Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibikorwa bya Miliyoni 42 Frw rwakoreye abaturage

Urubyiruko rwo mu Karere ka Bugesera rwamuritse ibikorwa byatwaye amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 42 byakorewe abaturage batishoboye batuye mu bice bitandukanye by’ako Karere.

Urubyiruko rwishimira kugira uruhare mu bikorwa by'iterambere
Urubyiruko rwishimira kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere

Ni ibikorwa bitandukanye byakorewe imiryango itishoboye, birimo inzu 5 zirimo ibikoresho birimo intebe, ibitanda, ubwiherero ndetse n’ubwogero zikanagira umuriro w’amashanyarazi uturuka ku mirasire y’izuba. Banoroje inka 2 zihaka kandi zafatiwe ubwishingizi, hanubakwa ubwiherero 127, byiyongeraho ibikorwa by’amaboko, gutanga amaraso, gutera ibiti n’ibindi.

Abagenerwabikorwa bashimiye cyane urubyiruko rwabatekerejeho, rukabakorera ibikorwa batari bashoboye kwikorera, kubera ko amikoro yabo ari macye, ugereranyije n’ibyo bakorewe.

Pascal Kayumba ni umwe mu bubakiwe inzu ndetse akanorozwa inka. Yashimiye cyane urubyiruko rwabigizemo uruhare, ati “Ndashimira cyane urubyiruko rw’Akarere ka Bugesera rwatwitayeho rukatwitangira, rutwubakira inzu nziza tutari gushoboka kubona, mbese baduhaye ibintu byose muri rusange, baduha inka, aho kuryama, ndetse hari n’ibitavuzwe birimo ibyo kuriraho, n’ibindi byinshi.”

Beatha Nyirampazamagambo avuga ko yari abayeho mu buzima bwo guca inshuro atadafite aho aba, akaba yagorwaga cyane no kubaho mu bukode.

Ibikoresho byo mu nzu byatanzwe birimo intebe, ameza n'ibindi byakozwe n'urubyiruko rwo mu Bugesera
Ibikoresho byo mu nzu byatanzwe birimo intebe, ameza n’ibindi byakozwe n’urubyiruko rwo mu Bugesera

Yagize ati “Ntaho nari mfite mba, nakodeshaga nkabura ubukode bakaza bakansohoramo, ngasohoka nkajya gukodesha ahandi, nkaba mbanshimira kubera ko bankuye mu bukode nkaba nabonye inzu yanjye nzajya nicaramo ngatuza ntaguhangayika, bakampa n’inka abana banjye bakazajya babona amata ku gihe, ntibarware bwaki, ndabashimira.”

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Bugesera, Pascal Mbonimpaye, avuga ko umwihariko uri mu gikorwa bakoze uyu mwaka, ari uko bimwe mu bikoresho byatanzwe harimo ibyakozwe n’urubyiruko rwo mu Karere ka Bugesera.

Ati “Iyo tujya kubitegura tuba tugira ngo dusigasire ibyagezweho, ariko tunashaka uburyo byakongerwa cyane cyane twita mu guhanga udushya. Ngira ngo nk’uko mwabibonye kuri ziriya nzu, iyo urebye ibikoresho birimo ibyinshi usanga byarakozwe n’urubyiruko rw’Akarere ka Bugesera. Urebye nk’intebe zihari, ni urubyiruko rw’Akarere ka Bugesera ruzikora, ruba rwarazikoze mu mapine, ukabona ni salon nziza, urumva ko ari uguhanga udushya tugaragaza ibikorwa byacu, ariko tunasigasira ibindi byagezweho.”

Urubyiruko rwitabiriye ku bwinshi ibirori byo kwizihiza ukwezi kwahariwe ibikorwa by'urubyiruko mu Karere ka Bugesera
Urubyiruko rwitabiriye ku bwinshi ibirori byo kwizihiza ukwezi kwahariwe ibikorwa by’urubyiruko mu Karere ka Bugesera

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, avuga ko ibikorwa byakozwe n’urubyiruko bisobanura ko bahabwa amahirwe n’ijambo, kandi bumva uruhare rwabo mu bikorwa biteza imbere Igihugu, kandi bagafata n’inshingano, ubuyobozi bukaba bubizeza ko buzakomeza kubashyigikira.

Ati “Icya mbere ni ukubabwira ko bari mu murongo mwiza, turabishimiye, ni ukubatera imbaraga, turabizeza ko duhari nk’ubuyobozi kugira ngo dufatanye, kandi ko bakwiye kumva ko ari bo bafite Igihugu mu biganza. Bagomba gufatiraho kuko ni urubyiruko uyu munsi, ariko Igihugu ni icyabo ejo n’ejobundi.”

Ibikorwa byamuritswe n’urubyiruko rwo mu Karere ka Bugesera ku mugoroba wo ku itariki 22 Werurwe 2024, byamuritswe muri gahunda ngarukamwaka yitwa ‘Urubyiruko Turashima’, yabaga ku nshuro ya kabiri.

Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera Richard Mutabazi avuga ko bazakomeza kuba hafi urubyiruko kuko ari bo ejo heza h'Igihugu
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Richard Mutabazi avuga ko bazakomeza kuba hafi urubyiruko kuko ari bo ejo heza h’Igihugu
Umuhanzikazi Bwiza yataramiye urubyiruko rw'i Bugesera mu birori byo kwishimira ibyo rwagezeho
Umuhanzikazi Bwiza yataramiye urubyiruko rw’i Bugesera mu birori byo kwishimira ibyo rwagezeho
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka