Burera: Abavumvu ngo bataye igisuzuguriro babikesha Perezida Kagame
Abavumvu bo mu Karere ka Burera na bo bifuza ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda yahinduka Perezida Paul Kagame agakomeza kuyobora kubera ko yabazamuye bakava mu bavumvu ba kera basuzugurwaga bakagera ku bavumvu biteje imbere bagirira n’ingendo shuri mu mahanga.
Kuri uyu wa 30 Nyakanga 2015, ubwo abasenateri baganiraga n’abikorera bo mu Karere ka Burera baturuka mu mirenge itanu, ku ivugururwa ry’ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga, bagaragaje uburyo bagikeneye kuyoborwa na Perezida Kagame.

Abavumvu ni bo bafashe iya mbere bagaragaza uburyo imiyoborere myiza ya Kagame yatumye bava ahantu basuzuguritse, aho barangwaga n’umwanda gusa; nk’uko Karabayinga Cyprien abisobanura.
Avuga ko kuri Leta zatambutse mbere, abavumvu bari abantu basaga basigaye inyuma batiyitaho ugasanga bahorana umwanda ariko kuri Leta ya Paul Kagame ngo bitaweho ku buryo basigaye batembera no mu mahanga nko muri Ethiopia, muri Zimbabwe (mu ngendo shuri).
Akomeza avuga ko, kuri ubu, ubuki na bwo bwahawe agaciro, bitandukanye na mbere dore ko ubu banafite koperative ifite uruganda rutunganya ubuki. Ikilo cy’ubuki bakigurisha amafaranga y’u Rwanda 2000, bwaba bumaze gutunganywa mu ruganda bukagurishwa 3000.

Abikorera batandukanye na bo bunga mu ry’aba bavumvu bavuga ko bifuza gukomeza kuyoborwa na Perezida Kagame kuko yatumye babona umutekano utuma bakora ubucuruzi bwabo batikanga ko hari uza kubambura amafaranga.
Mukeshamungu Felicité avuga ko, nk’uwikorera, abona Perezida Kagame yaroherejwe n’Imana gucungura Abanyarwanda. Ngo ni yo mpamvu batagondoza Imana ahubwo uwo muyobozi mwiza yabahaye agomba gukomeza kubayobora.
Agira ati “Nta mpamvu n’imwe rero yatuma iriya ngingo (ya 101) tutayisubiraho ndetse ngo tuyivugurure, tuvuge ngo iriya manu (Perezida Kagame) Uwiteka Imana yatwihereye, nta mpamvu turagondoza Imana.”
Abikorera bo mu Karere ka Burera bakomeza bavuga ko Perezida Kagame yakomeza kuyobora bikaba nk’ishimwe bamuhaye ngo kuko n’amahanga atandukanye amuha ibihembo.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
abanyarwanda bose, ingeri zitandukanye rega bafite ibyo bashimira Perezida Kagame