Bugesera: Umuturage yakoze umuhanda wa kaburimbo abera urugero abandi

Umuturage wo mu mudugudu wa Rugarama II mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, arangije gukora umuhanda wa kaburimbo ureshya na metero 500 (1/2 cya kilometero imwe), akavuga ko yari agamije kunganira Leta mu ngengo y’Imari ikoresha mu gukora imihanda, bituma n’abaturanyi bamureberaho biyemeza gukomerezaho.

Umuhanda wakozwe na Rurangirwa
Umuhanda wakozwe na Rurangirwa

Rurangirwa Wilson bakunda kwita Salongo, avuga ko kuva ku muhanda mukuru wo mu Mujyi wa Nyamata agana iwe ngo bitari bigishoboka, kuko umuhanda wo muri karitiye wari waracukutse urimo ibinogo, ndetse waramezemo imiyenzi n’ibyatsi byitwa kateye.

Rurangirwa avuga ko hari abaturage bari bategereje ko Ubuyobozi bw’Akarere ari bwo buzabakorera imihanda yo muri uwo mudugudu, mu rwego rwo kurimbisha Umujyi, ariko ngo iyo myumvire ikwiye guhinduka.

Rurangirwa agira ati "Ntabwo jyewe nzategereza kuvuna Leta ngo izampe umuhanda, abantu banciye intege bambwira ko ayo mafaranga nari kuba narayubatsemo etaje, ariko urumva ni abacantege nyine".

Rurangirwa avuga ko uwo muhanda utamuhenze cyane, agakangurira n'abandi kunganira Leta
Rurangirwa avuga ko uwo muhanda utamuhenze cyane, agakangurira n’abandi kunganira Leta

Rurangirwa avuga ko uwo muhanda wamutwaye amafaranga agera kuri Miliyoni 50, akavuga ko utamuhenze cyane bitewe n’uko yawukoranye n’aba enjeniyeri bagenzi be ahemba make, kandi akaba yarakoresheje amikoro aciriritse.

Avuga ko hari Abanyarwanda babitse amafaranga menshi mu ngo zabo arimo gupfa ubusa, akabanenga kuba bafite ubushobozi bwo kunganira Leta ariko ntibabikore.

Nyuma y’ibyumweru bitatu Rurangirwa yari amaze akora uwo muhanda ubu wararangiye, ariko hari abaturanyi be na bo biyemeje kwegeranya amafaranga kugira ngo bawukomeze, bagende bawugeza buri wese aho atuye.

Uburyo bakoreshaga mu gushyushya godoro yo gushyira mu muhanda
Uburyo bakoreshaga mu gushyushya godoro yo gushyira mu muhanda

Uwitwa Mukantwali Mediatrice yabonye uwo muhanda ugeze kwa Salongo, ajya mu baturanyi be batangira kwegeranya amafaranga yo kuwukomeza, ku buryo abatuye muri uwo mudugudu ngo barimo gukangurirwa gukora imihanda yo muri karitiye.

Mukantwali agira ati "Twakuye isomo ku muturanyi wacu Salongo, ni jye washishikarije abantu kwegeranya amafaranga yo gukomeza uyu muhanda, kandi urabona ko n’uriya w’imbere twatangiye kuwumenamo igitaka cya latelite, ejo tuzakomerezaho n’ibindi".

Muri karitiye Salongo na Mukantwali batuyemo, ubu imodoka ngo basigaye bazicyura mu ngo zabo, nyamara barazicumbishaga mbere y’uko umuhanda uhagera.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, ashimira muri rusange abaturage barimo gufatanya na Leta mu kubaka ibikorwa remezo birimo imihanda, ibibuga by’umupira cyangwa amashuri, ko barimo kujyana n’umurongo Leta y’u Rwanda yihaye wo kwigira.

Abandi baturage bahise biyemeza gukomerezaho
Abandi baturage bahise biyemeza gukomerezaho

Mutabazi yagize ati "Ntabwo ibintu byose bazabihabwa, ni yo mpamvu dushimira abo bose barimo gufatanya na Leta byaba ibikorerwa mu muganda cyangwa ahandi".

Biyemeje kugendera ku rugero rwiza rwa Rurangirwa
Biyemeje kugendera ku rugero rwiza rwa Rurangirwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

Ubwo mugabo ni muzima aruta abizihiza za miriyari babonye muri za ruswa,ni benshi aruta mu Rwanda bagira indege za famille yabo gusa sangria byose n’a Bose aruta ABA ministre benshi ba maire benshi nakomereze Aho mu Rwanda ibya abapfumu biribwa n’a leta n’ibyo bita iterambere

Rugema aloys yanditse ku itariki ya: 23-05-2022  →  Musubize

Mbuze icyo mvuge pe! Mbega igikorwa cy’indashyikirwa!Ubundi amafaranga aba akwiriye gutungwa n’abantu nk’aba.

SINDY Bosco yanditse ku itariki ya: 22-05-2022  →  Musubize

Uyu mugabo abaye intanga-rugero.Mwibuke ko umuhanda uri public (nyabagendwa).Icyo namwifuriza nk’umukristu,nuko yabifatanya no gushaka imana cyane niyibere gusa mu gushaka iby’isi.Nibwo imana yazamuha kuba mu bwami bwayo.

gafuruka yanditse ku itariki ya: 22-05-2022  →  Musubize

Barebe niba ayo mafaranga yarayabonye mu buryo buzira amanyanga.Nibwo twamushima.

sekoma yanditse ku itariki ya: 22-05-2022  →  Musubize

That is the great work of heroism which should be an outstanding example to all citizens to take initiative in the development of the country, people should bear in mind that we do it for us, not for leaders. Because those infrastructures it’s we who use them in our daily activities for sustaining well being.

Gwizinema Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 21-05-2022  →  Musubize

sarongo jyewe nageze iwe ndatangara narindi kwitemberera nyura muwomuhanda mbona numuhanda mwiza cyane ndanahakunda kuburyo nzasubirayo musuhuze nagezeyo arimurirwishi ariko sarongo rwose ndamukunda bitewe nibyakora navuye mubugesera menyeko akora nibikorwa birenze imihanda harimo nogufasha abana kwiga kwishyurira abaturage mituweli mbese ntacyo wamungany

musabyimana pierre yanditse ku itariki ya: 21-05-2022  →  Musubize

Ubundi uyu niwe wakabaye yitwa umunyeporike apana ba NTAGANDA naba ingabire bimika amoko politije nziza nireba iterambere

M&m yanditse ku itariki ya: 21-05-2022  →  Musubize

Courage salongo we urintwari kbs iyaba mugihugu harabafite amafranga batekereza nkawe nukuri iterambere ryagera kuri bose nge maze kubona ibyo salongo akora arusha abiyita abanyamadini bakamura abakristu babo

Fidèle yanditse ku itariki ya: 21-05-2022  →  Musubize

U Rwanda rwacu ruzagirwa rwiza namaboko yabana barwo

cedric yanditse ku itariki ya: 21-05-2022  →  Musubize

Nukuri abagabo nkabo nibo dushaka m’U Rwanda rwacu kwijyira nibituranga muri byose.

Samuel yanditse ku itariki ya: 20-05-2022  →  Musubize

Nukuri uwomuturage yakoze ibyubutwari icyamba imana igahindura umuturarwanda wese agakora nkuwomugabo aduhaye urugerorwiza ndi irubavu bugeshi hehu

Twizerimana david yanditse ku itariki ya: 21-05-2022  →  Musubize

Salongo ndamukunze cyane....ubu hari abafite cash baziryamanye zikazakoreshwa basenya igihugu kandi zagakoze ibikorwa remezo.
Ubu abarwanya Salongo noneho babonye ko ari indashyikirwa.

Excel Tv yanditse ku itariki ya: 20-05-2022  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka