Bumvaga nta burenganzira bw’impunzi bafite

Abanyarwanda batahutse tariki 18/01/2012 i Rusizi bava muri Congo baravuga ko icyemezo gikuraho ubuhunzi ku Banyarwanda ntacyo cyari kibabwiye kuko n’ubundi ubuzima babagamo butari ubw’abantu bafite uburenganzira bw’impunzi.

Nkurunziza Isidore, ukomoka mu cyahoze ari komini ya Karama mu cyahoze ari perefegitura ya Gikongoro, avuga ko amakuru yo gukurirwaho ubuhunzi mu mwaka wa 2013 yajyaga ayumva kuri radio. Nkurunziza agira ati: “Twumvaga biduhangayikishije ariko njye n’ubundi ibyo byavuzwe nsanganywe igitekerezo cyo gutahuka mu Rwanda.”

Kanyamibwa na we ukomoka mu cyahoze ari komini ya Karama avuga ko amakuru y’uko abanyarwanda bazakurirwaho uburenganzira bwo kwitwa impunzi yacyumvise yaratangiye gutahuka mu kwezi kwa cumi mu mwaka wa 2011.

Kanyamibwa avuga ati: “Ayo makuru yo gukurirwaho uburenganzira bwo kwitwa impunzi njyewe nayumvise ndimo kugenda nigira imbere nza mu gice kigana mu Rwanda mu kwezi kwa cumi kwa 2011.Aya makuru yanteye ubwoba kuko numvise icyo cyemezo gisanze nkiri muri Kongo Kinshasa cyangiraho ingaruka mbi”.

Bamwe mu mpunzi zatahutse bumva ko icyemezo cyo kwambura mpunzi ziri muri Kongo Kinshasa uburenganzira bw’ubuhunzi nta gishya cyaba kizanye kubera ko n’ubundi nta burenganzira Abanyarwanda bahungiye muri Kongo Kinshasa bagira.

Nsanzineza Felicien agira ati: “Kiriya cyemezo cyo gukuraho ubuhunzi ku Banyarwanda gisa nk’ikitareba Abanyarwanda bahungiye muri Kongo Kinshasa kubera ko n’ubusanzwe nta burenganzira buhabwa impunzi basanzwe bafite. Nta mfashanyo ihabwa impunzi bafite aho bari mu mashyamba ntibarinzwe ni ukwirirwa biruka bahunga intambara z’urudaca”.

Ubwumvikane hagati ya Leta y’u Rwanda n’umuryango w’abibumbye wita ku mpunzi (UNHCR) buteganya ko mu kwezi kwa Kamena 2013 nta Munyarwanda wagakwiye kuba akitwa impunzi. Kugeza ubu u Rwanda ruracyafite impunzi nyinshi zitarafata icyemezo cyo gutahuka mu bihugu bya Kongo Kinshasa, Uganda, Zambia, Kameruni n’ahandi.

Jean Baptiste Micomyiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka