Burera: Abasore n’inkumi ngo bakunze kwishyingira kuri Noheli

Abasore n’inkumi bo mu karere ka Burera bizihiza cyane umunsi mukuru wa Noheli ku buryo bamwe muri bo basanzwe bakundana bategereza uwo munsi bakishyingira ababyeyi babo batabizi.

Abo baturage twaganiriye bavuga ko muri ako karere kuri Noheli umusore n’inkumi bakundana basohokana bakajya kwishimisha bakanywa bakarya.

Kuva ubwo ngo bashobora guhita bafata icyemezo cyo guhita bajya kwibanira uwo munsi bidasubirwaho; nk’uko Habimana Déo abisobanura.

Agira ati “umusore ubundi runaka apanga kurongora kuri Noheli n’umukobwa agapanga gushyngirwa kuri Noheli…kuri uwo munsi bose niwo baba barangamiye nyine byagira bahura kuri uwo munsi…noneho ubwo baba bari kumwe bagatahana…”.

Akomeza avuga ko ahanini ikibitera ari uko baba banyweye inzoga nyinshi bigatuma bafata ibyemezo bihubutse. Ngo muri Burera kuri Noheli, n’utanywa inzoga akora uko ashoboye agashaka amafaranga akajya kwigurira rimwe nk’uko Habimana akomeza abihamya.

Agira ati “…ni uko nyine ni ukumara guhaga bakagenda. Iyo inzoga imugeze mu mutwe niho atekereza no kurongora akenshi na kenshi. Ubwo rero akabyibaza ho bukeye ariko ibyabaye biba byabaye.”

Yongeraho ko abo basore n’inkumi akenshi baba bahuriye mu misa, yamara kurangira bagahita basohokana nta handi hantu banyuze.

Habiyambere Cyprien we avuga ko abo basore n’inkumi bishyingira kuri Noheli n’ubusanzwe baba bafitanye gahunda yo kwishyingira, ubundi bakemeranya kuzabikora kuri Noheli nk’umunsi w’ibyishimo.

Agira ati “ubundi biterwa na gahunda y’umuntu, umuhungu n’umukobwa baba bahanye. Kuko ntibaba batemereranyije ikintu ngo bagikore. Ubwo rero iyo bakemerekanyije baragenda”.

Nubwo abo bose twaganiriye badatanga urugero rw’ingo z’ababa barishyingiye kuri Noheli, bavuga ko abasore n’inkumi bo mu karere ka Burera bakunze kwishyingira kuri uwo munsi mukuru Yezu Kristu yavutse ho.

Mu karere ka Burera, kwishyingira babyita “Gukocora” kuko umusore n’inkumi bumvikana ubwabo bakajya kubana ababyeyi babo batabizi, umusore nta nkwano atanze ku babyeyi b’umukobwa.

Abasore n’inkumi bo mu karere ka Burera bakunze kwishyingira ni abo mu cyaro baba bataragize amahirwe yo kwiga.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo   ( 1 )

muri ruzizi service za tigo zirananiwe nibashyremo abakozi babishoboye cg bafunge imiryango connection imara cyumwere yarapfuye gute?

emile ngabonziza yanditse ku itariki ya: 27-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka