Bugesera: Urubyiruko rwafashishije abatishoboye ibikorwa bifite agaciro ka Miliyoni 47 Frw

Urubyiruko rwo mu Karere ka Bugesera rwafashishije imiryango y’abatishoboye yo mu mirenge itandukanye ibikorwa remezo bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 45, muri gahunda bise ‘Urubyiruko Turashima’.

Aborojwe bishimiye inka bahawe
Aborojwe bishimiye inka bahawe

Imiryango itishoboye yafashijwe ni iyo mu mirenge ya Nyamata, Mayange, Juru, Shyara, Ngeruka, Gashora, na Rilima, yahawe amazu arindwi, Inka enye, banubakiwe ndetse banasakarirwa ubwiherero 120, bikaba byaratangiye kubakwa tariki 10 Gashyantare 2023, bishyikirizwa abagenerwabikorwa tariki 17 Werurwe 2023, byose hamwe bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni 47.

Uretse kuba inzu zisakajwe amabati, zifitemo na plafond, ndetse n’amashanyarazi, imiryango ibiri y’abarokotse Jenoside yo mu Murenge wa Mayange yazishyikirijwe zirimo ibikoresho by’ibanze birimo intebe ndetse n’ibiryamirwa.

Abashyikirijwe ibyo bikorwa remezo batangarije Kigali Today ko mbere batari bafite aho baba, bagasanga ibikorwa bakorewe bije bikenewe kuko bigiye kubahindurira amateka.

Zahara Mujawamariya avuga ko yari abayeho mu buryo bugoye ariko kuba yahawe inzu bigiye kumufasha we n'abana be babiri
Zahara Mujawamariya avuga ko yari abayeho mu buryo bugoye ariko kuba yahawe inzu bigiye kumufasha we n’abana be babiri
Zahara yashimiye abayobozi
Zahara yashimiye abayobozi

Zahara Mujawimana wo mu Murenge wa Mayange ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bahawe inzu ndetse n’inka. Avuga ko mbere yo guhabwa inzu ntaho yari afite ho kuba.

Ati “Nari mbayeho mu buzima butanyoroheye, mba hakurya no hakuno, nkodesha n’abana babiri, ntabwo biba byoroshye, ariko ndashima cyane iki gikorwa cyankorewe mbikuye ku mutima, kubera ko iyi nzu ije ikenewe, ngomba kuyibungabunga nzi ko nzayisigira abana banjye igihe nzaba ntakiriho”.

Gabriel Hakizimana avuga ko inzu n’inka yahawe bigiye kumuhindurira amateka hamwe n’umuryango.

Gabriel Hakizimana avuga ko inzu yahawe igiye kumuhindurira amateka hamwe n'umuryango we
Gabriel Hakizimana avuga ko inzu yahawe igiye kumuhindurira amateka hamwe n’umuryango we

Ati “Amateka yanjye arahindutse cyane, nta n’ubwo ari ayanjye gusa ahubwo ni ay’umuryango wose, kubera ko kubona aho ntuza umuryango, inka yo gukamira abana byanejeje, ndashimira urubyiruko rw’Akarere ka Bugesera ni abana beza cyane baritanze mu buryo bushoboka, ariko iyo intwari ikora icyo izi ntabwo yiganda”.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Bugesera, Pascal Mbonimpaye, avuga ko kimwe mu bibafasha kugira umuco wo gufasha ari uguhuriza hamwe urubyiruko.

Ati “Icya mbere ni ukubahuriza hamwe no kubegera ukabasobanurira, burya iyo wamaze kwegereza abantu hamwe biroroha, mu Karere ka Bugesera dufite amatsinda 253 y’urubyiruko, ayo ni yo tugenda twegera tukayigisha umuco. Ibyo rero ni byo duhita duheraho tubasaba kugira ngo bitange mu mbaraga zabo bafashe abanyantege nke, bitewe n’amateka twanyuzemo, kandi turacyafite gahunda yo gukomeza kubikora”.

Mu miryango irindwi yahawe inzu, ine muri yo yorojwe inka
Mu miryango irindwi yahawe inzu, ine muri yo yorojwe inka

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Rosemary Mbabazi wifatanyije n’urubyiruko rwo mu Karere ka Bugesera, yabashimiye ku gikorwa gishimishije bakoze, anasaba abandi kugera ikirenge mu cyabo.

Yagize ati “Igikorwa tubonye uyu munsi cy’urubyiruko rw’Akarere ka Bugesera kirashimishije, tukaba tunabashimira cyane mu gikorwa cyabo kinini bita ‘Gushimira’. Nagira ngo nkangurire urubyiruko hirya no hino mu gihugu, kugira ngo bagere ikirenge mu cy’abana ba Bugesera, bubakiye bakanaremera abatishoboye, batari bafite amacumbi bakabaha n’inka”.

Minisitiri Rosemary Mbabazi yashimiye urubyiruko rwo mu Karere ka Bugesera asaba n'abandi gutera ikirenge mu cyabo
Minisitiri Rosemary Mbabazi yashimiye urubyiruko rwo mu Karere ka Bugesera asaba n’abandi gutera ikirenge mu cyabo

Yongeyeho ati “Ni igikorwa cyiza cyane, iyo umuntu aguhaye inzu, akaguha inka, aba aguhaye ifatizo ry’ubuzima. Nagira ngo rwose mbisabe urubyiruko aho bari hose gutanga si ukubera ko ufite byinshi, ahubwo ni uwo mutima, turabashyigikiye rero, tukaba tunabishima”.

Uretse abatishoboye bashyikirijwe amacumbi, byanahuriranye n’igikorwa cyo gutanga moto ku Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari tugize Akarere ka Bugesera, mu rwego rwo kubafasha kurushaho kunoza inshingano zabo. Habaye n’umukino w’umupira w’amaguru wahuje abakora akazi ko gutwara abantu n’ibintu mu buryo bwa rusange ku magare, batsinze bagenzi babo batwara abagenzi kuri moto ibitego 2-1.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'utugari tugize Akarere ka Bugesera na bo bashyikirijwe moto kugira ngo barusheho kunoza inshingano zabo
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari tugize Akarere ka Bugesera na bo bashyikirijwe moto kugira ngo barusheho kunoza inshingano zabo
Inzu ebyri ziri mu Murenge wa Mayange ni zo zashyikirijwe imiryango y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Inzu ebyri ziri mu Murenge wa Mayange ni zo zashyikirijwe imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'urubyiruko mu Karere ka Bugesera avuga ko kimwe mu bibafasha ari ukwegera urubyiruko bakishyira hamwe
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Bugesera avuga ko kimwe mu bibafasha ari ukwegera urubyiruko bakishyira hamwe
Urubyiruko rwo mu Karere ka Bugesera rwageneye impano Perezida Paul Kagame
Urubyiruko rwo mu Karere ka Bugesera rwageneye impano Perezida Paul Kagame
Mu Karere ka Bugesera habarirwa urubyiruko rurenga ibihumbi 144
Mu Karere ka Bugesera habarirwa urubyiruko rurenga ibihumbi 144
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwarakoze cyane. Urubyiruko rwa Bugesera bagaragaje umwihariko rwose.

Osee yanditse ku itariki ya: 18-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka