Burera: Abanyakinyababa barashimira ko FPR-Inkotanyi yabakuye mu bwigunge

Abatuye umurenge wa Kinyababa, mu karere ka Burera bashimira umuryango wa FPR-Inkotanyi ko wabateje imbere mu bintu bitandukanye bigatuma umurenge wabo uva mu bwigunge.

Abanyakinyababa bahamya ko umurenge wabo wari uri mu bwigunge, nta muhanda, nta vuriro bagira, nta mashuri bagira, nta soko bagira, nta mazi meza bafira ngo ariko ubu ibyo byose byabagezeho; nk’uko Bititaweho Anastase umwe muri abo baturage abitangaza.

Agira ati “…abana b’abakene ntabwo bajyaga biga none ubu abana bose bari kwiga, dore bari kudukorera imihanda kugira ngo tujye turagera iwacu turi kugenda mu muhanda mwiza…niyo mpamvu tuvuga tuti “aho FPR-Inkotanyi iziye yazanye ikintu gishya”.

Abanyakinyababa bakomeza bavuga ko amashuri y’imyaka 12 yo mu murenge wabo yatumye abana babo bose biga. Ivuriro ryubatse mu murenge wabo ryatumye bivuriza hafi atari nka kera bagendaga urugendo rurerure.

Muri Kinyababa hubatswe isoko rya kijyambere.
Muri Kinyababa hubatswe isoko rya kijyambere.

Tariki 06/10/2012 mu murenge wa Kinyababa habaye umuganda mu rwego rw’umuryango wa FPR-Inkotanyi mu karere ka Burera, mu kwitegura isabukuru y’imyaka 25 umuryango umaze ushinzwe, izizihizwa tariki 15/12/2012.

Depite Nyiramadirida Fortunée uvuka mu murenge wa Kinyababa, yari yitabiriye uwo muganda, yatangarije Kigali Today ko umurenge avukamo wavuye mu bwigunge ugera ku iterambere kubera umuryango wa FPR-Inkotanyi.

Agira ati “ahangaha (Kinyababa) ni ahantu hasaga nk’ahari mu bwigunge, ahantu hatageraga umuhanda nta modoka yahabaga…ariko ubu imodoka zirisukiranya kubera umuhanda…”.

Abanyakibaba bashyikirijwe amazi meza.
Abanyakibaba bashyikirijwe amazi meza.

Akomeza avuga ko muri Kinyababa wasangaga abaturage batajya kwivuza kubera ko nta mavuriro yari ahari, abarwayi basangira ibinini. Kubera gahunda nziza y’ubwisungane mu kwivuza abaturage barivuza nk’uko abihamya.

Mu minsi ya vuba baracana amashanyarazi

Abanyakinyababa kandi bishimira ko bagiye kubona amashanyarazi nyuma y’igihe kirekire bari mu kizima. Nubwo baturiye igishanga cy’Urugezi giturukamo amashanyarazi, nta nta mashanyarazi bagiraga ariko ubu amapoto azanyuzwaho insinga zijyana yo amashanyarazi yatangiye gushingwa.

Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera agira ati “nkurikije rero ibyo EWSA yatwijeje ndumva mu gihe cya vuba, yenda mu ntangiriro z’umwaka utaha (2013) amashanyarazi azaba yageze hano mu Kinyababa…ahasigaye Abanyakinyababa nabo bakajyerwaho n’amajyambere yihuse”.

Hagati muri santere ya Kinyababa.
Hagati muri santere ya Kinyababa.

Umurenge wa Kinyababa uherereye ku mupaka ugabanya u Rwanda na Uganda. Umuhanda ugera muri santere ya Kinyababa, ugakomeza ugana ku mupaka ntabwo ukoze neza. Umuganda wakozwe tariki 06/10/2012 wari uwo kuwusana ariko mu minsi ya vuba nawo uzakorwa neza.

Igice cya mbere cy’amafaranga yo gusana uwo muhanda arahari, hasigaye rwiyemeza mirimo uzatsindira isoko ubundi umuhanda ugatangira gusanwa neza nk’uko Sembagare Samuel abisobanura.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera busaba Abanyakinyababa bose gufata neza ibyo byiza byose FPR-Inkotanyi yabagejejeho kuko n’ibindi byiza byinshi bikiri imbere.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo   ( 3 )

Mwarakoze kuduha amazi kandi mukaba mugiye no kudusanira imihanda dukeneye ko mwahageza ni koranabuhanga kugira ngo abanayakinyababa tugume dutere imbere na bana abacu

gitoma yanditse ku itariki ya: 14-11-2012  →  Musubize

Mwarakoze kuduha amazi kandi mukaba mugiye no kudusanira imihanda dukeneye ko mwahageza ni koranabuhanga kugira ngo abanayakinyababa tugume dutere imbere na bana abacu

gitoma yanditse ku itariki ya: 14-11-2012  →  Musubize

Mu Kinyababa?!! Burya abanyarwanda bibagirwa vuba!

Mmm yanditse ku itariki ya: 8-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka