Burera: Abahoze mu burembetsi bahindutse abadozi b’icyitegererezo

Abanyamuryango bagize ishyirahamwe ‘Inkanda Tailoring’, rikora ubudozi mu Murenge wa Kagogo mu Karere ka Burera, barishimira imibereho myiza bamaze kwigezaho babikesha umwuga bahangiwe w’ubudozi, watumye bava mu burembetsi.

Bavuga ko kudoda bagiye kubigira umwuga ubateza imbere
Bavuga ko kudoda bagiye kubigira umwuga ubateza imbere

Abo banyamuryango 45 b’iyo koperative biganjemo abagore, ni abahoze ari abarembetsi, aho bari batunzwe no gutunda ibiyobyabwenge babivana mu gihugu cya Uganda, babyinjiza mu Rwanda.

Mu buhamya bwabo baremeza ko kuva ubuyobozi bubakuye muri ibyo bikorwa babajyana mu ishuri ry’ubudozi, ubuzima bwabo bwamaze guhinduka nyuma y’uko bahoraga bakwepa inzego z’umutekano rimwe bagafungwa, ingo zabo zugarizwa n’ubukene.

Bakimara kugirwa inama bashyirwa mu ishuri ry’ubudozi, ubu bashinze ishyirahamwe rigizwe n’abantu 45, aho bemeza ko bakomeje kubona abantu benshi babagana bashaka kudodesha.

Bagannye ubudozi nyuma yo kuva mu burembetsi
Bagannye ubudozi nyuma yo kuva mu burembetsi

Mu buhamya batanze mu cyumweru gishize ubwo basurwaga n’abayobozi mu nzego zinyuranye, barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera n’abandi, bavuze ko n’ubwo bababajwe n’igihe kinini bataye batunda magendu n’ibiyobyabwenge, ngo biteguye kubyaza umusaruro ubumenyi bamaze kugira mu budozi.

Nyiranizeyimana Fortunée, ati “Twajyaga gutunda ibiyobyabwenge tubikuye muri Uganda tukirirwa ducungana n’inzego z’umutekano, bakabitwaka bakabimena badufata bakadufunga, turagenda turakena tugera aho twambara ubushwambagara kubera kanyanga”.

Arongera ati “Ubuyobozi bwagiye butugira inama yo kubivamo, badusaba kwihuriza hamwe tukajya kwiga kudoda. Ubu turi abahanga mu mezi atatu tumaze twiga kudoda, twambika abantu benshi, nk’ubu mu mashati ya Made in Rwanda tudoda, hari ayo tugurisha ibihumbi bitanu andi ibihumbi umunani”.

Bamaze kumenya kudoda nyuma y'uko bakuwe mu burembetsi
Bamaze kumenya kudoda nyuma y’uko bakuwe mu burembetsi

Mugenzi we ati “Nari narabaswe n’uburembetsi, ngasiga umugabo n’abana nkagenda amajoro. Nta nyungu nigeze nkuramo, rimwe baramfashe baramfunga mara ukwezi mu nzererezi ariko sinabivamo”.

Arongera ati “Nyuma numvise inama z’abayobozi, aho badusabye kureka iyo mirimo mibi tukajya kwiga imashini, ubu nta kibazo mfite, n’iyi myenda nambaye ni njye wayidodeye, ndetse hano dufite abakiriya benshi batugana ngo tubadodere. Nsagura inyungu itari munsi y’amafaranga ibihumbi 40 ku kwezi”.

Barashimira Leta yabakuye muri ibyo bikorwa bigayitse, aho bayisaba gukomeza kubatera ingabo mu bitugu Koperative yabo igashyigikirwa, bagateza imbere umwuga wabo w’ubudozi, bakemeza ko inzira y’uburembetsi bayisezereye ndetse bakaba bakangurira n’abakiri muri iyo mirimo mibi kuyireka.

Hategekimana Jean Nepo, ati “Leta turayishimira yadukuye mu burembetsi ikatwigisha umwuga, none tukaba twibeshejeho, turayisaba gukomeza kutuba hafi mu gihe gito cy’amasomo dusigaje, tukayarangiza twihangira umurimo mu bumenyi tumaze kugira”.

Abo bibumbiye muri iryo shyirahamwe baremeza ko n’ubwo bakiri abanyeshuri, bakorera amafaranga aho ukoreye make ku kwezi asagura ibihumbi bitari munsi ya 40, bemeza ko aribo batanga ubwisungane mu kwivuza mbere y’abandi, n’abana babo bakaba biga neza kandi banahahiye ingo.

Mu butumwa bwe, Minisitiri Ngabitsinze yabasabye kugirana imibanire myiza mu ishyirahamwe ryabo, barushaho kuriteza imbere kandi birinda inzira zose zabasubiza mu bikorwa bahozemo by’uburembetsi.

Abantu 4500 mu Karere ka Burera bamaze gukurwa mu burembetsi bahangirwa imirimo, aho bacukura amaterasi ku buso bwa hegitari 150, abandi bagatunganya imihanda ndetse hakaba n’abashyirwa mu mashuri y’imyuga aho bigishwa ubudozi, ubwubatsi, gusudira, amashyanyarazi n’ibindi.

Bishimiye ubumenyi bamaze kugeraho mu budozi
Bishimiye ubumenyi bamaze kugeraho mu budozi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka