Bugesera: Umushoferi yahagaritse ikamyo ya rukururana ihita ihirima
Kasigasi Jackson wari utwaye ikomyo yo mu bwoko bwa rukururana avuye i Kigali yerekeza i Ngozi mu gihugu cy’u Burundi yahagaze gato imbere y’akarere ka Bugesera imodoka ihita yibirandura kuri uyu wa kane tariki 06/12/2012.
Kasigasi avuga ko hari mu masaha ya nimugoroba ubwo yerekezaga mu gihugu cy’u Burundi maze yumva arakubwe ashaka kujya kwihagarika nibwo yashyize imodoka ku ruhande, mu gihe atarava mu modoka ihita ihirima.
Yagize ati “ nkeka ko byaba byetewe nuko imodoka yari ihagaze ahantu hataringaniye, ibyo bigakurikirwa nuko yari yikoreye ibintu noneho ibura uburemere buringaniye kuko yahise yibirandura munsi y’umuhanda”.
Jackson avuga ko ku myaka 25 yari amaze atwara ikomyo ya rukururana aribwo akoze impanuka, ariko akaba avuga ko asanga na none byatewe nuko umuhanda ari muto.

Ati “uyu muhanda nimuto cyane kuko iyo urebye usanga utangana n’indi mihanda tunyuramo, kuko ibi bimodoka byacu usanga byawuzuye kuko niyo duhuriyemo na rukururana yindi imwe usanga yagiye ku ruhande hahandi hagenewe abanyamaguru”.
Ibi kandi Jackson abihuriyeho n’abandi bashoferi b’imodoka nini cyane cyane za rukururana nabo aho bavuga ko uyu muhanda batigeze bawuha parikingi n’imwe yagenewe amakamyo cyangwa se imodoka nini kuva i Kigali kugera ku mupaka wa Nemba; nk’uko bivugwa na Mohamed Ali.
Agira ati “ turasaba ko uyu muhanda bawagura bitabaye ibyo badushyirireho za parikingi z’amakamyo na rukururana nk’uko ku yindi mihanda bimeze cyane cyane hafi y’udusentere n’umujyi wa Nyamata”.
Iyi kamyo ya rukururana ifite purake RAB 173 T, yari itwaye toni zigera kuri 60 z’ibigori yari ijyanye mu gihugu cy’u Burundi, ku bw’amahirwe nta muntu cyangwa ibintu byaba byangijwe n’iyo modoka uretse ibyapa bibiri yagwiriye.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|