Bugesera: Umushinga wo gukura amarebe mu Kiyaga cya Cyohoha ya ruguru umaze gukura bamwe mu bukene
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Bugesera cyane cyane abaturiye Ikiyaga cya Cyohoha ya Ruguru baravuga ko bamaze kwiteza imbere babikesha amafaranga bakura mu mushinga wo gutunganya icyo kiyaga, bagikuramo amarebe yari agiye gutuma gikama.
Abaturage babarirwa mu 1000 bahawe akazi mu bikorwa byo kubungabunga Ikiyaga cya Cyohoha ya Ruguru. Ku ikubitiro abaturage batangiye bakura amarebe n’ibindi byatsi ku buso bwa ha 20 bw’icyo kiyaga, ibikorwa biza kwagurwa, ku buryo mu mwaka ushize hatunganyijwe ubuso bwa ha 126.

Karekezi Vianney ni umwe muri abo baturage bavuga ko amafaranga bakorera amaze gutuma biteza imbere. Agira ati “Amafaranga nakoreye mu kiyaga yamfashije kugura isambu y’ibihumbi 500 nubakamo inzu ndetse nguramo n’ihene zigeze muri eshanu ubu ndazoroye kandi nta kuntu ntari naragize ngo mbibone ariko byaranze”.
Uyu mugabo avuga ko uretse ibyo kuko ubu abona ubwisungane mu kwivuza bw’umuryango we bitamugoye kandi mbere kubona ayo kwishyura byabaga ari ikibazo.
Mugemana Alexis, na we wahawe akazi, avuga ko yabashije kugura ingurube ndetse akaba yari yarubatse inzu yarabuze imiryango n’amadirishya none akaba yarabibonye.
Agira ati “Mbaho neza kuko iyo izuba ry’aha ryavaga twameraga nabi cyane ariko ubu n’iyo turumbije ntabwo bidutera ikibazo kuko tubona ibyo kurya kuko tuba dufite amafaranga yo guhaha”.

Si abagabo gusa kuko n’abagore na bo bahawe akazi muri uwo murimo wo gutunganya ikiyaga na bo baravuga ko hari aho bavuye habi none baragana aheza, nk’uko bivugwa na Uwamahoro Marie Louise.
Agira ati “Ubu maze kugura ihene eshatu ndetse ngura n’ikibwana cy’ingurube, ariko ndanateganya ko nta gihindutse uyu mwaka ushira nguze inka y’inzungu igomba kumfasha kwita ku bana banjye ndetse no gufumbira imirima yanjye”.
Abinjira mu mazi kurandurayo ibyatsi bahembwa ibihumbi bitatu ku mubyizi, mu gihe ababafasha gukurura ibyo byatsi bo bahabwa 1500. Ikiyaga cya Cyohoha ya Ruguru kibungabungwa ku bufatanye bw’Akarere ka Bugesera, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibidukikije, REMA, ndetse n’Inkeragutabara.
Kubungabunga amazi y’Ikiyaga cya Cyohoha byatume amazi agarukamo, ubu ahatunganyijwe hakaba ari urwererane amazi yaragarutse kandi cyari cyaratangiye gukama mu myaka yashije.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|