Bugesera: Uturima tw’igikoni no korora inkoko byabafashije kurwanya igwingira

Abaturage bo mu Karere ka Bugesera bagaragaje ko korora amatungo magufi, cyane cyane inkoko no guhinga imboga mu turima tw’igikoni bishobora kuba igisubizo kirambye, muri gahunda yo kurwanya igwingira n’imirire mibi.

Bamuritse umusaruro w'amagi ku munsi w'Umuganura, bishimira ko igwingira ryagabanutse
Bamuritse umusaruro w’amagi ku munsi w’Umuganura, bishimira ko igwingira ryagabanutse

Ubushakashatsi bw’imibare ku buzima (DHS) bwerekana ko u Rwanda rwashoboye kugabanya igwingira (mu bana bari munsi y’imyaka 5), kuva kuri 51% mu 2005, kugera kuri 41% muri 2010, rikagera kuri 38% muri 2015, na 33% guhera muri 2020 (kugeza ubu). Ugeranyije n’intego yo kugeza kuri 19% mu cyerekezo cy’Igihugu cy’imyaka irindwi (NST1), ari nayo ntego mpuzamahanga isabwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), mu bihugu biri munsi y’ubutayu bw’ Afurika, ubona ruzayigeraho.

Uturere twa Musanze, Gicumbi, Nyamasheke, Kirehe, Gasabo, Ngororero, Nyabihu, Rubavu, Rutsiro na Burera, nitwo tugaragaramo umubare munini w’ingwingira, aho riri hejuru ya 40%, nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana (NCDA).

Inzobere mu guhindura imyumvire y’abaturage, zivuga ko utu turere tugifite imitekerereze ikiri hasi ku mirire myiza, cyane cyane ku kugaburira abana igi rimwe kuri buri mwana ku munsi.

Justin Rutayisire, ushinzwe Ubukangurambaga bugamije guhindura imyumvire n’imyitwarire (SBC), mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana mu Rwanda (UNICEF- Rwanda), avuga ko ibiryo bifite intungamubiri biboneka mu Rwanda, ariko imbogamizi zikaba mu guhindura imitekerereze y’ababyeyi ku mirire y’abana babo, cyane cyane kubaha igi rimwe kuri buri mwana ku munsi.

Barakataje mu buhinzi bubabyarira inyungu
Barakataje mu buhinzi bubabyarira inyungu

Mu gihe utundi turere turwana no guhindura imitekerereze y’imiryango, abagore bo muri Bugesera baragaragaza ibanga bakoresheje mu kugira imirire myiza no kurwanya igwingira, kuko ubu rigeze kuri 26%, mu gihe ku rwego rw’Igihugu riri muri 33%.

Ibanga rya mbere bavuga ko Bugesera yafashe gahunda yo gukangurira no kwigisha abaturage gutegura indyo yuzuye, no kugira uturima tw’igikoni bifashishije abajyanama b’ubuzima n’ab’ubuhinzi, bakorora amatungo magufi, cyane cyane inkoko kuri buri rugo, bakabigira umuco.

Abaturage ba Bugesera bavuga ko ibyo bakoze bishobora kwiganwa nk’utundi turere mu kugabanya ikibazo cy’igwingira.

Mukarurangwa Theopista ufite abana bane ati “Ubu kuri buri funguro tuba twatetse imboga duhinga mu turima tw’igikoni iwacu, kandi ibyo ntabwo bihenze. Ikindi ni uko ubu iyo umugore agize amahirwe yo kubona amafaranga, agura inkoko zitera amagi, kuko yibitsemo intungamubiri nyinshi”.

Mukabadege Adela, ahamya ko korora inkoko bibafasha mu mirire myiza y'abana
Mukabadege Adela, ahamya ko korora inkoko bibafasha mu mirire myiza y’abana

Mukabadege Adela, umubyeyi w’abana babiri, akaba anafite ubumenyi mu budozi, avuga ko yahuguwe ku mirire myiza, kandi ko yizigamira ku mafaranga yinjiza, akagura inkoko yorora iwe mu rugo, ubu akaba agira amagi agurisha n’ayo kurya mu rugo.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, avuga ko bateganya gushyira imbaraga mu bukangurambaga no guhugura abajyanama n’abakozi bashinzwe ubuzima rusange, ndetse n’abashinzwe ubuhinzi kugira ngo bagere ku miryango myinshi.

Mutabazi yagize ati "Intambwe ya mbere twateye muri uyu mwaka, ni ugutanga telefone nshya za Mara ku bajyanama bose, kugira ngo zibafashe guhuza amakuru no kugera ku miryango myinshi, hakoreshejwe umuyoboro w’ikoranabuhanga."

Mu gihe hasigaye amezi make ngo u Rwanda rugere ku ntego ya 2024, y’uko igwingira ryaba riri kuri 19%, Guverinoma mu cyumweru gishize yatangaje ko yatangije gahunda nshya y’ubukangurambaga ku mirire myiza, hakoreshejwe ubundi buryo budasanzwe, bwa Gahunda y’Imyaka ibiri ihuza inzego zose (Two-year Multi-Sectoral Plan).

Muri iyo gahunda izatangirana n’uku kwezi kwa Kanama, hazabamo gutanga inkoko ku miryango itishoboye, no gukurikirana ibyo bikorwa cyane cyane mu turere 10 dufite igwingira riri hejuru ya 40%, nk’uko bitangazwa na NCDA.

Bikorimana Isaac, Impuguke mu Mirere muri NCDA, avuga ko gutanga inkoko bizafasha muri gahunda y’Igi rimwe ku mwana, igamije kurandura igwingira burundu ku buryo umubare w’abana barya amagi uva kuri 7% u Rwanda ruriho ubu, ukiyongera.

Iradukunda Nadine wo mu Murenge wa Nyamata, yishimira ko abana be bakura neza
Iradukunda Nadine wo mu Murenge wa Nyamata, yishimira ko abana be bakura neza

Bikorimana ati “Kugeza ubu ntiturabona ingengo y’imari n’ibyo abafatanyabikorwa biyemeje mu gufasha muri iyi gahunda, ariko turateganya kuyishyira ku mugaragaro mu mpera z’uku kwezi".

Bhai Shelly, umuyobozi Ushinzwe Gahunda yo Guhindura Imyumvire muri UNICEF-Rwanda, avuga ko uyu muryango wishimiye gushyigikira iyi gahunda, ifite intego yo guca burundu igwingira mu Rwanda.

Iby’iyi gahunda yo kurwanya imirire mibi, byagarutsweho mu Karere ka Bugesera ku munsi w’Umuganura, wabaye mu cyumweru gishize.

Bamwe mu babyeyi mu Karere ka Bugesera bishimira ibyo bagezeho
Bamwe mu babyeyi mu Karere ka Bugesera bishimira ibyo bagezeho
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka