Bugesera: Nyuma yo gufunga Gitifu rwiyemezamirimo na we yatawe muri yombi

Nyuma yo guta muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Bugesera n’abakozi b’akarere babiri bashinzwe gutanga amasoko, polisi yataye muri yombi rwiyemezamirimo wubakaga inyubako y’Ibiro by’Akarere ka Bugesera.

CSpt Twahirwa Celestin, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda aravuga ko bataye muri yombi rwiyemezamirimo wahawe isoko ryo kubaka ibiro by’akarere, ariwe Twahirwa Jean Claude kubera ko akurikiranyweho ibyaha bitandukanye.

Iyi nyubako y'Ibiro by'Akarere ka Bugesera ni yo barimo kuzira.
Iyi nyubako y’Ibiro by’Akarere ka Bugesera ni yo barimo kuzira.

Agira ati “ Tumukurikiranyeho icyaha cyo gukora inyandiko mbimbano, guhabwa isoko atabifitiye ubushobozi, kutita ku mirimo rusange igenewe abaturage, ibyo bikiyongeraho kubeshya aho akorera.”

CSptTwahirwa Celestin avuga ko rwiyemezamirimo impapuro yerekanye kugirango abashe gutsinzdira amasoko basanze ari impimbano kuko n’uburambe yagaragaje ngo ntabwo afite.

Akomeza agira ati “Uretse ibyo yavuze ko afite ibiro mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Niboye maze dusanga atari byo ahubwo abifite mu Karere ka Musanze.”

Rwiyemezamirimo ngo yaraje guta isoko ahungira mu gihugu cya Uganda maze umubyeyi we Nemeyabahizi Jean Baptiste yiyemeza gukomeza imirimo umwana we yataye kugirango abashe kurengera izina rye n’irya sosiyete ye ari yo yakoreshejwe mu guhabwa isoko ryo kubaka ryitwa Enterprise NJB ari byo bivuga Nemeyabahizi Jean Baptiste.

Umuvugizi wa polisi avuga ko ibyo byaha rwiyemezamirimo akurikiranyweho bihanwa n’ingingo ya 629, iya 630 niya 633 yo mugitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Munyanziza Zéphanie, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere, Bimenyimana Martin Ushinzwe amasoko y’akarere, Uzaribara Sylveri, umuyobozi w’Akanama gashinzwe amasoko mu Karere, bakurikiranyweho icyaha cya ruswa ndetse no kutubahiriza ibiteganywa n’amategeko mu itangwa ry’isoko ryo kubaka inyubako y’ibiro by’akarere ka Bugesera.

Uyu rwiyemezamirimo akaba yaragiye ahabwa amafaranga mu buryo butubahirije amategeko ndetse n’ibiri mu masezerano kuko ubu amaze guhabwa miliyoni zisaga 900 kandi ibikorwa bisigaye bizatwara asaga miliyoni 500.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

bugesera bafite ikibazo ikiraro cyagombaga guhuza umurenge wa shyara na musenyi cyagombaga kuzura mumezi atandatu none imyaka itatu ishize kituzura nacyo bagjshyire kubyo baregwa

bebe yanditse ku itariki ya: 18-03-2015  →  Musubize

eh! si abo gusa ahubwo u Rwanda tuzashiduka na rwo barugurishije cyamunara! Ariko abakira batyo,jye mbita inyangarwanda. Bampe mbasimbure;dore ko ari n’iwacu kandi mbishoboye.

alias yanditse ku itariki ya: 17-03-2015  →  Musubize

Ariko bazageze mu Karere ka Ruhango!! Akarere bari kubaka wagaheka ku igare!!! Ariko rero ngo Etage y’umwe mu bayobozi ikaruta igiye kuzura muri Kgli!!! Kdi ngo yujujwe na ba Rwiyemezamirimo babiri nk’ishimo ry’Amasoko bahabwa!! Yewe abaturage baragowe.

Bihibindi yanditse ku itariki ya: 17-03-2015  →  Musubize

N’umuyobozi wa RPPA nawe ntasigare kuko ibyo nabyo biri munshinganoze. Ntahana ababa barezwe gukoresha inyandiko mpimbano kuko nawe aba yariye akantu bazajye kureba Rwiyemezamirimo wubaka headquater ya RAB ukoresha inyandiko mpimbano kandi yararegewe RPPA but yatanze akantu kwa ntibamukoraho

yesyes yanditse ku itariki ya: 17-03-2015  →  Musubize

Polisi nikomerezaho akazi kayo maze hatahurwe nabandi.

valens yanditse ku itariki ya: 17-03-2015  →  Musubize

Ariko umuntu nkuwo udafite experience mu mirimo y’ubwubatsi ahabwa isoko ringana gutyo hashingiye kuki?
Kwanza munarebe iriya. nzu bubaka uko iteye! Ifite ishusho nk’iyi nzu y’ubucuruzi.
Mbega ruswa mbega ruswa mu Rwanda, mbega ruswa mu bayobozi ba Leta!
Biteye ubwoba! Ubonye iyo barya ariko bagasondeka bakarangiza imirimo y’ubwubatsi!

Twarabamenye yanditse ku itariki ya: 17-03-2015  →  Musubize

Nibyo rwose ntago abayobozi bazakomeza kureberwa bangiza umutungo

Paul yanditse ku itariki ya: 16-03-2015  →  Musubize

Abantu nkabo bagomba guhanwa hagashyirwaho ababishoboye.

laetitia yanditse ku itariki ya: 16-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka