gutanga mituweri azadufasha, igihe cyo kugabana kigeze dusanga komite ishinzwe kuyacunga yarayariye, na n’ubu turi mu gihirahiro, rwose muturenganure tubone ayo mafaranga”.

Abo baturage baremeza ko inyerezwa ry’ayo mafaranga ryabagizeho ingaruka nyinshi ku buzima bwabo, no ku mibereho y’imiryango yabo.

Nyirandikubwimana Dorothé ati “Ibi ntibyumvikana, nkanjye nari maze kugiramo ibihumbi 45. Byangizeho ingaruka zikabije kuko nagiye gufata inguzanyo yunguka mu rindi tsinda kugira ngo umuryango wanjye ubone mutuweri, na n’ubu ndimo ideni rishobora kungiraho ingaruka zikomeye”.

Nyirankiranuye ati “Muturenganure mukurikirane abatwambuye, turi mu karengane gakabije, ibyo ntibyumvikana kuba abantu baturira amafaranga asaga miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana ane yose twabonye twiyushe akuya, ubu bamwe bakaba bativuza, bagiye imigambi yo kurya ibyacu ariko ntibazabiheza”.

Kigali Today yagerageje kuganira n’abavugwa mu inyerezwa ry’ayo mafaranga ariko ntibyakunda. U,buyobozi bw’Umurenge wa Rugarama bwemeza ko icyo kibazo buri mu nzira zo kugikemura aho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama Sebagabo Prince yabahaye itariki ntarengwa ya 5 Ukwakira yo kuba icyo kibazo cyavuye mu nzira nk’uko yabitangarije Kigali Tioday.

Ati “Baje kumbwira icyo kibazo cy’ikibina aho bari bamaze kugira akabakaba miliyoni ebyiri n’igice ngo abari babayoboye barabambura, ubu abarebwa n’icyo kibazo nabatumyeho kuwa mbere mu rwego rwo kumva umuzi w’icyo kibazo no kugikemura”.

Uwo muyobozi arasaba abaturage kujya bagirana icyizere birinda kwamburana mu gihe bashyizeho ibimina bibafasha mu iterambere ryabo, kuko ngo byagaragaye ko ayo matsinda iyo ayobowe n’inyangamugayo abera abaturage ibisubizo mu mibereho yabo aho kuba ibibazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka