Burera: Abantu bataramenyekana barashe ku modoka umwe yitaba Imana
Umuntu umwe yitabye Imana ubwo abantu bataramenyekana barasiraga imodoka mu gasantere kitwa Kurwibikonde kari mu murenge wa Kagogo, mu karere ka Burera, ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 15/01/2013.
Iyo modoka yarashwe iri mu bwoko bwa FUSO ifite puraki RAB 260 K itwaye umushoferi n’abandi bantu babiri, yavaga ku mupaka ugabanya u Rwanda na Uganda uherereye ku Cyanika, igana inzira zijya mu mujyi wa Musanze yikoreye amasaka.

Mu ma saa moya z’umugoroba ubwo iyo modoka yageraga muri santere ya Kurwibikonde iri hafi y’umupaka wa Cyanika, nibwo abo bantu bataramenyekana barashe kuri iyo modoka amasasu atandatu maze umushoferi witwa Habimana Sostène bakunze kwita Tugize, ari nawe nyir’iyo modoka, ahita ahasiga ubuzima.

Abo babiri bandi bo bakomeretse bajyanwa kwa muganga mu bitaro bya Ruhengeri nyuma bajyanwa mu bitaro bikuru bya Kigali (CHUK).
Mu gitondo cyo kuri uyu wa watatu tariki 16/01/2013 abayobozi b’akarere ka Burera ndetse n’inzego zishinzwe umutekano zari zigishakisha uwaba yarashe kuri iyo modoka ariko ntaramenyekana.

Gusa ariko bishoboka ko uwayirasheho yari azi Habimana kuko yayirashe akayikurikira kugeza igihe abari barimo bose bafashwe n’amasasu.
Habimana yari asanzwe ari umucuruzi. Apfuye afite imyaka 32 y’amavuko, asize abana bane n’umugore. Yari atuye ahitwa mu Gataraga, mu murenge wa Shingiro, mu karere ka Musanze.
Turacyabakurikiranira iyi nkuru.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Umuryangowe w’ihangane.
erega byose biterwa n’umutima mubi w’ishyari,urwango,inda nini iturenga tukamarana,
birababaje cyane
Abo bagome bafatwe bakanirwe urubakwiye bari kutwa ngiriza isura y’Igihugu IMANA ibakire mubayo uwapfuye.
Ariko abanya Rda no kumena amaraso koko tuzagezaryari?????????????????
inzego zishinzwe umutekano nizihagurukire abo bashaka guhungabanya umutekano wabanyarwanda bafatwe bahanwe babe intangarugero gusa Imana ihe iruhuko ridashira uwo mushoferi