Bugesera: Umwana wari warabuze yabonetse yarakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Ababyeyi batuye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama, Akagari ka Kanzenze mu Mudugudu wa Cyeru, baherutse gutanga itangazo rinyuzwa ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’ahantu hatandukanye, bashakisha umwana wabo w’umukobwa w’imyaka 6 wari watwawe n’umugabo wari waje mu rugo rw’abaturanyi ashakisha akazi.

Nyuma y’uko ababyeyi b’uyu mwana bamubonye, bamujyanye ku ivuriro rya ADEPER Nyamata, abaganga baramusuzuma bemeza ko yakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina.

Se w’uyu mwana, Bikorima Etienne, avuga ko umugabo wari wamushimutiye umwana yitwa Kwizera John w’imyaka 27, yafatiwe mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera, aho yari acumbitse mu rugo rw’umuturage.

Ati “Umwana twamubuze tariki 22 Kanama 2023 dutanga amatangazo tumubona tariki 27 Kanama 2023 amumaranye iminsi 5, abonywe n’umuyobozi ushinzwe umutekano wo mu Murenge wa Gako”.

Bikorima akomeza asobanura ko amatangazo yatanze yatumye uwo muyobozi agira amakenga, ubwo yabonaga Kwizera John ari kumwe n’uwo mwana, ni ko kumubaza niba ari uwe, undi amusubiza ko umwana ari uwe, amubajije amazina y’uwo bamubyaranye arayayoberwa niko kubaza umwana amazina y’ababyeyi be, arayavuga ndetse avuga ko uwo musore bari kumwe atari se.

Uwo musore bahise bamufata bamujyana mu buyobozi bw’inzego z’ibanze, yemera ko yashimuse uwo mwana amubeshye ko agiye kumugurira amandazi amutwara gutyo, kugeza ubwo ababyeyi be bamubuze batangira kumurangisha.

Mu minsi 5 yamaranye n’uyu mwana, bararaga mu bihuru ndetse rimwe na rimwe bakarara mu nzu zitaruzura bwacya akajya gushaka ikiraka, kuko ngo hari aho yagiye kubakira abantu urugo baramuhemba.

Muri iyo minsi ngo bari batunzwe no kujya ahantu hari abantu benshi, akabwira uwo mwana akajya gusabiriza ibyo kurya babimuha bakabisangira.

Ngo yari yarabwiye uwo mwana ko azamwica navuga ko atari se, kandi amutegeka ko azajya avuga ko batabana na nyina kuko yatandukanye na se.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarama, Rwasa Patrick, yatangarije Kigali Today ko uyu mwana akimara kuboneka yatanze amakuru ko uyu Kwizera John, yamuhohoteraga muri iyo minsi bamaranye bituma ababyeyi be bamujyana kwa muganga kumusuzumisha, raporo ya Muganga ihabwa urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Ati “Umwana akimara kuboneka, uwamushimuse yatawe muri yombi kuko akimara kubura ababyeyi be bari babimenyesheje RIB, kugira ngo ibafashe gushakisha, aho abonekeye rero hakozwe dosiye kugira ngo ashyikirizwe ubutabera”.

Gitifu Rwasa agira inama abantu batandukanye kujya barinda abana babo, kandi bakagira amakenga yo kubarinda abantu batazi aho bakomoka, kuko bashobora kuba ari abagizi ba nabi.

Ikindi yagarutseho ni ukujya batanga amakuru ku bantu binjiye mu mudugudu batazi, kugira ngo ubuyobozi bubamenye inkomoko n’imyirondo yabo, igihe haba habaye igikorwa kibi gikozwe n’abo bantu ubuyobozi bibworohere kubakurikira.

Uyu musore Kwizera John si ubwa mbere yiba umwana kuko muri urwo rugo yibyemo umwana, yahasize undi na we w’imyaka 5 yari amaze iminsi agendana, kandi na we basanze yaramukoreye ihohotera rishingiye ku gitsina.

Aba bana bombi bajyanywe kwa muganga bahabwa imiti, ibafasha kubarinda kuba bakwandura virusi itera SIDA.

Aba bana bombi bamaze kubonana n’ababyeyi babo barimo kubitaho no kubahumuriza, muri ibyo bibazo byose banyuzemo.

Uyu musore Kwizera John ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB Ntarama, kugira ngo hatunganywe dosiye ashyikirizwe ubutabera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uwaba azi uwitwa Murenzi Moise wavuye Rubavu ali umwana akahava ajya Gicumbi cyangwa nawe ubwe yadufasha agahamagara iyi nr 0790849090 azaba akoze

lg yanditse ku itariki ya: 6-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka