Burera: Abajyanama b’Ubuzima batangiye kubaka hoteli izatwara asaga Miliyoni 800

Abajyanama b’Ubuzima bo mu Karere ka Burera, batangiye kubaka Hoteli, izatwara akabakaba miliyoni 800Frw, yitezweho korohereza abagana ako Karere kubona aho bacumbika.

Imirimo y'ubwibatsi yaratangiye
Imirimo y’ubwibatsi yaratangiye

Iyi Hotel, irimo ku butakwa ku buso bwa Ha isaga imwe, buherereye mu Mudugudu wa Bugeme Akagari ka Mubuga, Umurenge wa Butaro. Imirimo yo kuyubaka, imaze amezi atatu itangiye, aho izubakwa mu byiciro, byabanjirijwe no kubaka amacumbi afite ubushobozi bwo kwakira abantu 60, agenewe abakozi, ahagenewe kwakirira abazajya bayigana ndetse n’uruzitiro ruzengurutse ikibanza iri kubakwamo.

Ni igitekerezo abo bajyanama b’Ubuzima bagize, bagamije kwiteza imbere no kuzamura iterambere ry’Akarere ka Burera, nk’uko Maniriho Iyanze Jean Damascene, Perezida ka Kampani Jyambere Mujyanama Ltd, ihuriyemo Abajyanama b’Ubuzima abitangaza.

Yagize ati “Twari tubayeho imbaraga zacu zitataniye hirya no hino, bisa n’aho turi ba nyamwigendaho, tuza kugira igitekerezo cyo guhuza imbaraga n’amaboko, dutangira umushinga wo kubaka hoteli mu Murenge wa Butaro, nk’agace hagenderwa n’abava imihanda itandukanye, harimo abagana Kaminuza ya UGHE ihubatse, ibitaro bya Butaro n’ahandi. Ubusanzwe bajyaga bagorwa no kubona aho bacumbika cyangwa aho kwiyakirira”.

Ati “Ikindi ni no korohereza ababuraga aho gukorera inama zibahuza ari benshi cyangwa abagira ibirori, baburaga ubwinyagamburiro buhagije bw’aho babikorera. Twiteze rero ko iyi hoteli, ubwo izaba imaze kuzura, izo mbogamizi zizavaho”.

Mu kubaka icyiciro cya mbere cy’iyi hoteli, abajyanama b’ubuzima ni bo ubwabo bishatsemo ubushobozi, binyuze mu makoperative 18 bahuriyemo.

Maniriho agira ati “Mu gutangira kuyubaka, twatangiranye ubushobozi bwa Miliyoni zisaga 270 twe abajyanama b’ubuzima ubwacu twishatsemo, ku buryo dutekereza ko n’igihe twageramo cyo kuba twashakisha abaterankunga bo kutwunganira cyangwa no kugana ibigo by’imari, twazaba dufite ibifatika twatangiriyeho”.

Abasaga 50, biganjemo abaturiye agace iyi hoteli irimo kubakwamo, b’urubyiruko abagore ndetse n’abagabo, ni bo bahawe akazi ko kuyubaka. Aba kimwe n’abandi baturage, bahamya ko intambwe aba bajyanama b’ubuzima bateye mu gutekereza iki gikorwaremezo, ishimishije.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal, agira ati “Iyi hoteli ubwo izaba yuzuye yanatangiye gutangirwamo serivisi, izaba umusanzu ufatika, ku ishoramari dushyizemo umuhate, riteza imbere ubukerarugendo. Dukomeje urugendo rwo gukorana umunsi ku munsi n’abashoramari, aho ubu tumaze kubarura abarenga 50, bamaze kubenguka ubutaka, mu mirenge inyuranye y’Akarere ka Burera, by’umwihariko ku nkengero z’ikiyaga cya Burera”.

Ati “Ubu rero dukomeje ibiganiro, n’inzego zose bireba, kugira ngo abo bashoramari boroherezwe gushyira mu bikorwa imishinga igamije guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo, ku buryo twizeye neza ko abagenderera Akarere bazarushaho kwiyongera”.

Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka icyiciro cya mbere izarangirana na Gicurasi 2023, nyuma yaho hakurikireho ibindi byiciro, na byo bizibanda ku kubaka indi nzu igeretse iteganyijwe gushyirwamo icyumba mberabyombi kinini, cyo gukoreramo inama, ibyumba bya VIP no gutunganya ubusitani buzajya bwakirirwamo ibirori.

Mu mbogamizi aba bajyanama b’ubuzima bagaragaza harimo no kuba umuhanda werekeza aho iyi hoteli irimo kubakwa udakoze neza. Bakifuza ko watunganywa, ukajya uba nyabagendwa, bitabangamiye abawukoresha”.

Mu Karere ka Burera habarurwa Abajyanama b’Ubuzima basaga ibihumbi 2000 bibumbiye mu Makoperative 18.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka