Burera: Abaturage barasabwa kwerekana ahari ruswa

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Sembagare Samuel, arasaba abaturage bako kurwanya ibikorwa biganisha kuri ruswa, batanga amakuru y’aho babonye ibikorwa nk’ibyo.

Umuyobozi w’akarere atangaza ibi mu gihe hari bamwe mu banyaburera bavuga ko hari hamwe na hamwe mu nzego z’ibanze bakwa ibyo bita “umuti w’ikaramu” kugira ngo bahabwe sirivisi runaka.

Abo baturage bavuga ko iyo ruswa, batsinda bakayita umuti w’ikaramu, ikunze kwakwa iyo hari gushakwa nk’ibyangombwa by’inzira cyangwa n’ibindi byangombwa umuturage ahererwa mu murenge.

Ngo n’ubwo uyatse atabivuga mu magambo ayaka mu bikorwa birimo gusiragiza umuturage ushaka iyo serivisi ku buryo bigeraho akibwiriza akagura serivisi akeneye nyamara yagombaga kuyihererwa ubuntu; nk’uko Mudakikwa Léonard utuye mu Karere ka Burera abisobanura.

Agira ati “Hari igihe ujyenda bakakubwira ngo tanga umuti w’ikaramu, ejo ngo wongere ugaruke. Ubwo rero icyo gihe nk’umuturage iyo akubwiye kabiri, gatatu ngo ugende ugaruke ubwo nawe ureba ikiri kubura. Tuvuge niba ari nk’igipapuro wenda, nkatwe duturiye umupaka, cyo kujya nko mu Bugande ari nk’ibintu ugiye gushakayo, kugira ngo gahunda zawe zihute rero, iyo ubonye akubwiye ngo ejo ugaruke, hari gahunda zawe ziba zipfa. Uremera wa muti ukawushaka”.

Sembagare asaba abaturage gutunga agatoki aho babonye ruswa.
Sembagare asaba abaturage gutunga agatoki aho babonye ruswa.

Aba baturage bavuga ko kurwanya ruswa bikwiye ariko ngo bamwe barayakwa ntibavuge ko bayatswe kubera ko serivisi baba bakeneye baba bayibonye.

Ikindi ngo ni uko banaramutse babivuze bishobora kubagiraho ingaruka zo kuba uwabatse uwo muti w’ikaramu yabareba nabi, dore ko ngo nta n’ibimenyetso bifatika byerekana ko bayatswe baba bafite.

Mudakikwa akomeza agira ati “Nk’umuturage rero hari igihe ushobora nko kuvuga uti ‘umuyobozi runaka wenda yambwiye iki’ kandi nta kimenyetso ufite, kubera ko nta bimenyetso bifatika urerekana, byerekana ko yayikubajije (ruswa) ugahitamo guhora”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bukomeza gusaba abaturage kurwanya ruswa kuko imunga ubukungu bw’igihugu kandi umuyobozi urangwaho ruswa arenganya.

“Turashaka rero ngo ruswa icike burundu. Ntabwo ikwiye kwihanganirwa. Ni ukuvuga ngo umuntu wese: yaba umuyobozi, utanga ruswa n’uyihabwa, abo bantu bakwiye guhanwa by’intanga rugero. Ahantu hose wabona hari ruswa ukadutungira agatoki kugira ngo icyo kibazo tugikemure hakiri kare. Ntihazagire utanga ruswa kugira ngo bamuhe uburenganzira bwe cyangwa kugira ngo abantu bishyirire mu mifuka yabo. Dukwiriye gukora, tugakora ibyo tugomba gukora, tukabinoza”.

Sembagare asaba abaturage kutihanganira ruswa agendeye ku kuba ngo hari umukozi wo mu murenge umwe wo muri Burera wakaga amafaranga abaturage ababwira ko azabagabira inka.

Akomeza avuga ko abantu nk’abo bagomba kwamaganwa ndetse agasaba abaturage kujya bamuhamagara no kuri telefoni ye mu gihe babonye abantu nk’abo babeshya abaturage.

Ikindi ni uko mu rwego rwo gukomeza guca akarengane ndetse no kurwanya ruswa mu karere ka Burera hashyizweho umurongo wa telefone 4139 uhamagarwaho ku buntu, abanyaburera bagasabwa kuwukoresha batanga amakuru.

Kuva tariki 29/11/2014 u Rwanda ruri mu cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa kizasozwa tariki 9/12/2014, ubwo isi yose izaba yizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa.

Norbert NIYIZURUGERO

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka