Burera: Abakoresha umuhanda Gahunga-Cyanika babangamiwe n’uko utariho amatara

Abakoresha umuhanda Musanze-Cyanika, babangamiwe n’uko igice cyawo gihereye mu Murenge wa Gahunga ujya ku mupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda, kitagira amatara yo ku muhanda, bikaba bituma hari abitwikira umwijima ukabije uhaba mu masaha ya nijoro bakiba abaturage, ndetse uku kuba nta rumuri ruhaba rimwe na rimwe bigateza impanuka.

Mu masaha y'ijoro impungenge ziba ari nyinshi ku bawunyuramo kubera abajura babambura
Mu masaha y’ijoro impungenge ziba ari nyinshi ku bawunyuramo kubera abajura babambura

Igice cy’uyu muhanda kitigeze gishyirwaho amatara awumurikira gihereye mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, kigakomereza mu Mirenge ya Gahunga-Rugarama-Cyanika ku ruhande rw’Akarere ka Burera, mu gihe ikindi gice cyo ku ruhande rw’Akarere ka Musanze uturutse mu Mujyi wa Musanze, Imirenge ya Muhoza na Cyuve, ho amatara ahari.

Abakunze kuhanyura barimo na Nzamurambaho Xavier, bavuga ko kuba hari igice kitagira amatara ari nacyo cyihariye uburebure bunini ugereranyije n’aho ari, hari imbogamizi nyinshi bibateza.

Ati “Benshi tugiriramo ingorane duterwa n’abajura badutega tuvuye mu mirimo, uwifitiye nka telefoni, amafaranga, ibyo yahashye cyangwa isakoshi mu ntoki bakabimushikuza bakirukanka umuntu ntamenye iyo barengeye kuko haba hatabona. Baba ari abantu b’imburamukoro, bahora bashaka gukizwa n’ibyo bataruhiye. Baratuzengereje cyane kandi ikibatiza umurindi ni uyu mwijima uba muri uyu muhanda bitewe n’uko nta matara ahari”.

Undi witwa Ntahobatuye Stephanie ati “Twe nk’abaturage iyo turebye ukuntu uyu muhanda Imirenge yo muri Burera iwuhuriyeho n’iyo muri Musanze, ho bakaba bafite amatara mu gihe twe nta n’ipoto n’imwe bigeze bashingaho, bidutera kwibaza niba imbaraga zakoreshejwe mu kuyahageza twebwe zidahari bikatuyobera. Uyu mwijima w’icuraburindi uradukenesheje, utumye abajura bagiye kuzatumaraho ibyacu, ubuyobozi nibudufashe budutabare natwe tujye tugendera ahabona nk’uko n’ahandi bimeze”.

Ureshya n’ibilometero bibarirwa muri 25, kandi kuba uyu muhanda ari mpuzamahanga, dore ko uhuza u Rwanda na Uganda, basanga gushyirwaho amatara awumurikira byarushaho kugira akamaro kuko usibye abanyamaguru, unakoreshwa cyane n’ibinyabiziga byinshi birimo n’ibyambukiranya imipaka.

Ati “Uko kuba hatabona no kuba ushaje warajemo ibinogo byinshi kandi bidasanwa, nabyo ubwabyo biduteza impanuka kuko muri uko kugenda abantu atabasha kureba, babisitaramo, byongeye no kuba ari mutoya imodoka na za moto zigenda zikubitamo. Dukeneye ko bahashyira amatara tukajya tubasha kuwugendamo tubona”.

Nijoro hagaragara kubera urumuri rw'ibinyabiziga iyo bihanyuze
Nijoro hagaragara kubera urumuri rw’ibinyabiziga iyo bihanyuze

Nshimiyimana Jean Baptiste, Umuyobozi w’Akarere ka Burera Wungirije Ushinzwe Iterambere n’Ubukungu, na we yungamo ko usibye kuba uyu muhanda utarashyirwaho amatara, mu busanzwe ubugari bwawo ari butoya kandi bigaragara ko unashaje. Gusa ngo hari gahunda yo kuwagura mu gihe kiri imbere, ari nabwo ayo matara azashyirwaho.

Ati “Mu bigaragara ni mutoya mu bugari kuko nk’iyo ikamyo iwunyuzemo, kugira ngo habeho kubisikana, bisaba ko ikindi kinyabiziga cyitaza kikajya mu gice abanyamaguru banyuramo kitarimo kaburimbo. Rero dufite gahunda yo kuzawagura. Gusa ariko sinavuga ko ari muri iyi ngengo y’imari y’umwaka turimo”.

Ati “Icyo twakoze ni ubuvugizi busaba kubyihutisha, kandi inzego zibishinzwe zarabitwemereye, ku buryo twizeye neza ko umwaka utaha bizakorwa kandi muri uko kuwagura bikazajyana no kuwushyiraho amatara amurikira abawukoresha. Nababwira rero ko bashonje bahishiwe”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka