Burera: Abagabo 347 barahiriye imbere y’ubuyobozi ko baretse kanyanga

Abagabo 347 bahoze bacuruza, batunda ndetse bananywa ikiyobyabwenge cya kanyanga bo mu karere ka Burera bazwi ku izina ry’Abarembetsi, barahiriye imbere y’umuyobozi w’akarere ka Burera ko baretse ibikorwa byose by’uburembetsi.

Iki cyemezo bagifashe nyuma y’iminsi igera kuri 45 bari bamaze batozwa ndetse banashishikarizwa kuva mu biyobyabwenge; umuhango wo kurahira wabereye mu kigo cy’itorero i Nkumba ku wa gatanu tariki ya 27/06/2014.

Mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nibwo umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel n’abandi bayobozi batandukanye ndetse n’abashinzwe umutekano, bakiraga imihigo ndetse n’indahiro z’abo barembetsi.

Barahiriye imbere y'ubuyobozi ko baretse kanyanga bamanitse hejuru ukuboko kw'iburyo.
Barahiriye imbere y’ubuyobozi ko baretse kanyanga bamanitse hejuru ukuboko kw’iburyo.

Aba barembetsi biganjemo urubyiruko, barahiriye hamwe mu ijwi riranguruye ndetse bamanitse hejuru ukuboko kw’iburyo bagira bati:

“Twebwe abitandukanyije n’abarembetsi bo mu karere ka Burera, turahiriye u Rwanda ku mugaragaro n’imbere y’ubuyobozi, ko tutazongera gutunda no gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge. Nidutatira iyi ndahiro tuzabihanirwe n’amategeko. Imana izabidufashemo.”

Barasabwa gushyira mu bikorwa ibyo barahiriye

Nyuma y’iyi ndahiro, Sembagare yababwiye ko bagomba gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje. Ngo kuko uzabirengaho azabona ingaruka zikomeye.

Agira ati “Murasabwa guhinduka. Mukaba Abanyarwanda buzuye. Barangwa n’indangagaciro na za kirazira. Mugakunda igihugu cyanyu mukagikorera. Mukareka ingeso mbi zo gukomeza kwiroha muri kanyanya.

Ari uyinywa ayibagirwe. Ayihurwe kuva uyu munsi. Ari uyicuruza arekere aho gukomeza gutanga uburozi. N’uyitunda bibe uko nguko. Imbaraga turazifite. Urataha uyu munsi ejo niwongera gusubira muri izo ngeso mbi ingaruka zizakugeraho.”

Aba barembetsi barahiye ni bamwe mu bagera kuri 422 bafatiwe mu mukwabo wo kubata muri yombi watangiye mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka.

Abo barembetsi barahiriye kureka kanyanga biganjemo urubyiruko.
Abo barembetsi barahiriye kureka kanyanga biganjemo urubyiruko.

Ubuyobozi bwakoze uyu mukwabu nyuma yaho Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), James Musoni, yasuraga aka karere mu mpera z’ukwezi kwa kane, agasaba ko Abarembetsi bahashywa kuko bahungabanya umutekano.

Yabivuze nyuma yaho agaragarijwe ko Abarembetsi bajya kurangura kanyanga muri Uganda bitwaje ibisongo kuburyo uwo bahura nawe ushaka kubarwanya bamugirira nabi.

Minisitiri Musoni yahise asaba abayobozi b’akarere ka Burera gushishikariza Abarembetsi kureka gucuruza kanyanga. Aha akaba yarasabye ko ababireka bakwegera ubuyobozi bagakora amakoperative bityo bagaterwa inkunga bagakora indi mishinga ibabyarira inyungu.

Gusa ariko yanavuze ko mu gihe abo barembetsi bazaba banze kureka ibyo bakora hakwitabazwa izindi ngufu kugira ngo babireke.

Umuyobozi w’akarere ka Burera avuga ko muri abo bafashwe bose harimo abarenga 70 ba “Ruharwa” bakorewe amadosiye kugira ngo bazacirwe urubanza hakurikijwe amategeko.

Harimo abandi b’urubyiruko bazajyanwa Iwawa naho abarahiriye kureka uburembetsi bakaba barashubijwe iwabo aho basabwa kwishyira hamwe bagakora amakoperative ubundi bagaterwa inkunga bakiteza imbere.

Hari abasigaye bajya kuyinywera muri Uganda

Akarere ka Burera gahana imbibi n’igihugu cya Uganda, Abanyaburera ndetse n’abagande barahahirana mu buryo bworoshye dore ko nta n’ikintu gihari kigaragaza umupaka ugabanya ibihugu byombi.

Ibi bituma abacuruza kanyanga biborohera kujya kuyirangura muri Uganda, banyuze inzira zitazwi zizwi ku izina rya “Panya”, dore ko ngo n’inganda zazo ziri hafi y’umupaka. Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko ibyaha byose bigaragara muri ako karere bikururwa n’abasinze kanyanga.

Umuyobozi w'akarere ka Burera yabwiye abo barembetsi ko uzasubira muri kanyanga azabona ingaruka zikomeye.
Umuyobozi w’akarere ka Burera yabwiye abo barembetsi ko uzasubira muri kanyanga azabona ingaruka zikomeye.

Bamwe mu banyaburera bavuga ko nubwo baca kanyanga mu Rwanda hari abajya kuyinywera muri Uganda bakaza basinze, ndetse ngo bakaza batwaye n’indi mu mifuka y’imyambaro yabo.

Abacuruza kanyanga iyo bafashwe bemeza ko kuyicuruza bibamo inyungu kuko ijerekani imwe ya kanyanga ya litiro 20 bayirangura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 12 muri Uganda. Mu Rwanda iyo jerekani ya kanyanga bayikuramo amafaranga ibihumbi 40.

Amategeko ari mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, yasohotse mu igazeti ya Leta yo ku itariki 14/06/2012, kuva ku ngingo ya 593 kugeza ku ngingo ya 600, avuga ibihano bihabwa abantu bahinga, abakora, abahindura, abatunda, ababika, abanywa, ndetse n’abagurisha ibiyobyabwenge.

Umuntu wese ufashwe akora ibyo byaha afungwa imyaka itatu kugeza ku myaka itanu no gutanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni eshanu; nk’uko izo ngingo zibisobanura.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo   ( 3 )

ibyobyabwenge ni bibi kuko byangiza umutekano w;igihugu kandi nababinywa bagapfa ntacyo bigejejeho

nkumba yanditse ku itariki ya: 30-06-2014  →  Musubize

Ubonye iyo bakira Yesu mu bugingo bwabo ho nari kubyemera!!! Naho se imbere y’Akarere maye!! Barasanga banywa nyinshi nimugoroba!! Rwanda We!!!

Hadassa yanditse ku itariki ya: 29-06-2014  →  Musubize

kanyanga yangiza ubuzima bwayinywa ndetse ikanateza amakimbirane mu miryango utibagiwe ko ishobora no kugutera uburwayi ndetse nurupfu mugihe yakozwe nabi iyo ndahiro yabo bagabo rero ni nziza gusa ntibirangirire aho ahubwo banazirwanye nuyicuruza mamwerekane maze ubuyobozi bumubuze.

Sango yanditse ku itariki ya: 29-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka