Burera: Abaturage babangamiwe no kubuzwa kunyuza ubwato bw’ingashya muri Rugezi

Nyuma y’aho ubuyobozi bw’akarere ka Burera buburije abaturage kunyuza ubwato bw’ingashya mu gishanga cya Rugezi mu rwego rwo kwirinda impanuka, abaturage bavuga ko babuze uko bambuka bajya mu mirimo itandukanye kandi ariyo nzira yabo ya bugufi hakaba nta n’ubwato bwa moteri buhari.

Abaturiye igishanga cya Rugezi batangiye kubuzwa kukinyuzamo ubwato bw’ingashya guhera tariki ya 24/07/2014, ubwo ubwato bwari butwaye abantu 16 barimo abanyeshuri 14 bari bagiye mu biruhuko bwakoraga impanuka bukarohama, abanyeshuri babiri bakahasiga ubuzima.

Ahishakiye Charles, umwe mu baturage bakoreshaga iyi nzira agira ati “Icyo badukoreye mbona kidashoboka ni ugufunga ubwato ngo bwakoze impanuka kandi n’ubundi nta kindi kintu kizakorwa hatabaye mo ubwato. Ahubwo icyiza barwagura (Rugezi) bagashyiramo ubwato bw’imashini (bwa moteri), n’ubundi bwajya bukora impanuka hakagira ubundi bubusimbura bujya gutabara abo bantu”.

Bagirubwira Claver yungamo ati “Nk’umuntu ukoresha ubukwe, bambukaga mu Rugezi bagahita bagera aho ubukwe burabera ariko bareba kugira ngo bazazenguruke, ni ibintu byahenze abaturage…”.

Aba baturage bavuga ko hari bamwe basigaye banyura mu gishanga cya Rugezi n’amaguru, ariko nabwo ngo baba bafite ubwoba ko barigitamo bityo ngo ntibanyuramo bikoreye ibintu.

Bamwe mu baturiye igishanga cya Rugezi ngo basigaye bacyambuka n'amaguru ariko baba bafite ubwoba bwo kurigitamo.
Bamwe mu baturiye igishanga cya Rugezi ngo basigaye bacyambuka n’amaguru ariko baba bafite ubwoba bwo kurigitamo.

Abandi nabo bahitamo kuzenguruka gusa ngo ni urugendo rurerure kuko ubusanzwe iyo banyuraga mu bwato bageraga hakurya bakoresheje isaha imwe, ariko iyo bazengurutse bagenda n’amaguru bagera hakurya ya Rugezi bakoresheje amasaha agera kuri ane.

Abandi baturage bakora ubucuruzi bavuga ko bajyaga bajya kurangura ibicuruzwa bitandukanye kuri Base mu karere ka Rulindo, bakabyambutsa mu gishanga cya Rugezi mu bwato bw’ingashya, ariko ubu ntibakibona uko bajya kurangura yo kuko batabona aho banyura hafi.

Hari gushakwa ubwato bwa moteri buzajya bwambutsa abaturage

Ubuyobozi buvuga ko ntawabujije abaturage kunyura muri icyo gishanga ariko ubwato bwemerewe kunyuramo ni ubwato bwa moteri gusa, kandi ababurimo bose bakaba bambaye amakoti yabugenewe (Life Jacket) yabatabara baramutse bagize impanuka.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Gatebe wo mu karere ka Burera, ahabereye impanuka y’ubwo bwato yahitanye abanyeshuri babiri, buvuga ko muri uwo murenge gusa hari ibyambu bine abaturage banyuzagamo ubwato bw’ingashya bumeze nk’imivure kandi ari benshi.

Igishanga cya Rugezi ukirebera kure wagira ngo nta mazi arimo kandi arimo menshi.
Igishanga cya Rugezi ukirebera kure wagira ngo nta mazi arimo kandi arimo menshi.

Munyarubibi Jean Pierre, umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge avuga ko hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo abaturage bongere kwambuka igishanga cya Rugezi ariko noneho bakoresheje ubwato bwa moteri.

Agira ati “Ubwato dushaka ko bukoreshwa ni ubwato bw’imbaho, ni ubwato bufite moteri, ni ubwato bufite ubwishingizi. Turimo turabakangurira, kuko yari amakoperative, arimo arakoresha ubundi, barakoresha imbaho, barimo baratuma ama-jillet i Kigali ku buryo ejo hazaza nko mu byumweru nka bibiri, bitatu hazaba hagezemo ubwato bw’imbaho”.

Iyo urebera kure igishanga cya Rugezi ubona nta mazi arimo nyamara munsi yacyo ni amazi gusa ku buryo hari naho ugera ugasanga hameze nk’ikiyaga.

Ayo mazi yose akivamo anyura ku rusumo ruri mu murenge wa Butaro akisuka mu kiyaga cya Burera, agakomeza mu kiyaga cya Ruhondo no mu mugezi wa Mukungwa, ahari ingomero z’amashanyarazi ziyatanga mu Rwanda ndetse no muri Uganda.

Abaturiye igishanga cya Rugezi, bari mu mirenge ya Butaro, Rusarabuye, Rwerere, Ruhunde, Gatebe na Kivuye, basabwa gukomeza kukibungabunga bakirinda isuri, birinda kugihingamo ndetse birinda gukora ibindi bikorwa byose byacyangiza.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka