Bugesera: Mushimiyimana yayobewe iwabo nyuma yo gutahuka ava mu buhungiro
Umugore witwa Mushimiyimana Goreth afite ikibazo cyo kumenya aho akomoka nyuma y’uko umuryango we uhungiye muri Tanzaniya mu mwaka wa 1994 akaza guhunguka nyuma y’imyaka 19.
Mushimiyimana Goreth avuga ko yavuye mu Rwanda muri 1994 afite imyaka 7 ahungana n’ababyeyi be ariko baza kwitaba Imana bose.
Yagize ati “ababyeyi banjye bamaze gupfa nahise nshaka umugabo nawe nyuma aza gupfa. HCR yatubwiye ko nta Munyarwanda uzongera kuba impunzi kuva tariki 30/06/ 2013 nibwo naje kwirukanwa muri iki gihugu aho nageze ku mupaka mu Karere ka Kirehe tariki 03/07/2013”.
Akigera mu Rwanda yavuze ko akomoka muri Komine Gashora, akaba ariyo mpamvu yaje koherezwa mu karere ka Bugesera ku itariki 08/07/2013 ariko ahageze biba ikibazo cyo kumenya aho akomoka by’ukuri.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwamwohereje ku Murenge wa Gashora ubu iri mu Mirenge itatu yari igize icyari Komini Gashora ariyo Rweru, Ririma na Gashora.
Kuwa 11/07/2013 nibwo ubuyobozi bw’umurenge bwaganiriye na Mushimiyimana maze babasha kumenya sekuru nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashora Murenzi Jean Marie Vianney.
Ati “twasanze yari atuye mu Murenge wa Rweru tukaba bagiye gushaka uburyo twamugezayo ngo ahure n’abo mu muryango we”.
Mushimiyimana Goreth ubu afite abana batatu aribo Ndayishimye w’imyaka 7, Mpawenimana w’imyaka 5 na Iradukunda w’imyaka 4. Mu gihe ataragezwa mu muryango we ubuyobozi bw’Umurenge wa Gashora bwabaye bumukodeshereje inzu ndetse bukanamufasha kubona ibimutunga.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|