Burera: Abagore barasabwa kureka kunywa kanyanga kuko ari kirazira

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Burera, Mujawayezu Leonie, arasaba abagore bo muri ako karere guca ukubiri n’ikiyobyabwenge cya kanyanga kuko giteza umutekano muke, kigasenya umuryango.

Mujawayezu atangaza ibi mu gihe bamwe mu bagore bo mu karere ka Burera bagorobereza mu tubari, bakanywa ibiyobyabwenge birimo kanyanga, bagataha basinze maze bagera mu ngo zabo bakarwana n’abagabo babo.

Akomeza avuga ko umugore wanyweye kanyanga atita ku rugo. Agira ati “Kirazira umugore kunywa kanyanga. Nta mugore wanyweye kanyanga uzagera ku rugo ngo amenye ko ya nka yasasiwe. Ya nka yahawe ubwatsi.”

Mujawayezu akomeza abwira abagore bo mu karere ka Burera kumenya indangagaciro zigomba kubaranga mu muco Nyarwanda.

Agira ati “Ntabwo tubabujije kunywa. Ariko nunywa ikigage, ukanywa zino nzoga zisanzwe, ntabwo bizatuma urugo rwawe utarukurikirana…kirazira umugore kubika kanyanga iwe mu rugo…ntabwo umugore azamenya kujya gusoroma imboga muri ka karima k’igikoni yanyweye kanyanga…abagore ni umutima w’urugo, ni umutima w’igihugu, nitubigira ibyacu (kureka kanyanga) iterambere rizaza ryihuta.”

Umuhuzabikorwa w'inama y'igihugu y'abagore mu karere ka Burera, Mujawayezu Leonie asaba abagore bo mu karere ka Burera guca ukubiri na kanyanga.
Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Burera, Mujawayezu Leonie asaba abagore bo mu karere ka Burera guca ukubiri na kanyanga.

Mu karere ka Burera hakunze kugaragara amakimbirane yo mu ngo aturuka ahanini ku businzi. Aka karere gahana imbibi n’igihigu cya Uganda, ahaturuka ikiyobyabwenge cya kanyanga gicuruzwa muri ako karere, cyazanywe n’abitwa Abarembetsi.

Ubuyobozi bw’ako karere bwashyizeho ingamba zitandukanye zo kurandura burundu kanyanga, zirimo gufunga utubari twafatiwemo kanyanga ndetse no gushyikiriza ubutabera abafatanywe kanyanga, ariko nticika burundu.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Burera bavuga ko babona kanyanga itacika burundu muri ako karere kuko bamwe bajya kuyinywera muri Uganda, banyuze inzira zitemewe, bagataha basinze, hari n’indi bazanye bahishe mu mifuka y’imyenda yabo.

Mu mpera z’ukwezi kwa Mata 2014, ubwo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni, yagiriraga uruzinduko mu karere ka Burera, yavuze ko Abarembetsi bagomba gucika burundu muri ako karere kuko bazana kanyanga iteza umutekano muke.

Yasabye Abanyaburera gushishikariza Abarembetsi kubireka, bakajya ku mirenge yabo, bakishyira hamwe, bagaterwa inkunga bityo bagakora imishinga ibateza imbere. Ngo abazanga kubivamo, hazitabazwa izindi mbaraga bityo bafatwe, bakanirwe urubakwiye.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo   ( 1 )

bagore mukomeze mukataze leta y’ubumwe yabonye kare uruhare rwanyu tri kumwe kdi turabashyigikiye mufashe kdi na bya bibondo biba kubibero byanyu igihe kirekire gukurana gahunda ya ndi umunyarwanda

isirikoreye jean de la terre yanditse ku itariki ya: 14-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka