Burera: Abaturage barasabwa kurangwa n’isuku aho bari hose

Samuel Sembagare, umuyobozi w’akarere ka Burera, asaba abaturage ayobora kurangwa n’isuku aho baba, aho barara, aho bakorera n’aho bafungurira batibagiwe kuyigira ku myambaro ndetse no ku mubiri wabo.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera burakangurira abaturage bayobora kugira isuku mu byo bakora byose, mu gihe hari abadakozwa amazi ndetse ntibanibuke kumesa imyenda yabo cyangwa baba ahantu hadasukuye.

Umuyobozi bw’aka karere avuga ko kugira isuku bisaba kugira imyumvire ihamye bityo bikaganisha no k’ubukire, mu gihe bamwe mu baturage bakivuga ko kugira isuku bisaba ibintu bihambaye.

Aba baturage banegwa ko usanga bakunze kurimba gusa ku Cyumweru naho indi minsi ugasanga bambaye imyenda ifite isuku nke. Ubuyobozi bubasaba ko bakwiye kurangwa n’isuku buri gihe.

Ubuyobozi bw’imirenge itandukanye igize aka karere bukora imikwabo mu masantere aherereye muri iyo mirenge amaresitora, utubari, amazu y’ubwogoshero n’ibindi birangwa mo umwanda bakabifunga kugeza byisubiyeho.

Guverineri w’intara y’amajyaruguru, Aimé Bosenibamwe, aherutse gutangaza ko hagiye gutangizwa kampanye yo kurwanya umwanda wo ku mu biri ugaragara mu baturage bo muri iyo ntara.

Ibyo yabihereye ko usanga bamwe mu baturage batuye mu ntara y’Amajyaruguru, bafite imitungo myinshi n’amafaranga ariko ugasanga batajya boga, bambaye n’imyambaro itameshe.

Bosenibamwe yongeyeho ko isuku igomba kugaragara mu baturage bo mu ntara ayobora byihuse biturutse kuri iyo kampanye yo kurwanya mwanda yatangijwe.

Norbert NIYIZURUGERO

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka