Burera: Abantu batanu bitabye Imana abandi 14 barakomereka bagwiriwe n’urusengero

Imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yaguye mu murenge wa Cyeru, mu karere ka Burera, isenya amazu menshi arimo urusengero rw’abapantekote rwagwiriye abarusengeramo maze batanu muri bo bitaba Imana naho 14 barakomereka bajyanwa kwa muganga.

Iyi mvura yaguye mu ma saa saba kuri iki cyumweru tariki ya 22/09/2013 yari ivanze n’umuyaga mwinshi. Uwo muyaga niwo wasakambuye amazu arimo urwo rusengero; nk’uko bitangazwa na Muhire Silas, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyeru.

Uru rusengero rwahitanye abantu batanu bitewe n'imvura ivanze n'umuyaga.
Uru rusengero rwahitanye abantu batanu bitewe n’imvura ivanze n’umuyaga.

Agira ati “Urusengero rumaze gusambuka rwahitanye abantu bagera kuri batanu…hanyuma abandi bagera kuri 14 bari kwa muganga…inzu tumaze kubarura ubungubu ni inzu zigera kuri 18.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko izi nkomere ziri kuvurirwa ku bitaro bya Butaro naho abandi bo baracyavurirwa ku kigo nderabuzima cya Kirambo, mu karere ka Burera.

Muri ayo mazu yasenyutse harimo ibisenge by’ibyumba by’amashuri 11, igice kimwe cya “dortoire” y’abakobwa n’inzu y’isomero byose byo ku kigo cy’amashuri cya E.S.Kirambo, kiri mu murenge wa Cyeru.

Amabati yari asakaye urusengero yagurutse.
Amabati yari asakaye urusengero yagurutse.

Serugendo Victor, umuyobozi wa E.S.Kirambo, yatangarije Kigali Today ko nta munyeshuri wakomerekeye cyangwa ngo asige ubuzima muri ibyo biza.

Chief Superintendent Francis Gahima, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru, yemeza aya amakuru yose y’ibyo biza.
Muhire avuga ko imvura yashenye ayo mazu yaguye igihe gito cyane kandi yangije n’imyaka yari ihinze mu murima.

Urusengero rwasenyutse rwari rwubakishije amatafari ahiye ariko hagati y’amatafari harimo ibyondo aho kuba isima; rwari rushakaje amabati.

Hari n'amashuri yasenyuwe n'umuyaga uvanze n'imvura.
Hari n’amashuri yasenyuwe n’umuyaga uvanze n’imvura.

Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera, yihanganisha abantu bose bagiriye ibyago muri ibyo biza ariko yihanangiriza abubaka insengero kuko akenshi ziba zubatse mu buryo budakurikije amategeko.

Yavuze ko guhera ubwo umuntu wese uzajya ugira gahunda yo kubaka urusengero azajya abanza kubisabira uburenganzira ku buyobozi.
Ikigo cy’amashuri cya E.S.Kirambo si ubwa mbere gihura n’ibiza. Mu mpera z’umwaka wa 2012 “Dortoire” y’abanyeshuri b’abahungu biga kuri icyo kigo yibasiwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka, ihiramo ibikoresho byose by’abanyeshuri bakoreraga ibizamini muri icyo kigo.

Akarere ka Burera kagizwe n’imisozi miremire. Mu gihe cy’imvura gakunze kwibasirwa n’ibiza kuburyo imvura nyinshi iteza inkangu, zigatwara amazu y’abaturage ndetse zigatwara imirima y’abaturage n’imyaka iba ihinze mo.

Amabati yatwawe n'umuyaga agwa kure y'amazu.
Amabati yatwawe n’umuyaga agwa kure y’amazu.

Muri Mata 2013 umuntu umwe, wari utuye mu murenge Kagogo, muri ako karere, yagwiriwe n’inzu yitaba Imana, bitewe n’inkangu yaturutse ku mvura nyinshi y’itumba yagwaga muri icyo gihe.

Imvura nyinshi y’itumba kandi yashenye amazu 21, yose yo mu murenge wa Rugengabari, mu tugari twa Kalibata, Nyanamo ndetse na Rukandabyuma.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

IMANA IBAKIRE MUBAYO GUSA ABABUZE ABABO MWIHANGANE

sindayiheba vianney yanditse ku itariki ya: 23-09-2013  →  Musubize

MBABAJWE NIKIKIBAZO KITABIRIYE AKARERE KABURERA KANDI NDIHANGANISHA ABABURIYE IMIRYANGO YABO MURIBIBAZO BYIMVURA NYINSHI BIHANGANE NIKO MWISI BIMERA

Munyankusi J.Paul Alain yanditse ku itariki ya: 23-09-2013  →  Musubize

Ababuze ubuzima bose IMANA ibakire mubayo kdi nababuze ababo bihangane mu isi niko bigenda!

Vincent yanditse ku itariki ya: 23-09-2013  →  Musubize

Ohoooo! Twihanganishije ababuze ababo kandi abitabye Imana ibakire mubayo.

Urbc yanditse ku itariki ya: 23-09-2013  →  Musubize

Birababaje cyane ! Imana ibakire mu bayo kandi twihanganishije imiryango y’abasizwe.

Bertin Ngendahayo yanditse ku itariki ya: 23-09-2013  →  Musubize

Abamaze Gupfa Baragera Kuri Barindwi.Imana Ibakire Mu Bayo

Mdas yanditse ku itariki ya: 23-09-2013  →  Musubize

oooolala...imiryango yabo yihangane,kandi imana ibashyire mubiganza byayo?!

eflem yanditse ku itariki ya: 23-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka