Burera: Abana barasaba ko gukoresha imirimo mibi bagenzi babo byahagarara

Amatsinda y’abana mu mirenge itanu yo mu Karere ka Burera baratabariza abana bagenzi babo bakigaragara ko bakoreshwa imirimo mibi, ibyo bikaba intandaro yo guta ishuri.

Abana mu mirenge biyemeje gutabariza abagikoreshwa imirimo mibi
Abana mu mirenge biyemeje gutabariza abagikoreshwa imirimo mibi

Nyuma yo kugeza ikibazo cyabo ku muryango ubafasha witwa Children’s Voice Today, uwo muryango watumije inama nyunguranabitekerezo yiga kuri icyo kibazo mu rwego rwo kugishakira umuti.

Ni inama yabereye ku biro by’Umurenge wa Rugarama mu Karere ka Burera ku wa Kane tariki 29 Mata 2021, itumirwamo abayobozi b’imirenge ikunze kugaragaramo iyo mirimo mibi ikoreshwa abana, ababyeyi bagize amatsinda yiswe “Inshuti z’umuryango”, abana bahagarariye abandi mu mirenge n’umukozi uhagarariye umurimo muri ako karere.

Mu mirimo mibi ikoreshwa abana, abo bana bahagarariye abandi mu mirenge bagejeje ku bitabiriye inama, irimo kwikorera imicanga n’amatafari, gukoreshwa mu birombe, gusunika imizigo ku magare, gukora ubuyede, kuragira amatungo, gucuruza ibigori byokeje n’indi inyuranye aho ikomeje kubagiraho ingaruka zo guta ishuri.

Ngo igitera abo bana gushorwa muri iyo mirimo, harimo ubukene n’imyumvire iri hasi y’ababyeyi, irari rya bamwe mu bana bashaka gukorera amafaranga bakabisimbuza ishuri, abo bana bakemeza ko iyo mirimo ikomeje guteza ingaruka ku bana benshi, ngo ni ho bahereye bigira inama yo kwandikira uwo muryango ngo bishakirwe umuti.

Imirimo mibi nk'iyi ntikwiye gukoreshwa abana
Imirimo mibi nk’iyi ntikwiye gukoreshwa abana

Uwizeyimana Delphine, umwe mu bana bitabiriye iyo nama ati “Uburyo iki gitekerezo cyaje, twabonye ko aho duturuka mu mirenge hari abana benshi babangamiwe kubera imirimo ibakoreshwa, twabuze aho tubinyuza ngo bikemuke twabwira ababyeyi ntibabyumve, twigira inama yo kwandikira Children’s Voice Today none iduhuje n’abayobozi ngo twige uburyo byakemuka”.

Arongera ati “Biratubabaza cyane kubona hari abana batiga kandi ari twe Rwanda rw’ejo, bakora mu birombe, abandi bagasunika imizigo, ukabona ko ari imirimo itabakwiye. Ntabwo biga, n’uwiga yiga nabi kubera guhora atekereza ko nataha ahitira mu kirombe no kwikorera imicanga, nyuma y’inama turishimye ariko si neza, tuzishima birenze ari uko bikemutse”.

Mugenzi we witwa Niyomugabo Diogène ati “Twaje kubera ko twari twaratumijeho inama ngo tumenyeshe abayobozi dutabariza bagenzi bacu bari mu ngorane z’uko uburenganzira bwabo buhomyorwa n’ababyeyi babashora mu mirimo mibi bagata ishuri bitwaje ubukene. Hari urugo ugeramo ugasanga abana nka batanu bose batiga, murumva ko bibabaje”.

Ababyeyi bahagarariye abandi mu Nshuti z’umuryango, na bo bagarutse kuri icyo kibazo ariko batunga agatoki ubuyobozi bw’amashuri kuba nyirabayazana wo guta ishuri kw’abana nyuma y’uko babirukana babatuma amafaranga anyuranye, uko guhora birukanwa bikabangisha ishuri.

Umubyeyi witwa Nkurunziza Fabien ati “Abana bavuze imirimo myinshi bakoreshwa bagata ishuri, ariko nsanga hari izindi mpamvu zituma abana bava mu ishuri aho ku bigo bakomeje kwirukanwa cyane cyane muri za 9YBE, iyo umwana bamwirukanye uyu munsi, ejo bakamwirikana bituma azinukwa ishuri’.

Ati “Niba bamwirukanira amafaranga ajyanye n’imirire bimushora mu bikorwa byo kujya kuyakorera bikamutera kuryoherwa no gufata amafaranga bikarangira ataye ishuri burundu. Urumva umubyeyi aba akennye, iyo birukanye umwana we kugira ngo ayo mafaranga aboneke amujyana muri ya mirimo ivunanye”.

Imirenge yakunze gugaragaramo iyo mirimo, ni iyegereye umupaka ari yo Cyanika, Kagogo, Rugarama, Kinoni na Gahunga.

Ubuyobozi bw’iyo mirenge buremeza ko icyo kibazo na bo bakibona, aho ngo bakomeje kukirwanya bivuye inyuma, nk’uko Mwambutsa Wilson, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika yabibwiye Kigali Today.

Yagize ati “Twahuriye hano mu rwego rwo kuganira ku kibazo cy’imirimo ivunanye ikomeje gukoreshwa abana mu rwego rwo kugikemura, n’ubwo turimo kurwanya Covid-19 umupaka ukaba udakora, ariko ntibibuza ko ya mirimo ikoreshwa abana aho bakoresha inzira zitemewe bifashishije abana kuzana madendu muri Uganda, nibyo twirirwa turwana na byo”.

Arongera ati “Hari indi mirimo ivunanye ikoreshwa abana cyane cyane muri iyo mirenge itanu uko yatumiwe, nk’umurenge wa Kinoni ugira ibirombe by’amatafari, umurenge wa Kagogo ukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, umurenge wa Rugarama Gahunga na Cyanika birirwa batunda amabuye n’imicanga kuko imodoka ziba zitagera aho bubaka, ibyo bakabikora bifashishije abana bahemba make, ababyeyi nabo bakabajyana gupagasa”.

Ubwo buyobozi ngo bukomeje kwihanangiriza abayobozi b’ibigo by’amashuri birukana abana babaziza kubura imyambaro y’ishuri, amafaranga y’amafunguro n’ibindi, aho ibyo bibazo bitagomba kubazwa abana ahubwo hagomba kwegerwa ababyeyi hifashishijwe ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, hakaba hagiye kongerwa ubukangurambaga mu bufatanye mu mikoranire hubahirizwa uburenganzira bw’umwana.

N’ubwo hari umubare w’abana bakomeje kugaragara bakoreshwa imirimo ivunanye ituma bava mu ishuri, ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buremeza ko aho uburezi bugana ari heza, kuko nyuma y’uko abana basubiye ku ishuri aho kwiga byari byarahagaritswe na Covid-19, mu minsi ya mbere abana bitabiriye ku kigero cya 48%, nyuma y’ubukangurambaga ubu bari kuri 95% nk’uko Niyibizi Innocent, Umugenzuzi w’Umurimo mu Karere ka Burera yabigaragaje.

Uwo mukozi yavuze ko 5% gasigaye kagomba kuvaho abana bakiga ku kigero cya 100%.

Ati “Nta mwana n’umwe utagomba kwiga, ku bufatanye n’inzego dukorana twihaye intego yo gusoza uyu mwaka abana bose barasubiye ku ishuri, nk’uko twabiganiyeho hari imbogamizi bagiye bagaragaza zijyanye n’ubukene bw’ababyeyi n’imyumvire ikiri hasi bigatuma abana bakoreshwa imirimo ibujijwe hakaba n’abarebera, ariko twafashe ingamba ko umuntu wese bireba agomba kubigira ibye ubirenzeho akabihanirwa”.

Ntakirutimana Innocent, Umukozi wa Children’s Voice Today ushinzwe gahunda yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa umwana no guharanira ko umwana agira uruhare mu bibakorerwa, yavuze ko ubwo basuraga abana mu matsinda yabo bakunze kubagaragariza ibibazo by’abana bakomeje guhohoterwa bakoreshwa imirimo mibi, ari nayo mpamvu y’inama yiga kuri icyo kibazo.

Kuri we ngo iyo nama iratanga icyizere, ati “Dukurikije uko ibiganiro byagenze ndetse n’abayobozi bose bakemera ko icyo kibazo gihari kandi nabo bakiyemeza ingamba zo ku kirwanya, kirakemuka”.

Mu gukangurira buri wese kurinda abana imirimo mibi no gutuma biga, Akarere ka Burera kagiye gashyiriraho agahimbazamusyi kangana n’amafaranga 12,700 kuri buri mudugudu utazabonekamo umwana wataye ishuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka