Bugesera: Umushinga PASAB woroje inka 60 abaturage

Umushinga PASAB wa Caritas Rwanda ushinzwe guhangana n’ikibazo cy’ibiribwa mu karere ka Bugesera wahagurukiye gushyigikira gahunda ya Girinka Munyarwanda, utanga inka 60 z’icyororo ku baturage bo mu mirenge 14 igize akarere ka Bugesera.

Izo nka zije zisanga izindi 342 zagiye zihabwa abaturage bakennye guhera mu mwaka wa 2009 ndetse hari n’izindi nka 108 zikomoka mu bwiturane kuko zamaze kororoka.

Umuhuzabikorwa w’umushinga PASAB Byamungu Felix avuga ko iyi nzira yo kwifashisha inka ari uburyo bwo gufasha abaturage kurumbura ubutaka bwabo, kandi ngo n’impinduka zatangiye kugaragara kuko ubuhinzi bwatangiye kwivugurura kubera ifumbire.

Inka zorojwe abaturage.
Inka zorojwe abaturage.

Ati “ ibi turabikora kugirango abantu babashe kwihaza mu biribwa, ni uburyo twahisemo kugirango uburumbuke bw’ubutaka buboneke kandi iyi fumbire ikoreshwa n’abaturage gufumbira imirima yabo”.

Bamwe mu bahawe inka ndetse n’abamaze igihe bazoroye bavuga ko zibunganira yaba mu bijyanye n’ifumbire ndetse n’amata, dore ko ngo gukamisha buri munsi cyane cyane ku miryango itishoboye bigoye.

Murebwayire Chantal wo mu murenge wa Nyamata, akagari ka Kayumba mu mudugudu wa Gatare ari mu bahawe inka, abana n’umusaza w’umupfakazi utishoboye, kandi nawe ahorana uburwayi.

Umwe mu baturage worojwe inka.
Umwe mu baturage worojwe inka.

Ati “byangoraga kubona amata ndetse n’ifumbire, none kuba mbonye inka nyigereranya n’igisubizo kuri bimwe mu bibazo nari mfite”.

Umushinga PASAB wa Caritas Rwanda unafasha abaturage binyuze mu makoperative, kuvugurura ubuhinzi ariko na bo ubwabo bakishakamo ubushobozi bwo kwibonera amatungo binyuze mu musaruro w’ubuhinzi, mu bufatanye mu matsinda no mu nguzanyo z’ibigo by’imari hifashishijwe umusaruro.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka