Burera: Abafite ubumuga bwo kutumva ntibagira ubasemurira
Abafite ubumuga bwo kutumva bo mu karere ka Burera batangaza ko bafite ikibazo cyo kuba muri ako karere nta bantu bahari bazi ururimi rw’amarenga bajya babasemurira ibyo abandi bavuze haba mu biganiro cyangwa mu nama zitandukanye zibera muri ako karere.
Umwe mu babana n’ubumuga bwo kutumva ndetse no kutavuga witwa Mukanoheli Justine, utuye mu Murenge Gahunga, watanze amakuru abifashijwemo n’undi bari bari kumwe wamusemuriraga, yavuze ko mu Karere ka Burera hakenewe umuntu wabyize ubasemurira mu rurimi rw’amarenga.
Mukanoheli, ukora umwuga w’ubwarimu mu ishuri ry’abana babana n’ubumuga bwo kutumva riri mu Karere ka Musanze, avuga ko nk’iyo yitabirize inama zitandukanye zo mu Karere ka Burera abura umusemurira, akiyambaza abo bari kumwe cyangwa agakurikira umunwa wuvuga, ibyo bigatuma ava muri izo nama atabashije gukurikirana neza ibyazivugiwemo.
Ngo ahantu ashobora kubona abamusemurira ni ku ishuri yigishamo ndetse n’i Kigali, mu nama zitandukanye.

Uwitwa Bizimana Emmanuel, utuye mu Murenge wa Gahunga, avuga ko rimwe na rimwe ajya asemurira ababana n’ubumuga bwo kutumva bo mu Karere ka Burera, ariko ngo abikora ku bushake kugira ngo nabo babafashe kumva ibyo abandi bavuga.
Uyu musore ufite imyaka 20 y’amavuko avuga ko nawe ntaho yabyize uretse kuba yarize mu kigo kigamo ababana n’ubumuga bwo kutumva ndetse no kuba abasha guhura nabo bakamwigisha amarenga amwe n’amwe.
Akomeza avuga ko akunda uwo murimo ngo ku buryo yifuza kubikomeza, akabyiga neza, akabasha kumenya ururimi rw’amarenga rw’umwimerere.
Agira ati “Twahuriye muri koperative gutyo. Ariko mpuye n’uriya mu mama wabonye narindi gusobanurira, arambwita ati ‘wowe uzajya udusobanurira, mu rwego rw’akarere no mu rwego rw’umurenge ndumva nta muntu dufite (udusemurira), ati ‘tugira inama tukabura umuntu udusobanurira, cyangwa tukajya mu bindi bintu tukabura udusobanurira’”.
Noneho jye ndamubwira nti “niba bishoboka hari amahugurwa agenerwa abantu basobanura amarenga, wowe jya umbwira niba mfite umwanya njyeyo, noneho uko njyenda nunguka ibindi byinshi nanjye nzajya tujyana, mu gihe habonetse inama runaka cyangwa ikintu runaka tujyane noneho mbafashe kubasobanurira nta kibazo”.

Akomeza avuga ko iyo abafite ubumuga bwo kutumva basobanuriwe ibyo abandi bavuga, biyumva mu bandi bagasabana, abandi baseka nabo bagaseka.
Harateganywa amahugurwa ku rurimi rw’amarenga
Inama y’igihigu y’ababana n’ubumuga ivuga ko hari gahunda yo kujya ihugura abantu ku rurimi rw’amarenga.
Twagirayezu Bernard, umuhuzabikorwa w’inama y’ibigugu y’abantu bafite ubumuga mu ntara y’amajyaruguru, avuga ko hari na gahunda yo gushyiraho inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga.
Agira ati “Inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga irateganya ko hazajya haba amahugurwa, ku buryo ababyeyi ba bariya bana batumva bashobora guhugurwa mu rurimi rw’amarenga. Ikindi ni ugushyiraho inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga ku buryo rwaba rumwe kuko buriya n’ubwo ubona abantu babikora ntabwo bose babikora kimwe”.

Tariki ya 03/12 buri mwaka isi yose yizihiza umunsi w’ababana n’ubumuga. Ubwo mu karere ka Burera bawizihizaga mu mwaka wa 2014, ababana n’ubumuga bavuze ko ikindi kibazo basigaranye ari icy’amazu ahurirwamo n’abantu benshi atagira inzira yagenewe abamugaye.
Ikindi ngo ni uko nta mukozi uba ku karere ukurikirana buri munsi ubuzima bw’abamugaye, bakaba bijejwe ko ibyo bibazo byose bafite bizakemurwa bidatinze.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|