Burera: Abaturage barasabwa kurwanya icuruzwa ry’abantu batanga amakuru

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Burera, Uwambajemariya Florence, arasaba abaturage kurwanya icuruzwa ry’abantu bita ku burezi bw’abana babo kandi batanga n’amakuru y’abo bazi bakora ibintu nk’ibyo.

Uwambajemariya aravuga ibi mu gihe Leta y’u Rwanda yahagurukiye kurwanya icuruzwa ry’abantu rigaragara muri iki gihe hirya no hino ku isi.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko usanga hari bamwe mu babyeyi babura abana babo hagashira iminsi batarigeze babimenyesha ubuyobozi, nyamara babura itungo ugasanga bari gutabaza.

Agira ati “Bigeze aho usanga umwana agenda akamara icyumweru, ibyumweru bibiri, umubyeyi yamubura ntanavuge ati ‘mumfashe gushaka umwana’. Nyamara itungo ryabura ugasanga twese twaraye duhagaze ngo hari intama cyangwa ihene yabuze kandi ibyo byose bitagize aho bihurira n’agaciro k’umuntu”.

Uwambajemariya asaba abanyaburera gutanga umusanzu mu kurwanya icuruzwa ry'abantu.
Uwambajemariya asaba abanyaburera gutanga umusanzu mu kurwanya icuruzwa ry’abantu.

Akomeza ababwira ko usanga hari abantu bashuka abana bababeshya ko bagiye kubaha akazi i Kigali nyamara babafiteho izindi gahunda zo kujya kubacuruza mu bihugu byo hanze. Ngo ibyo bikwiye kurwanywa kuko umuntu afite agaciro gakomeye.

Agira ati “Twese rero duhanahane amakuru. Nta kindi dusabwa: uwo twabonye tutamuzi cyangwa se uri muri gahunda tutazi, reka duhanahane amakuru…”.
Kuba akarere ka Burera gaturiye umupaka w’u Rwanda na Uganda biroroshye ko hakorerwa icuruzwa ry’abantu.

Gasutamo zizwi ziri mu karere ka Burera, aho abaturage banyura byemewe n’amategeko bagiye Uganda cyangwa baje mu Rwanda, ni ku mupaka wa Cyanika uri mu murenge wa Cyanika ndetse n’uwa Buhita uri mu murenge wa Kivuye.

Ahandi hose hasigaye kuri uwo mupaka nta kintu gihari kigaragara gitandukanya ibyo bihugu byombi, ku buryo abakora forode, abacuruza ibiyobyabwenge, banyura mu nzira zitazwi bita panya.

Muri 2012 aba bana b'abakobwa nibwo bafashwe bagiye kujyanwa muri Uganda.
Muri 2012 aba bana b’abakobwa nibwo bafashwe bagiye kujyanwa muri Uganda.

Mu kwezi kwa 11/2012 Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera yataye muri yombi umugore witwa Akumuntu Josiane, wari ugiye kujyana muri Uganda abana b’abakobwa batanu bo mu karere ka Burera. Ubwo bafatwaga ariko umwe muri bo ntiyabonetse.

Abo bana bari bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 13 na 15 bavuze ko uwo mugore yari yabijeje ko agiye kubashakira akazi muri Uganda.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa 07/2012 nabwo umugore witwa Uwikunda Beatrice yafatiwe muri Uganda agiye kugurisha umwana w’uruhinja yari yibye mu murenge wa Rugarama, mu karere ka Burera.

Norbert NIYIZURUGERO

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka