Bugeshi: Abaturage babaze inka 61 mu kwishimira gusoza umwaka wa 2013

Abaturage bo mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu barangije umwaka wa 2013 babaga inka 61 zavuye mu mafaranga bakusanyije ngo bishimire uburyo barangije umwaka wa 2013 umwaka utarabaguye neza kubera intambara zabereye muri Congo umurenge wa Bugeshi wegereye.

Inka zabagiwe mu midugudu abaturage bavuga ko bakwiye kwishimira ibyiza bagezeho ariko bakazirikana no gushimira Imana n’ubuyobozi bwababaye hafi batirengagije ingabo z’igihugu bababaye hafi mu bibazo bahuye nabyo.

Nkuko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugeshi Mvano Etienne yabitangarije Kigali today ngo umwaka wa 2013 wabasigiye amateka akomeye harimo ibisasu 22 barashweho n’ingabo za Congo bikabangiriza ndetse bigakomeretsa abaturage.

Abaturage b'umurenge wa Bugeshi babaze inka 61 mu rwego rwo kwishimira gusoza umwaka wa 2013.
Abaturage b’umurenge wa Bugeshi babaze inka 61 mu rwego rwo kwishimira gusoza umwaka wa 2013.

Umuyobozi w’umurenge wa Bugeshi avuga ko uretse ibyo bisasu, uyu murenge wabangamiwe n’umutekano mucye wabereye muri Congo bigatuma uyu murenge warakiriye impunzi zirenga ibihumbi 3 ndetse na bamwe mu baturage bakava mu byabo kubera kuraswaho amasasu.

Mvano ariko avuga ko ibi bibazo bitabujije abaturage gukora no kwiteza imbere kuko hari byinshi bagezeho bagomba kwishimira birimo kuba barashoboye kuba aba mbere mu karere ka Rubavu mu gutanga umusasu w’ubwisungane mu kwivuza, kuba ariwo murenge warangije mbere umuhigo wo kwiyubakira inzu ya Sacco yuzuye itwaye miliyoni 25.

Intambara zabereye muri Congo mu mwaka wa 2013 zatumye umurenge wa Bugeshi wakira impunzi zirenga 3000.
Intambara zabereye muri Congo mu mwaka wa 2013 zatumye umurenge wa Bugeshi wakira impunzi zirenga 3000.

Umurenge wa Bugeshi kandi usanzwe uziho kweza ibirayi, gahunda y’ubudehe ngo yagenze neza kuko abaturage bagera 100 bahawe inka muri gahunda ya Girinka, uyu murenge ushobora no gutunganya centre y’ubucuruzi ya Kabumba iza ku mwanya wa gatutu mu bwiza nyuma ya Gisenyi na Mahoko.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugeshi avuga ko nubwo hari byinshi bagezeho ngo baracyafite inzira yo gutera imbere irimo gutunganya imiturire no kugeza amashanyarazi ku baturage dore ko ariwo murenge utagira amashanyarazi mu karere ka Rubavu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Bugeshi, Mvano Etienne.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugeshi, Mvano Etienne.

Abaturage bishimira ibyo bagezeho bashimiye bamwe mu baturage bamenyekanisha umurenge, Harelimana Juvenal niwe wahembwe kubera gutanga ibitekerezo kuri radiyo, abandi baturage nabo bavuga ko bakwiye kuzajya bakora ibiteza imbere umurenge ariko bakagira uruhare mu kubimenyekanisha, aho bavuga ko bacyeneye kumenyekanisha ubuhinzi bw’ibirayi bakabona isoko.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 2 )

singaye nkunda abanyarwanda cyane...hari gahunda zigaragaza ko abanyarwanda bamaze gutera intambwe ikomeye mu mibanire nu gushirahamwe

fulgence yanditse ku itariki ya: 1-01-2014  →  Musubize

nukuri ndumva byari bikwiye ko bashima Imana naburi we wese wababaye hafi kubwizo mbogamize zubuzima, kandi ubuyobozi cyane cyane abumutekano bo bakwiye kubegera byumwihariko bakabereka ko dufite Ingabo zikomeye na police bakumvako nubwo izo menace zabayeho ntambara zifite kadi bazihagurukiye , ko rwose zitazongera zanogera ntangaruka zizongera kubagiraho

mathieu yanditse ku itariki ya: 1-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka