Burera: Abafatanyabikorwa mu iterambere basinyanye imihigo n’umuyobozi w’akarere

Abagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Burera (JADF Burera) basinyanye imihogo n’umuyobozi w’akarere ka Burera mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ako karere hibandwa ku guteza imbere ishoramari.

Muri uwo muhango wabaye kuri uyu wa gatatu tariki 06/02/2013, JADF Burera yagaragarije umuyobozi w’akarere ka Burera, imihigo biyemeje kuzageraho mu myaka itanu iri imbere.

Imihigo abagize JADF Burera bahigiye imbere y’umuyobozi w’akarere ka Burera ndetse n’imbere y’Abanyaburera muri rusange izibanda ahanini ku guteza imbere ishoramari muri ako karere; nk’uko Kamanzi Emmanuel, umuyobozi wa JADF, abitangaza.

Abafatanyabikorwa bagize JADF Burera buri umwe yasinyiraga imbere y'umuyobozi w'akarere ka Burera ibyo yahize.
Abafatanyabikorwa bagize JADF Burera buri umwe yasinyiraga imbere y’umuyobozi w’akarere ka Burera ibyo yahize.

Agira ati “icyo tugomba gushyiramo ingufu ni uguteza imbere ishoramari muri aka karere. Guteza imbere ubucuruzi…kugira imirimo iciriritse.”

Akarere ka Burera gafite ahantu henshi nyaburanga harimo ibiyaga bya Burera na Ruhondo, imisozi itandukanye, igishanga cya Rugezi n’ibindi ariko abakerarugendo baza kubisura bakabura aho barara kuko nta hoteli yubatse muri ako karere.

Abenshi mu baturage bo mu karere ka Burera batunzwe n’ubuhinzi, aho bahinga bagasagurira n’amasoko yo hirya no hino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. Ariko nta nganda zigaragara muri ako karere zitunganya ibikomoka kuri ubwo buhinzi.

Perezida wa JADF Burera na komite ayoboye bahigiye imbere y'umuyobozi w'akarere ka Burera ibyo bazageraho mu myaka itanu iri imbere.
Perezida wa JADF Burera na komite ayoboye bahigiye imbere y’umuyobozi w’akarere ka Burera ibyo bazageraho mu myaka itanu iri imbere.

Hifashishijwe JADF Burera ibintu byose biri mu karere ka Burera ndetse n’ibihakorerwa bigomba kubyarira inyungu Abanyaburera kuburyo muri ako karere hazubakwa amahoteli ndetse n’inganda, bizazamura ubukungu bw’abaturage nk’uko Kamanzi akomeza abisobanura.

Agira ati “Ubu rero ikigezweho ni ukuvuga ngo ibyo dukora, bitumarira iki Abanyaburera…turashaka kurushaho kureshya abashoramari kugira ngo baze bashore imari muri aka karere.”

Akomeza avuga ko JADF Burera izateza imbere ubucuruzi bw’imbere mu karere ka Burera ndetse no hanze yako, banateza imbere ubukerarugendo kugira ngo Abanyaburera batangire kubona amafaranga.

Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera, ashima JADF Burera kuko imihigo yabo iteguye neza kandi ikarasa ku ntego y’iterambere. Bizeye ko nibafatanya iyo mihigo yose bazayigeraho nk’uko abisobanura.

Bamwe mu bafatanyabikorwa bagize JADF Burera.
Bamwe mu bafatanyabikorwa bagize JADF Burera.

Agira ati “Abaturage bazadufasha cyane, buri wese azabigiramo uruhare, kuko turashaka kwigira tukihesha agaciro, igihugu cyacu ntigihore gitega inkunga y’amahanga, kikihaza. Ibyo rero biradusaba gukora twivuye inyuma, tugakora igihe kirekire tugakunda umurimo, tukabitoza urubyiruko rwacu, tukabitoza abari n’abategarugori ibyiciro byose…”.

Mbere y’uko JADF Burera isinyana imihigo n’umuyobozi w’akarere ka Burera, yatoye komite nyobozi nshya igizwe n’abantu barindwi. Abenshi mu bari bari muri komite icyuye igihe bongeye gutorwa muri komite nshya. Kamanzi Emmanuel wari perezida wa JADF Burera muri Komite icyuye igihe yongeye kugirirwa ikizere aba perezida muri komite nshya.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka