Bugesera: Rwiyemezamirimo yananiwe kuzuza amazu y’abarokotse Jenoside bayajyamo atuzuye
Rwiyemezamirimo wahawe isoko ryo kubaka amazu 15 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yananiwe kuyuzuza maze abubakiwe ayo mazu bafata icyemezo cyo kuyajyamo atuzuye aho gukomeza gusembera batagira aho barara.
Ayo mazu yubakwa mu mudugudu wa Sumbure mu kagari ka Kanazi mu murenge wa Nyamata. Kuri ubu amwe yamaze gukingwa ariko andi arakingwa nta madirishya afite ndetse nta n’inzugi zirimo imbere.
Hanasigaye kandi kuyakorera amasuku (finissage) kuko ibikoni ndetse n’ubwiherero biracyubakwa n’ibyubatswe ntibirakingwa.
Banyirayo bavuga ko aho gukomeza gusembera bayagiramo aho ariko siko ubuyobozi bubibona kuko bwabasohoyemo bamaze iminsi ibiri bayabamo ngo rwiyemezamirimo ngo abanze ayarangize neza nk’uko bivugwa n’umwe muri abo witwa Uwamariya Dancille.

Yagize ati “nabaga mu nzu y’umuntu yadutije n’umuryango wanjye iba mu kagari ka Kabumba ariko ejo bundi yaraje aranyirukana maze nsanga ntagomba gukomeza gusembere nibwo nahise nza muri izi nzu kuko mfitemo inzu ngomba kubona niko guhita nyizamo”.
Avuga ko n’abandi bahise baza bamukurikira nabo bazamo. None nyuma yaho abayobozi bayabakuriyemo ubu bacumbikiwe mu bikoni by’abatuye muri uwo mudugudu.
Ati “ubu hashize amezi agera kuri abiri nta gikorwa na kimwe kirimo gukorwa kuri izi nzu. Ubu mbana n’abana bane ndetse n’umugabo wanjye muri icyo gikoni badutije, ubwo naho nibaturambirwa bakatwirukana muri iki gikoni ubwo tuzagenda nyine tujye mu bihuru”.

Itinda kuzura ry’aya mazu, ubuyobozi bw’akarere buvuga ko ryaturutse ku bushobozi buke bwa rwiyemezamirimo witwa Uwizeyimana Dieudone. Uyu rwiyemezamirimo nawe kandi arabyemera, ariko akavuga ko mu kwezi kumwe azaba yamaze kuzuza ayo mazu.
Yagize ati “ni ubushobozi bwabaye buke kuko byatewe nuko twishyura imisoro ku nyingeragaciro nyuma bituma inyemezabuguzi ziba nyinshi biza kutugiraho ingaruka z’amafaranga. Ariko kubera ko imirimo igeze ku kigero cya 80% ndabizeza ko bitarenze ukwezi kumwe ayo mazu aba yuzuye”.
Ku rundi ruhande umuyobozi w’akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Rukundo Julius arahumuriza abagomba kujya muri ayo mazu avuga ko ubuyobozi bugiye kongera ingufu mu gukemura ikibazo cy’ayo mazu.

Ati “tugiye kugihagurukira kuburyo nyuma y’ukwezi rwiyemezamirimo azaba yujuje aya mazu, nibidashoboka akazi kagahabwa ubishoboye”.
Akarere ka Bugesera kari karashyize mu mihigo ya 2012-2013 kubakira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi amazu 70 yahawe ba rwiyemezamirimo batatu, umwe niwe washoboye kurangiza amazu 23 mu kwezi kwa kane uyu mwaka, abandi ntibarayarangiza.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|