Bugesera: Polisi yasabye abamotari guhindura imyumvire n’imikorere mu gukoresha neza umuhanda

Mu rwego rw’ubukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda bwiswe ‘Gerayo Amahoro’, Polisi y’u Rwanda yaganiriye n’abamotori bakorera mu Karere ka Bugesera, bashimirwa uruhare rukomeye n’ubufatanye bagirana na yo mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda, ariko bibutswa ko bakwiye guhindura imyumvire n’imikorere no kurwanya abihisha mu mwuga wabo bagakora ibyaha bitandukanye, abandi bakica amategako y’umuhanda bikaba intandaro y’impanuka nyinshi zo mu muhanda.

Abamotari bo mu Karere ka Bugesera basabwe guhindura imyumvire n'imikorere mu gukoresha neza umuhanda
Abamotari bo mu Karere ka Bugesera basabwe guhindura imyumvire n’imikorere mu gukoresha neza umuhanda

Ni igikorwa cyabereye kuri Sitade y’Akarere ka Bugesera, kuri uyu wa Kane tariki 01 Kanama 2024, bamwe mu bamotari bafata umwanya wo kugaragariza Polisi y’igihugu bimwe mu bibabangamira mu kazi kabo ko gutwara abantu n’ibintu kuri za moto harimo, kutamenya ibiro ntarengwa umugenzi yemerewe gutwara igihe ahetswe kuri moto, kuko hari ubwo bandikirwa na Polisi kubera kutabimenya, hari kandi amafaranga y’ubwishingizi (Assurance), bavuga ko ari menshi cyane, bakanasaba ko hagira abafatanyabikorwa baza muri urwo rwego bakajya babunganira.

Ikindi kibazo bagaragaje ni ugufatwa n’abasekirite rimwe na rimwe badafite impuzankano cyangwa ibyangombwa byerekana ko bari mu kazi, kwandikirwa muri za parikingi bivugwa ko zitemewe kandi ubusanzwe bazi ko zemewe. Hari kandi kwandikirwa amande yo kutagira ‘Autorisation’ (Uruhushya rwo gutwara abagenzi), kandi nyamara ‘System’ izitanga itarimo gukora, kugira abamotari bakora nk’inyeshyamba, bataba muri Koperative, ariko bakora ibyaha ugasanga byitirirwa abamotari n’ibindi.

Ni igikorwa cyabereye kuri Sitade y'Akarere ka Bugesera
Ni igikorwa cyabereye kuri Sitade y’Akarere ka Bugesera

Nsanzimana François Xavier, ni umwe mu bamotari bitabiriye ubwo bukangurambaga, akaba akorera mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata, yavuze ko icyo yumva yungukiye muri ubwo bukangurambaga bwa Polisi.

Yagize ati, ”Ikintu batwunguye ni uko umumotari akwiye gutwara umuntu umwe, nk’uko afite assurance y’abantu babiri, moto ikwiriye kugendaho abantu babiri gusa. Icya kabiri ni uko dukwiriye kujya mu muhanda dufite ibyangombwa byuzuye. Ibibazo bikitubangamiye nk’abamotari bo mu Karere ka Bugesera, mu nama y’Abamotari yabereye i Kigali, bavuze ko bakuyeho amande ya autorisation ariko kugeza uyu munsi amande barayatwandikira hano mu Karere ka Bugesera, hari igihe uhura n’umupolisi akayikubaza wayibura akakwandikira. Ikindi mu misoro ya Rwanda Revenue ya buri gihembwe, badufashije bakajya batworohereza byaba byiza”.

Abamotari bahawe umwanya wo kugaragaza ibibazo byabo
Abamotari bahawe umwanya wo kugaragaza ibibazo byabo

Twizerimana Jean Pierre nawe n’umumotari akorera mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Mayange, we avuga ko ahanini imbogamizi ituma hari abamotari bakora batagira ubwishingizi, biterwa no kuba hari abakora umwuga w’ubumotari badafite icyangombwa cyo gutwara moto nka ‘Taxi’ itwara abagenzi, ahubwo bakaba bafite icyangombwa cya ‘Promenade’, zo kugendaho bisanzwe.

Yagize ati, ”Imbogamizi zihari, mu buryo twize bwo gukorera mu mucyo, abamotari benshi imbogamizi ituma batubahiriza ibyangombwa, cyane nko kuri assurance, abantu benshi bakoresha moto zitari taxi, ndumva ku giti cyanjye ibigo bitanga ubwishingizi byakagombye kongera kureba impamvu ituma abantu batubahiriza gukoresha taxi, cyane ni amafaranga ari hejuru, bibaye byiza bareba uburyo bagabanya kugira ngo na ba bantu bakoresha za promenade babe bakwibona mu buryo bwo gukora kinyamwuga bafite taxi bagakora mu buryo bwemewe".

Abamotari basabwe kwirinda amakosa yo mu muhanda atuma bakora impanuka
Abamotari basabwe kwirinda amakosa yo mu muhanda atuma bakora impanuka

Yakomeje agira ati "Ikindi hano mu Bugesera hari ikibazo cya autorisation, umuntu barajya kumwandikira akavuga ati ’autorisation ntiboneka’, kandi koko ntiboneka, ukaba utayisaba muri system ngo uyibone, ariko ukayandikirwa, bibaye byiza babirebaho, mu gihe itashobora kuboneka, Polisi yabirebaho ntiyandikire abantu”.

SP Hamdun Twizeyimana, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’u Burasirazuba, waganirije abo bamotari ku buryo bakwiye gukomeza kubahiriza amategeko yo mu muhanda kugira ngo birinde guteza impanuka, yavuze ko bashima uruhare rukomeye rwabo mu kubungabunga umutekano kuko ari abafatanyabikorwa ba Polisi bakomeye mu gihe batanze amakuru kare, ariko abibutsa ko bakwiye guhindura ibintu bitatu harimo imyumvire cyangwa se imitekerereze, imyitwarire ndetse n’imikorere, kuko ari ho byose bihera.

Yagize ati, ”Uyu munsi twahuriye hano kuri Sitade ya Bugesera n’urubyiruko rw’abamotari bakora ubumotari mu Karere ka Bugesera mu rwego rwo gukomeza ubukangurambaga bwa ‘Gerayo amahoro’, twibukiranya ibijyanye no kugira uruhare mu kurinda umutekano wo mu muhanda birinda impanuka […] nubwo ntitwaje imibare y’Intara y’u Burasirazuba, ariko Intara y’u Burasirazuba iza mu Ntara za mbere zibamo impanuka, ariko impamvu ntabwo ari uko hari ikibazo kindi, ahubwo ni uko ari Intara igendwa cyane, ni Intara irimo guturwa cyane, irimo imirimo myinshi kandi ifite imihanda myiza. Rimwe na rimwe rero iyo abantu badafite imyumvire yo gukoresha imihanda neza, ngo bubahirize amategeko, barirara ugasanga barimo barakora impanuka za hato na hato, ugasanga bituma tuza ku myanya ya mbere”.

SP Hamdun yakomeje agira ati “Kwigisha ni uguhozaho, iyo urebye imyitwarire y’abamotari mu myaka yashize, ukareba n’iki gihe tugezemo, ubona imyitwarire igenda ihinduka, uyu munsi umumotari aribwiriza akambara kasike, ni gacye cyane ushobora kubona umumotari watendetse. Ibijyanye no gutanga amakuru, abamotari ni abantu bahura n’inzego nyinshi, bagera ahantu henshi cyane hashoboka, ni urwego rudufasha rero umunsi ku wundi muri aka kazi kacu k’umutekano, bakaduha amakuru tugaheraho dukumira cyangwa se tunarwanya ibyaha biba byabaye".

"Ni abafatanyabikorwa bakomeye cyane. Ubutumwa tubaha ni uko bakwiye kubahiriza amategeko y’umuhanda, umutekano wo mu muhanda bakawugira inshingano. Ntibashukwe no kumva bashaka amafaranga cyane, ahubwo bakore ibishoboka byose kuryo badashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga ndetse n’ubw’abandi”.

SP Hamdun Twizeyimana yasoje avuga ko mu Karere ka Bugesera, mu mezi atatu ashize guhera muri Gicurasi kugeza muri Nyakanga 2024, habaye impanuka 46, muri zo harimo 20 zabaye zitejwe n’abamotari, muri izo mpanuka kandi hapfiriyemo umuntu umwe, zikomerekeramo abandi 13.

Izo mpanuka zatewe n’abamotari nyinshi ngo zishingiye ku myumvire kuko harimo zirindwi zatewe n’uburangare, esheshatu ziterwa n’umuvuduko ukabije, eshatu ziterwa no kudahana intera hagati y’ikinyabiziga n’ikindi, impanuka ebyiri ziterwa no kudahana umwanya w’ikinyabiziga gitambuka mbere y’ibindi, izindi ebyiri ziterwa no kunyuranaho nabi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka