Bugesera: Urubyiruko rw’abakorerabushake rwahuguwe ku isuku n’isukura
Mu rwego rw’ubukangurambaga ku isuku n’isukura bwateguwe n’Akarere ka Bugesera guhera muri Kanama, bukazarangira mu kwezi k’Ukuboza 2023, hateguwe amahugurwa ku byiciro bitandukanye, bahereye ku rubyiruko. Ni ubukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti “Bugesera y’ubudasa: Isuku Hose Ihera kuri Njye”.

Ku wa Gatatu tariki 13 Nzeri 2023, hahuguwe urubyiruko rw’abakorerabushake bagera kuri 435, abashinzwe iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage mu tugari ‘SEDO’ 71, ndetse n’abahagarariye urwego rw’umutekano rwa DASSO ku rwego rw’imirenge 15 y’Akarere ka Bugesera.
Mukeshimana Claudine ni umwe mu bagize urubyiruko rw’abakorerabushake baje mu mahugurwa baturutse mu Murenge wa Rweru, mu Kagari ka Kintambwe, avuga ko bamaze igihe bari mu bukangurambaga ku isuku n’isukura aho batuye, kandi ko mu gihe bamaze kijya kugera k’ukwezi, babona hari impinduka.
Yagize ati “Dutangira ubukangurambaga muri Kanama, twahereye mu masantere y’ubucuruzi, harimo Nzangwa, Gasenyi, Nyiragiseke na Gakinda, tuvugana n’abacuruzi kuri gahunda y’isuku n’isukura, tukagira ibyo tubereka ko ari umwanda mu gihe bo batabaga babibona nk’umwanda. Tukabereka uko bakwiye gusukura aho bakorera. Gusa ntibyahise byumvikana ku buryo bworoshye, ni uguhozaho. Hari ababyumvaga bakanabikora, ariko twahava bikaba birangiye, bakongera gukora isuku ari uko batubonye tugarutse. Ariko ubu hari umusaruro bimaze gutanga, kuko hari aho tujya tugasanga bakoze isuku babyibwirije”.

Yongeyeho ko hari ibyo yungukiye muri ayo mahugurwa bahawe, harimo kumenya ko n’ibikoresho by’ubwubatsi bisigara iyo abantu barangije kubaka nk’imicanga, amabuye n’ibindi, nabyo bifatwa nk’umwanda iyo bidashyizwe aho bikwiye gushyirwa.
Nsengumuremyi Emmanuel, SEDO w’Akagari ka Kabeza mu Murenge wa Rilima, avuga ko batangira ubukangurambaga ku isuku n’isukura, basabye abaturage gukuraho ibintu mbere batabonaga nk’umwanda, harimo imiyenzi yo ku ngo idaconze neza, uducupa tw’amazi n’ibindi.
Yagize ati “Muri ubwo bukangurambaga dusaba abaturage gusukura aho batuye, harimo no gusiga amarangi muri za sentere z’ubucuruzi. Abaturage ntibabyanga ariko bisaba guhora wibutsa. Ibyo ni byo dukora dufatanyije n’urubyiruko rw’abakorerabushake, binjira no mu maduka bakareba isuku irimo, bakareba n’ibicuruzwa byaba byararengeje igihe bakabisohora”.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko muri ubwo bukangurambaga barimo, icyiciro kigezweho ari icy’amahugurwa, kandi hakaba hari ibyiciro by’abantu byafasha cyane mu kugira ngo intego igerweho, harimo urubyiruko.

Yagize ati “Muri iyi gahunda y’ubukangurambaga, hari ibyiciro twabonye byadufasha kugira ngo tugere ku ntego. Kimwe muri ibyo byiciro ni urubyiruko. Twagiye dutoranya batanu muri buri Kagari, batanu muri buri Murenge na batanu ku rwego rw’Akarere, kugira ngo bakore kuri ubu bukangurambaga bw’isuku n’isukura umunsi ku wundi, ndetse bashakirwe imyambaro n’ubundi bufasha cyangwa se insimburamubyizi, cyangwa icyatuma babasha kwitabira ako kazi mu buryo bwa buri munsi. Uyu munsi nibo twahuje”.
Ati “Twasanze mu by’ukuri tugifite ikibazo cy’isuku mu Karere, aho bigaragara ko abantu, isuku uko bayumva ni mu buryo bashaje, baracyumva umwanda nko kujugunya igishishwa cy’umuneke ahongaho gusa, ariko ntibasobanukirwa ko no kuba ikintu kiri aho kitagombye kuba kiri ari umwanda. Abantu ntibarasobanukirwa ko umucanga n’amabuye n’itaka byasagutse wubaka inzu, ukayitaha bikaba bikirunze aho, ubwabyo ari umwanda. Ntibasobanukirwa ko inyubako yatawe ituzuye ikameramo ibyatsi, ikaba ari indiri y’abantu bashobora kuba n’abajura, ubwayo ari umwanda. Ibyo rero ni byo dushaka kwibandaho”.

Meya Mutabazi yavuze ko hashyizweho gahunda yo kugenera agahimbazamusyi urwo rubyiruko rw’abukorerabushake mu Tugari, kugira ngo bajye bashobora kwigurira amazi yo kunywa igihe bari muri ubwo bukangurambaga mu baturage, bigurire amakarita yo guhamagara, ariko banabazwe n’inshingano, kuko bahawe ibibafasha kuzuzuza.


Ohereza igitekerezo
|