Burera: Abasenateri banyuzwe n’imikorere y’uruganda rw’amata rweguriwe abikorera

Nyuma y’uruzinduko Abasenateri bari bamaze iminsi bagirira mu turere tunyuranye tugize Intara y’Amajyaruguru, ubwo basuraga uruganda rw’amata, Burera Daily, bishimira impinduka ku mikorere yarwo nyuma y’uko rweguriwe abikorera.

Abasenateri bari kumwe n'abayobozi mu nzego zinyuranye zirimo n'izishinzwe umutekano, bashimwe imikorere y'urwo ruganda
Abasenateri bari kumwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye zirimo n’izishinzwe umutekano, bashimwe imikorere y’urwo ruganda

Ni uruganda rwakomeje kuvugwaho imikorere mibi yo kutishyura neza abaturage bajyaga barugemurira amata, kugeza n’ubwo abaturage bageza icyo kibazo kuri Perezida wa Repubulika ubwo yabasuraga tariki 08 Gicurasi 2019, icyo kibazo agiha umurongo wo kugikemura aho yagishinze inzego zinyuranye mu buyobozi bw’igihugu zifite mu nshingano ubworozi.

Senateri Dr Nyinawamwiza Laetitia na Senateri Mupenzi Géorge, basura urwo ruganda rwa Burera Dairy rubarizwa mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, bavuga ko muri gahunda Sena yateguye binyuze muri komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari, harimo gusura abaturage hagamijwe kurera uburyo igihugu cyongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi byoherezwa mu mahanga.

Senateri Dr Nyinawamwiza, yavuze ko icyo gikorwa cyatekerejwe, nyuma yo kubona ko amakoperative menshi agera kuri 60%, n’inganda z’u Rwanda zigera kuri 60% zose zikora ibikomoka ku buhinzi, barebye uburyo ibyoherezwa mu mahanga birimo kwiyongera ndetse n’amasoko akomeje kuboneka hanze y’u Rwanda, hasigara hibazwa ikibazo cy’ubwiyongere bw’ibyoherezwa mu mahanga.

Senateri Dr Nyinawamwiza, nyuma yo gusura urwo ruganda, yavuze ko ruri mu nzira nziza nyuma yo kwegurirwa abikorera.

Ati “Ni uruganda rwakomeje guhura n’ibibazo mu myaka ishize, ariko uyu munsi ruri mu nzira nziza, icyerekezo ni cyiza kandi iterambere ry’ubukungu ridashingiye ku bikorera ntabwo ryashoboka. Kuba rero rwaramaze kwegurirwa abikorera, barishimye, barimo gukora kandi barufitiye imishinga isobanutse, ni ikimwaro duhanaguye, ni n’ibyishimo kuko ibyari ikibazo byahindutse ibisubizo, bafite ingamba nziza”.

Uwo muyobozi yavuze ko n’ubwo uruganda rurimo gukora neza, hari ibibazo binyuranye bikwiye kwigwaho, birimo ibyo kuba rwagira ikibazo cyo kutabona amata ahagije, avuga ko hari ibikwiye gukosorwa mu kongera umukamo, birimo kongerera amatungo ibiryo bihagije kandi byiza.

Amakusanyirizo na yo arashimirwa imikorere myiza
Amakusanyirizo na yo arashimirwa imikorere myiza

Yavuze ko ikindi gitera umukamo muke ari imyumvire y’abaturage bataramenya neza gahunda yo gutera intanga, asaba rwiyemezamirimo kujya afata umwanya bakegera aborozi aho kwicara gusa ngo bategereze amata, ahubwo bakabafasha kubereka inzira bacamo ngo bongere umukamo.

Yagiriye inama ba nyiri uruganda, abasaba kurushaho kuruvugurura haba mu nyubako no mu bikoresho ikindi abemerera n’ubuvugizi bw’umuhanda, dore ko hari abagemura amata i Kigali kubera imihanda mibi, yongeraho n’ikibazo cy’inzuri zidahagije mu gihe 98% zigizwe n’inka z’inzungu zikenera kurya byinshi.

Yagarutse no ku isoko bafite mu gihugu cya Congo (RDC), abibutsa ko bagomba guhanga udushya abo baturanyi bakunda, asaba n’abaturage korora kijyambere inka zigatanga umusaruro hatagendewe ku bwinshi bwazo, ahubwo ku bwiza bwazo kugira ngo bagere ku bukire.

Abasenateri basobanuriwe imikorere y'urwo ruganda
Abasenateri basobanuriwe imikorere y’urwo ruganda

Hubert Hakuzweyezu ushinze umusaruro muri Burera Daily wari uhagarariye rwiyemezamirimo, avuga ko nyuma yuko urwo ruganda rwegurirwa abikorera, harimo gushyirwa imbaraga mu kwiyubaka aho ayo mata bakomeje kuyabyaza umusaruro bakoramo ibiribwa by’amoko atandatu anyuranye harimo ikivuguto, Yagourt na Fromage z’amoko ane anyuranye.

Avuga ko ibyo byose bikorwa mu mata yinka aturuka mu makusanyirizo atandukanye yo mu karere ka Burera, aho avuga ko amata akenerwa n’urwo ruganda aboneka ariko uruganda rukaba rugiye kwagurwa ku buryo hazajya hakenerwa amata yo mu tundi turere.

Ati “Umushoramari yiteguye kuzamura ubushobozi bw’uru ruganda, ruzajya rutunganya litiro miliyoni imwe ku kwezi, aho kugeza ubu rufite ubushobozi bwo gutunganya litiro 2500 z’amata ku munsi.

Amata abikwa ahafite isuku
Amata abikwa ahafite isuku

Nta mpungenge zihari zo kuba mu myaka iri imbere tuzaba dutunganya litiro Miliyoni ku kwezi, kuko icyo gihe inka zizaba zihagije kandi n’umukamo uzaba ari mwiza hagendewe ku mikoranire y’uruganda n’aborozi, aho uruganda ruri muri gahunda yo gufasha abaturage kubona ibiryo by’amatungo bifite intungamubiri zihagije, nyuma y’uko bigaragaye ko inka yariye ibyo biryo tugiye kubagezaho yiyongeraho litiro ibyiri ku mukamo”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera, nabwo burishimira imikorere ya rwiyemezamirimo wegukanye urwo ruganda, avuga ko inka zisaga ibihumbi 40 zororerwa mu Karere ka Burera, n’ubwo zihagije ariko hari gahunda yo kuzongera, nk’uko Umuyobozi w’Ako karere, Uwanyirigira Marie Chantal abivuga.

Ati “Umwaka umwe ushize uru ruganda rweguriwe abikorera, ruri ku kigero cyiza, turishimira ko abarwegukanye mu mwaka bamaze, bafite intumbero nziza. Inka zirenga 40 mu karere zirahagije n’ubwo zikenewe kongerwa, inyinshi ni inzungu zifite umukamo mwiza, turegera aborozi tubashishikariza kutororera ifumbire gusa, borore bagamije kongera umusaruro w’amata ubworozi burusheho kubateza imbere”.

Arongera ati “Tuzakorana n’uruganda, dushake icyakongerera aborozi iterambere, ibindi bibazo byaba bihari twiteguye kubishakira umuti, mbere yuko uru ruganda rwegurirwa umushoramari, muribuka ko ubwo Perezida wa Repubulika yadusuraga muri 2019, bamugaragarije ikibazo cyo kutagira aho bagemura amata yabo hizewe, n’abahafite bagaragaza imbogamizi zo kutishyurwa, ubu barishimye”.
Umushoramari wegukanye urwo ruganda akomoka mu gihugu cya Zimbabwe, aho asanzwe afite ikigo cyitwa African Solutions Company, kuva muri Mutarama 2020, Leta ikaba yagurishije imigabane yayo yose ingana na 98% yari ifite muri urwo ruganda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka