Burera: Abana bashyizwe mu igenwa ry’ingengo y’imari y’ibibagenerwa

Abana bo mu Karere ka Burera, barishimira uburyo batekerejweho bagishwa inama mu iyemezwa ry’ingengo y’imari ibagenerwa, nk’uburyo nyabwo bwo kumva ijwi ry’umwana harwanywa n’ihoterwa bakorerwa.

Abana bishimiye guhabwa uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo mu itorwa ry'ingengo y'imari y'ibibakorerwa
Abana bishimiye guhabwa uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo mu itorwa ry’ingengo y’imari y’ibibakorerwa

Ni mu nama yahuje ababyeyi, abana bahagarariye abandi, ndetse n’abakozi bashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mirenge igize Akarere ka Burera, aho abana batanze ibitekerezo binyuranye ku bibazo bagenda bahura nabyo biterwa no kutagira ingengo y’imari ihagije.

Iyo nama nyunguranabutekerezo yabereye mu Murenge wa Cyeru ku itariki 29 Werurwe 2021, yateguwe n’umuryango Nyarwanda utegamiye kuri Leta witwa Children’s Voice Today ushinzwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana ndetse no guharanira ko abana bagira uruhare mu bibakorerwa.

Ntakirutimana Innocent, Umukozi w’uwo muryango ushinzwe gahunda yo kurwanya ihohorerwa rikorerwa abana, yavuze ko nk’uko uwo muryango mu ishingwa ryawo wiyemeje guteza imbere uburenganzira bw’umwana ari nayo mpamvu bakomeje kugirana ibiganiro n’abana ndetse n’abayobozi bateganya ingengo y’imari igenerwa ibikorwa bitandukanye biteza imbere umwana.

Yagize ati “Twagize ibiganiro bitandukanye birimo ababyeyi abayobozi banyuranye ndetse n’abana, ni byo twise Investiment in Children cyangwa se gushora imari mu bana. Icyo bivuze ni uko mu gihe dukora igenamigambi ry’ibikorwa bitandakanye tugomba kwibuka no guteganya ingengo y’imari igenerwa ibikorwa byo guteza imbere umwana”.

Arongera ati “Haba mu burezi, byaba ibikorwa byo gufasha abana batishoboye, haba mu kurwanya imirire mibi, haba kurwanya ihohoterwa abana bahura naryo, aho hose hakabaho gutekereza ingengo y’imari kandi abana bagizemo uruhare mu kuyitora hagendewe ku bitekerezo bagaragaje”.

Ni inama yatumiwemo abayobozi banyuranye
Ni inama yatumiwemo abayobozi banyuranye

Nk’uko ubuyobozi bw’uwo muryango wa Children’s Voice Today bubivuga, ngo mu bushakashatsi bwasohotse muri 2020 bwagaragaje ibibazo bikomeye abana bahuye nabyo birimo ikibazo cy’imirire mibi, abana batajya ku ishuri, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’andi mahohoterwa anyuranye. Ngo niyo mpamvu hakomeje kuganirizwa abana, ababyeyi n’abayobozi bafite mu nshingano zabo umwana mu mirenge igize akarere, bigira hamwe uburyo umwana azarindwa ibyo bibazo.

Ngo ni nayo mpamvu mu igenamigambi ry’akarere bazateganyiriza n’abana ingengo y’imari ihagije mu kubarinda ibyo bibazo no ku bateza imbere, ibyo ngo biragabanya ibibazo abana bahura nabyo babashe kwishimira ubuzima bwabo kandi bakura neza.

Ni inama yashimishije abana bayitabiriye bari bahagarariye abandi mu mirenge inyuranye, aho bavuga ko kuba ijwi ryabo rigiye kujya rihabwa umwanya mu itegurwa ry’ingengo y’imari ibagenerwa, batazongera guhura na bimwe mu bibazo byajyaga bibabangamira.

Umwana uhagarariye abandi mu murenge wa Kinoni witwa Uwizeyimana Deliphine avuga ko amaguhugurwa bahawe ari ingirakamaro.

Ati “Aya mahugurwa aradufashije, tugiye kujya tuvuga ibibazo duhura nabyo bategure ingengo y’imari yo kubikemura, urugero niba umwana ava mu ishuri bitewe n’ibibazo binyuranye birimo gutura kure y’ishuri bazubaka amashuri menshi. Niba nta mihanda bikabangamira umwana tuzabivuga bakore imihanda umwana yige neza, byose ni ibizava mu ngengo y’imari tuzagenerwa”.

Ntakirutimana Innocent, Children's Voice Today
Ntakirutimana Innocent, Children’s Voice Today

Ndorimana Jean Claude wo mu murenge wa Butaro ati “Kwigira hamwe ibibazo by’abana bigashakirwa ibisubizo ndetse bigahabwa umwanya mu itorwa ry’ingengo y’imari bizakemura bimwe mu bibazo bajyaga bahura nabyo, ibaze kuba hari umuryango utagira akarima k’igikoni abana bakagwingira kandi hakabaye hari ingengo y’imari ibiteganya, ibyo byose byajyaga bisubiza abana inyuma mu mikurire. Hari n’ibindi bibazo byinshi bibagiraho ingaruka kubera kubura ingengo y’imari yakabagenewe, nitwe tugomba gutora ibidukorerwa”.

Abakozi b’imirenge bashinzwe imibereho myiza y’abaturage, nabo bashimye iyo gahunda bemeza ko hari icyo izakemura mu bibazo byadindizaga imibereho myiza y’umwana.

Nsengamungu Sabin wo mu murenge wa Kagogo ati “Hari ubwo ibitekerezo by’abana byafatwaga nk’ibiri hasi bikirengagizwa ugasanga ibibazo byabo biriyongereye, byaterwaga nuko umwana yafatirwaga ibyemezo mu bimukorerwa nta ruhare abigizemo, ubu siko bimeze abana bagomba kwibona mu bibagenerwa hagendewe ku bitekerezo byabo”.

Ati “Ubundi iyo umuntu atazi ko yateganyirijwe cyangwa se ibyo yateganyirijwe bitamureba hari ubwo ntacyo yitaho, akumva ko adashyigikiwe ariko ubu muri izi nama baratanga ibitekerezo kuva mu tugari kugeza ku rwego rw’igihugu, tureke abana bavuge kandi barashoboye”.

Umuyobozi w’akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Manirafasha Jean de la Paix witabiriye ibyo biganiro, yashimiye uwo muryango wateguye iyo nama hagamijwe kumva ijwi ry’abana.

Yavuze ko nubwo hari ingengo y’imari yari ibagenewe, ngo bigiye kurushaho kunozwa kuko umwana ari we uzaba agize uruhare mu kuyitora.

Ati “Umwana agomba gutanga ijwi, abatiga bakiga, abana baterwa inda zidateganyijwe nabo bagatanga ijwi ryabo, abana bakeneye ubuvugizi butandukanye, kuvuzwa, kwiga, kubaho na none bigaturuka mu ijwi ryabo”.

Arongera ati “Impamvu tubashyira muri iyi gahunda y’ubuvugizi bwabo nuko hari ibitagendaga neza, niba byari bihari turizera ko bigenda neza 100/100, uko habaho abagore bishyize hamwe, uko habaho umugoroba w’umuryango, uko habaho inama y’urubyiruko turifuza ko n’abana bagira uruhare mu miyoborere y’igihugu”.

Umwe muri abo bana uvuga ko ashimishijwe n'umwanya bahawe
Umwe muri abo bana uvuga ko ashimishijwe n’umwanya bahawe

Umuryango Children’s Voice Today washinzwe mu mwaka wa 2001 n’abana n’urubyiruko bakoraga akazi gatandukanye bafite intego yo guharanira uburenganzira bwabo, uwo muryango ukaba ukorera mu turere 15 mu Rwanda, mu bikorwa bitandukanye byo guteza imbere imibereho y’umwana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka