Burera: Abakozi batujuje ibyangombwa birimo impamyabushobozi bahagurukiwe
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwahagurukiye abakozi bakorera muri ako karere batujuje ibyangombwa ku buryo bitarenze ukwezi kwa 11/2013 umukozi uzaba ataruzuza ibyangombwa bisabwa azahagarikwa ku kazi.
Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera, avuga ko hari bamwe mu bakozi bagaragaweho kuba batujujue ibyangombwa, birimo impamyabushobozi, bagasabwa kujya kubishaka ariko bakamara igihe ntabyo batanze.
Bamwe muri abo bakozi ngo harimo ababa barize hanze y’u Rwanda ariko bakaba batarahabwa icyemezo kigaragaza ko impamyabushobozi zabo zemewe gukoreshwa mu Rwanda (Equivalence).
Agira ati: “Hari abatarabona “equivalence” z’impamyabushobozi zabo, hari n’undi twasabye ko ajya kuyishaka, twari twabahaye bahaye igihe ntarengwa cy’icyumweru (kugira ngo babe bujuje ibyo byangombwa).
Sembagare akomeza avuga ko icyo gihe bahawe batacyubahirije. Gusa ariko yongeraho ko abo bakozi atari benshi. Ngo bagiye kongera kubandikira babibutsa.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15/11/2013, ubwo bahabaga Inama Njyana idasanzwe y’akarere ka Burera, icyo kibazo cy’abakozi batagira ibyangombwa byuzuye cyagarutsweho ndetse abagize njyanama banagitindaho bavugako abo bakozi bakwiye kuzuza ibyangombwa byabo bidatinze.
Vincent Uwimana, Visi-Perezida wa Njyanama y’akarere ka Burera, avuga ko bahereye kera basaba abo bakozi batujuje ibyangombwa kubyuzuza, bazana impamyabumenyi zabo ariko ntibabikore.
Akomeza avuga ko abo bakozi bataruzuza ibyangombwa bagomba kubizana mbere y’uko ukwezi k’Ukwakira 2013 kurangira. Nibatabigenza gutyo bazahanwa.
Agira ati “Twabonye ko ibyo bintu bimaze igihe kirekire, dukeka ko haba harimo na za forode, iyo umuntu atazana icyangombwa wamutumye bigaragara ko nta kuri kuba kurimo. Twabahaye igihe ntarengwa (…) ukwezi kwa 11 kuzajya kurangira utazaba yabizanye tuzamufatira ibihano bijyanye n’amategeko.”
Akarere ka Burera gaturanye n’igihugu cya Uganda. Usanga bamwe mu bakozi bo muri ako karere bajya kwiga muri kaminuza zo muri icyo gihugu kuburyo iyo barangije kwiga, bakabona impamyabushobozi y’ibyo bigiye, batihutira kujya kuzimenyekanisha ngo zemerwe mu Rwanda.
Abagize Inama Njyana y’akarere ka Burera bakomeza gusaba ubuyobozi bw’akarere ka Burera kujya bahwitura abakozi nkabo hakiri kare bitarafata igihe kirekire.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
bravo kuri njyanama ya Burera ahubwo mwari mwaratinze,hanze aha hari abashomeri baryamanye degre zabo bakabuze,sinumva ukuntu umuntu ashobora kumara plus de 3ans mu kazi nta diplome afite ahembwa neza,ahubwo nibabirukana bazabishyuze nayo bamaze iminsi biba ngo barahembwa!n’utundi turere turebereho ndaziko barimo benshi bafite indryogo!
bravo kuri njyanama ya Burera ahubwo mwari mwaratinze,hanze aha hari abashomeri baryamanye degre zabo bakabuze,sinumva ukuntu umuntu ashobora kumara plus de 3ans mu kazi nta diplome afite ahembwa neza,ahubwo nibabirukana bazabishyuze nayo bamaze iminsi biba ngo barahembwa!n’utundi turere turebereho ndaziko barimo benshi bafite indryogo!