Burera: Abasaga 7,000 bagiye guhabwa igishoro kizabafasha kwigobotora ubukene

Bamwe mu baturage bo mu mirenge yose igize Akarere ka Burera, bagiye gufashwa kubona igishoro cy’amafaranga azabafasha gukora imishinga iciriritse ibyara inyungu kugira ngo babashe kwikura mu bukene.

Abasaga 7,000 mu gihe cya vuba bazaba babonye igishoro cyo kubafasha gushyira mu bikorwa imishinga iciriritse izabakura mu bukene
Abasaga 7,000 mu gihe cya vuba bazaba babonye igishoro cyo kubafasha gushyira mu bikorwa imishinga iciriritse izabakura mu bukene

Abagera ku 7,000 ni bo bazafashwa mu mushinga witwa ‘Give Directly’, aho buri muturage muri abo batoranyijwe azagenerwa na Leta amafaranga ibihumbi 150 y’u Rwanda, yo gushyira mu bikorwa umushinga uciriritse.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, avuga ko bamaze iminsi bafatanya n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ku rwego rwo hasi mu Midugudu n’Imirenge, kunoza imishinga y’abazahabwa ayo mafaranga.

Yagize ati “Amafaranga ibihumbi 150 ku muntu utekereza neza kandi ushaka gutera imbere, yakoramo imishinga mito mito iciriritse kandi akayizamukiraho agatera imbere. Ubu turimo turafatanya n’abatekinisiye bakorera ku rwego rw’Utugari n’Imirenge, mu kunganira abagenerwabikorwa b’iyi gahunda, turebera hamwe imishinga bazakora, ariko kandi iberanye n’aho batuye, kugira ngo bizabafashe kubona inyungu mu buryo bwihuse, biteze imbere”.

Abazafashwa kubona igishoro biganjemo urubyiruko by’umwihariko rwiyemeje guhinduka, rukareka imyitwarire yo kwishora mu biyobyabwenge n’uburembetsi. Aha ni ho Umuyobozi w’Akarere ka Burera ahera asaba n’urundi rubyiruko rukiri muri ibyo bikorwa, kubitera umugongo, bakitabira ibikorwa bituma bagira uruhare mu iterambere ryabo n’iry’igihugu.

Yagize ati “Ibyo biyobyabwenge na magendu nta nyungu na nke ibibamo kuko nta na rimwe uzasanga umuntu ubyishoramo abasha kwigurira nk’urukweto, umwenda cyangwa ngo yiyishyurire mituweri, kuko igihe cyose aba ari imfabusa. Ni yo mpamvu dusaba abakibirimo kubireka, bakayoboka izindi gahunda zitanga amahirwe y’imirimo ku byiciro bitandukanye, bityo bazabone uko biteza imbere”.

Akarere ka Burera ntikatangaje igihe ntarengwa kihaye, cyo kuba abagomba gufashwa mu mushinga Give Directly, bazaba bamaze gushyikirizwa amafaranga abagenewe. Gusa gatanga icyizere ko ari mu gihe cya vuba cyane, kuko ibisabwa byose mu kunoza imigendekere myiza y’uwo mushinga byamaze gukorwa.

Imwe mu mishinga abaturage bateguye, harimo ijyanye n’ubucuruzi, ubuhinzi n’ubworozi, ubukorikori n’irebana no gucuruza serivisi.

Ni gahunda igiye kwiyongera ku zindi zinyuranye zimaze igihe zishyirwa mu bikorwa muri aka Karere, harimo n’imirimo mishya yahanzwe, igaha akazi umubare munini w’abaturage, by’umwihariko bo mu Mirenge ikora ku mipaka ihuza u Rwanda na Uganda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ayo mafaranga mubuga yaratanzwe arko uburyo yatanzwemo sibwo kuko yahawe abatayagenewe

Jacques yanditse ku itariki ya: 2-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka