Bumbogo: Mu muganda w’ukwezi hakozwe umuyoboro w’amazi wa kilometero 3,5
Abaturage bo mu karere ka Gasabo bafatanyije n’ubuyobozi bakoze igikorwa cyo gucukura umuganda uzanyuramo amazi, igikorwa cyabereye mu murenge wa Bumbogo mu tugali twa Ngara na Mvuzo kuri uyu wa gatandatu tariki 25/4/2015.
Muri iki gikorwa cyakozwe mu rwego rwo kwegereza abaturage amazi meza, ikigo cy’amazi WASAC nacyo kemereye aba baturage izindi kilometero ebyiri kugira ngo zizagere kuri 5,5.

Visi Perezidante wa Sena, Senateri Gakuba Jeanne d’Arc, yashimye abaturage ubwitabire bagaragaje ariko abibutsa ko ari bo ba mbere aya mazi afitiye akamaro.
Umwe mu baturage batuye uyu murenge wa Bumbogo witwa Munyengabe Faustin, yatanze ubuhamya ko bemerewe amazi kuva mu 1987 n’ubuyobozi bwariho ariko bukaba butarigeze bwubahiriza iryo sezerano.

Muri iki gikorwa kandi hanaremewe umwe mu baturage bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wahawe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50.
Iki gikorwa cy’umuganda kitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Senateri Jean Damascene Ntawukuriryayo n’ingabo na Polisi.

Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Muraho neza,
Iyo nkuru ni nziza ariko mfite ikibazo cyamatsiko. Muti muri iki gikorwa "hanaremewe" .. byaba bishatse kuvuga iki? Ikindi ibi bihumbi 50,000 ni ibyateranyirijwe aho? Ndabona ubu buntu ari buke rwose nkurikije urwego rwabitabiriye uyu muganda. Uyamuhereza ubwe agize ubuntu yayatanga wenyine. N’ubwo ntawe ugaya icyo ahawe,njye nk’umuntu woroheje ujya ntanga ayo ku giti cyanjye ndumva atari ibikwiye kuvugwa ko abantu bangana uko, bagizwe n’ibyiciro birimo abahembwa neza gutanga 50,000 bari kubihimuha bihishiriye.
Murakoze