Bugesera: Nsabigaba Jean Paul bamusanze amanitse yapfuye
Ni umusore uri mu kigero cy’imyaka 25, akaba yabaga mu Kagari ka Nyamata-Ville, Umudugudu wa Gasenga II. Birakekwa ko yishwe ahagana mu rukerera rwo kuri uyu wa 8 Werurwe 2021, abamwishe bakaba baje kumumanika aho yasanzwe kugira ngo bigaragare ko yiyahuye.

Umwe mu baturage batuye muri uwo mudugudu wa Gasenga II utifujeko ko amazina ye atangazwa, kuri we ngo abona uriya musore yishwe.
Agira ati “Urebye uriya musore yishwe, kuko umwenda basanze azirikishije ntiwakwica umuntu rwose. Nawe se umuntu wumva ngo wari usize mugenzi we mu nzu akagenda nk’uherekeje, nyuma umurambo bakawusanga ku byuma byo ku kibuga cy’ahahoze ishuri rya ‘ESSAP’, kandi nabwo ari umuturage uje guhuruza ko hari umuntu wapfuye abonye kuri ibyo byuma, ubwo iyo aba afite ibibazo byagombye gutuma yiyahura, uwo babana ntiyari kuba abizi?”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamata, Mushenyi Innocent, avuga ko ayo makuru bayamenye mu ma saa kumi n’ebyiri za mu gitondo bahurujwe n’abaturage, nyuma bajyana n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza RIB na Polisi, n’ubu ngo baracyabaza abantu bari kumwe nawe nimugoroba ngo bamenye uko byagenze.
Mushenyi ati “Twageze aho yabanaga n’abandi barimo na mukuru we batubwira ko yari kuri telefoni avugana n’umugore we uba muri Amerika, bamusiga avugira kuri telefoni bajya kuryama, nyuma ngo ntibamenye uko byagenze nabo”.
Ngo bamenye amakuru mu gitondo, n’ubu bari kumwe n’inzego zibishinzwe barimo kubazwa kugira ngo hamanyekane uko byagenze.
Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, avuga ko hahise hatangira iperereza, ati “Nsabigaba Jean Paul twasanze amanitse ntabwo tuzi icyamumanitse”.
CIP Twizeyimana yongeyeho ko bishobora kuba byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 08 Werurwe 2021.

Ohereza igitekerezo
|