Bugesera: Ubuyobozi buvuga ko hari ibigomba kwitabwaho bikibangamiye umutekano

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buravuga ko n’ubwo bimaze kugaragara ko ari izingiro ry’ubumenyi n’ubukerarugendo, ariko hakiri ibigomba kwitabwaho bikibangamira umutekano.

Abadafite amazi mu karere ka Bugesera bazayabona bitarenze Kamena uyu mwaka
Abadafite amazi mu karere ka Bugesera bazayabona bitarenze Kamena uyu mwaka

Kuba Akarere ka Bugesera kari hafi y’umurwa Mukuru Kigali, bakagira ibyiza nyaburanga bitandukanye birimo ibiyaga n’imigezi, ndetse bakagira n’imiturire myiza bitewe n’uko hagendeka, ngo ni amahirwe akomeye cyane kuri bo, gusa akaba adashobora kubyazwa umusaruro nk’uko bikwiye mu gihe hakiri ibibangamira umutekano.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, avuga ko hari ibintu bigera kuri bitanu bigaragara ko bibangamira umutekano muri ako karere, gusa ngo ntibiteye ikibazo cyane kuko hari uburyo bigomba kwitabwaho kugira ngo umutekano urusheho kuba nta makemwa.

Ati “Umutekano muri aka Karere hari ibintu bitanu tubona biwubangamira, ibyo tugomba kwitaho, ni uyu mupaka n’igihugu cy’u Burundi n’ubwo ari amahirwe, ariko tugomba kuhitaho mu rwego rw’umutekano. Icya kabiri n’ibiyobyabwenge birimo inzoga zikoze bitemewe, urumogi, n’ibindi”.

Yongeraho ati “Hari ubujura bukigaragara, ibyaha byo gusambanya abana, hakabaho no kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 hamwe na hamwe. Turacyabona kandi amakimbirane mu miryango, impanuka mu mihanda no kwangiza ibidukikije”.

Amakimbirane yo mu miryango ni yo avamo ingaruka nyinshi zitandukanye zirimo guta ishuri kw’abana, n’ibindi byaha byiganjemo urugomo, mu gihe kwangiza ibidukije hagaragaramo abakiragirira ku gasozi, abatwika amashyamba n’abatema ibiti.

Bamwe mu batuye ba Bugesera biganjemo abakuru b’imidugudu, bavuga ko hari ingamba bafashe mu rwego rwo guhangana n’icyo ari cyo cyose gishobora kubangamira umutekano.

Hashim Nkusi ni umukuru w’umudugudu wa Ruhuha I, avuga ko intego yinjiranye mu buyobozi, ari uko agomba kugira umudugudu uzira icyaha, ku buryo bishyiriyeho abashinzwe umutekano.

Ati “Mutwarasibo aba afite agakaye ke gato yandikamo abinjiye uwo munsi, kandi umuturage asabwe mu gitondo kumumenyesha ati wa muturage yatashye cyangwa azataha ejobundi. Ikindi twihatiye gukora cyane, ni ukurwanya magendu, iziriho ubu ni iz’inzoga z’inkorano, urumogi na kanyanga”.

Akomeza agira ati “Abantu bafite amacumbi (Lodge) twabahaye udufishi two kuzuzamo abantu babagendeye, bahita bohereza message kwa gitifu no kwa komanda, bakamubwira abinjiye n’abaraye bikabasha kumenyekana. Ni muri urwo rwego twiyemeje kugira umudugudu utagira icyaha”.

Bernadette Uwera, umuyobozi w’umudugudu wa Karumuna mu Murenge wa Ntarama, avuga ko bahagurukiye guhangana n’ibibazo bihungabanya uburenganzira bw’abana, birimo ibituma bata ishuri kubera ko abana aribo Rwanda rw’ejo, bakaba aribo bazavamo abayobozi beza b’ejo hazaza.

Ati “Twita ku bana dushishikariza ababyeyi kumenya gutegura indyo yuzuye, kugira ngo umwana agire imirire myiza, bityo ye kugwingira ku mubiri kuko ahita aragwingira no mu mutwe. Tunabashishikariza kwiga kugira ngo abanyeshuri bagire ubumenyi, bazavemo abayobozi bajijutse, kandi babe n’abaturage bashobora gufasha abandi”.

Akomeza agira ati “Turwanya ko hari umwana wata ishuri, iyo hagize uteshuka dufatanya kugera kuri buri rugo, tugafata wa mwana tukamusubiza mu ishuri dufatanyije n’ubuyobozi bw’ikigo cy’amashuri, tunarwanya ihohoterwa ryo mu ngo kuko ariyo ntandaro y’imibereho mibi y’umwana”.

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazubu busaba abayobozi kumvikana icyerekezo berekezamo, bagaharanira ko abaturage barushaho kumva politike ya Leta, kuko ariryo shema ryabo, ariko ngo mu gihe badasenyeye umugozi umwe, nta gishobora kugerwaho mu rwego rwo kwiteza imbere no gukemura ibibazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka