Bugeshi: Abasirikare ba Congo baje kwiba ibirayi bateshwa n’abaturage
Taliki ya 2/11/2013 mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu hafi y’umupaka w’u Rwanda na Congo, abasirikare batatu ba Congo bigabye mu murima w’umuturage kwiba ibirayi abaturage barabatesha.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugeshi, Mvano Etienne, avuga ko abasirikare batatu baje gukura ibirayi mu mirima y’abaturage ku musozi wa Hehu ku isaha ya saa 15h batazi ko abaturage babirinda.
Ubwo abasirikare barimo bakura ibirayi abarinzi bavugije induru abaturage barahurura bagira ngo ni abajura basanzwe, basanze ari abasirikare bahuruza abasirikare b’u Rwanda maze abasirikare ba Congo bahita birukira mu gihugu cyabo, ariko kugira ngo bakange abaturage bari bakomeje kubirukaho barasa mu kirere.
Abaturage bo mu murenge wa Bugeshi baturiye umupaka bavuga ko batizeye umutekano w’imyaka yabo kuko igiye kuzajya ihungabanywa n’abasirikare ba Congo bari mu gace ka Kibumba.
Abaturage babihera ko ahitwa Ruhunda i Kibumba abasirikare birara mu myaka yabo bakayitwara kandi ari micye kuko batabonye uko bahinga kubera intambara yatangiye Kanyarucinya mu kwezi kwa Kanama.
Kuba mu gace ka Kibumba hari imyaka micye ngo abaturage bahinga mu Rwanda begereye umupaka wa Congo nibo batahiwe, gusa umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugeshi avuga ko hashyizweho abarinzi b’imyaka bayirinda ijoro n’amanywa bigakumira abajura.
Ubujura bw’imyaka buje nyuma y’uko abaturage baturiye ikibaya gihuza u Rwanda na Congo bavuga ko ingabo za Congo zimaze kubanyaga inka zirenga 200 bazijyana bakazirya, cyakora ngo kwirinda ko hari inka zizongera gutwarwa basigaye birinda kuragira mu kibaya hafi y’umupaka wa Congo.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
NDABONA musebyacongosana !ntanjyihe ntanumwanya babona wokwibibirayi?
mbegibisahirandaaaaa!!!!.inkantizabahagije.nonebajekwibanibirayi.mubitegemuminsitha.bazazakwibanibijumba.
ahahahahahaha murabona koko zirirya ari ingabo? ziba ibirayi icyakora ntawasekuko babashonje leta yabo ihemba mu ntoke uwikoreye umushahara n’uwawumwikoreje bagakuraho trnasport kandi nta kurya
barebere ku rwanda aho no kuyatora ayasubiza nyirayo
<>dit mobutu seseko kukungwendu wa zabanga
nibemere bashake ubuyobozi bw’iza
ahahahahahaha murabona koko zirirya ari ingabo? ziba ibirayi icyakora ntawasekuko babashonje leta yabo ihemba mu ntoke uwikoreye umushahara n’uwawumwikoreje bagakuraho trnasport kandi nta kurya
barebere ku rwanda aho no kuyatora ayasubiza nyirayo
<>dit mobutu seseko kukungwendu wa zabanga
nibemere bashake ubuyobozi bw’iza
ibinyekongo nibisambo bigira inda nini gusa akenge ntako wapi
ko mutashyuzeho amafoto yabo se twabwirawa niki ko aribo. api amakuru yanyu ni igice
Uko nukubeshya,biba ibirayi?
.