Burera: Abakora muri VUP bakajije ingamba zo kwirinda Covid-19

Abaturage bo mu Karere ka Burera bakora imirimo y’amaboko muri gahunda ya VUP, baravuga ko nyuma y’aho basubukuriye iyi mirimo, batangiye kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa ry'icyorezo bahana intera ya metero ebyiri
Bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo bahana intera ya metero ebyiri

Izi ngamba zo kwirinda bazikajije ngo bitabavutsa amahirwe yo gukomeza imirimo, dore ko abenshi nta bindi bakora bibinjiriza amafaranga uretse kuba ari yo bakuramo amaramuko.

Ku ma site atandukanye yo mu Karere ka Burera ahakorerwa imirimo y’amaboko ijyanye n’ubuhinzi nko gutunganya amaterasi y’indinganire no guhanga imihanda mishya cyangwa kuyisana muri iyi gahunda ya VUP, abagenerwabikorwa bayo bamaze icyumweru kirenga basubukuye iyi mirimo yari yarasubitswe bishingiye ku cyemezo cyafashwe na Guverinoma y’u Rwanda mu kwirinda icyorezo cya Covid-19 gikomeje gukwirakwira hirya no hino ku isi.

Tumukunde Claude, umwe mu bakora umuhanda uturuka ahitwa Rutamba-Cyahi-Nyabihu uzaba ufite ibirometero bitanu, avuga ko bishimiye icyemezo cyo gusubukura imirimo.

Agira ati “Aho dusubukuriye imirimo byadukuriyeho impungenge twari twatewe n’ubuzima budukomereye, twibazaga uko buzakomeza kuko tutari dufite ahandi dukorera amafaranga yo kudutunga.

Benshi muri twe tubarizwa mu cyiciro cya mbere, n’imirimo yo guhanga uyu muhanda twari duhangayikishijwe n’uko isubitswe bityo no koroshya ubuhahirane hagati yacu bikadindira. Icyemezo Leta yafashe cy’uko tuyisubukura twaracyishimiye, ubu imirimo turayikomeje kandi turi gukorana umwete”.

Bakiyisubukura byabaye ngombwa kubibutsa ko kwirinda babifite mu nshingano z’ibanze. Ku ma site atandukanye bakoreraho, buri wese ahana na mugenzi we intera ya metero ebyiri, bakirinda gutizanya ibikoresho, kudasuhuzanya no gukaraba kenshi kuko hashyizwe za kandagira ukarabe.

Uwo muturage ati “Ubu mu kazi tuba dufite kandagira ukarabe zidufasha kwisukura intoki kenshi, dukora duhana intera ya metero ebyiri hagati y’umuntu n’undi, ku buryo ntaho twahurira; ibintu byo gusuhuzanya byo twarabisezereye, buri wese akoresha igikoresho cye, muri twe hari abafite udupfukamunwa nubwo atari bose kuko abenshi twamaze gusaza.

Icyakora ubu nubwo abadukuriye batwijeje ko bidatinze bazaduha udushya ntibitubuza kuba twitwararika cyane cyane twirinda kwegerana”.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, avuga ko abaturage bose uko ari 5,738 bari ku rutonde rw’abakora imirimo y’amaboko muri iyi gahunda ya VUP basubukuye imirimo, by’umwihariko hakazwa ingamba z’ubwirinzi ku masite bakoreraho yose.

Gusa ngo ikibazo kiracyari ikijyanye n’udupfukamunwa tutarakwirakwizwa mu Karere ka Burera, ariko mu buvugizi buri gukorwa atanga icyizere cy’uko muri iki cyumweru tuzaba twatangiye kugera kuri bose.

Yagize ati “Ingamba z’ubwirinzi ku bakora imirimo ya VUP barazitangiye, natwe dukoresha uko dushoboye dukurikirana uko bazubahiriza ku masite bakoreraho yose tubifashishwemo n’abazikuriye kuko ari bo bakorana umunsi ku wundi.

Uko bagenda basuzuma imyitwarire ya buri mukozi mu kunoza akazi ke ni nako bibanda ku kureba niba ya mabwiriza ayubahiriza. Ikibazo twari twagize muri iyi minsi ni icy’udupfukamunwa duhagije tutaragera mu karere kose, ariko twamaze kuvugana n’inganda zahawe akazi, zitwizeza ko muri iki cyumweru dutangiye, tugomba kuba twatugezeho; dutegenya ko abakora iyi mirimo ari bo tuzaheraho tutubashyikiriza, kugira ngo bakore ariko banirinze bihagije”.

Uwanyirigira anongeraho ko kuva gahunda ya VUP yatangira mu mwaka wa 2008 imaze gukura benshi mu bukene no mu bwigunge, kuko nk’ahakozwe imihanda bibafasha kugeza umusaruro ku masoko bitabagoye, bikazahura ubuhinzi, cyane ko nk’ahatunganyijwe amaterasi y’indinganire byabarinze isuri, bituma umusaruro w’ubahinzi wiyongerera.

Biteganyijwe ko uyu mwaka amaterasi ari ku buso bwa hegitari 100 ari yo agomba gutunganywa, mu gihe imihanda ireshya na kilometero 254 ikaba ari yo izatunganywa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyo mushaka ifoto yerekana iyo ntera ya m2 hagati y umuntu n undi!

Jean Paul yanditse ku itariki ya: 28-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka