Bugesera mu ihurizo ku butaka bwo guhingaho n’ubwo kubakaho

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buratangaza ko bufite ihurizo rikomeye ku butaka bugomba guhingwa ndetse n’ubugomba gukorerwaho ishoramari, kubera ukuntu hari imishinga myinshi kandi minini yifuza kujya muri ako Karere.

Aho bibera ihurizo ni igihe hari umushinga munini wifuza cyangwa ubereye kujya ahateganyirijwe ubuhinzi, kandi wareba ugasanga ubuhinzi bwahateganyirjwe nta na kimwe cy’icumi (1/10) bwatanga cy’inyungu y’umushinga wifuza kuhajya.

Nubwo bimeze bityo ariko abatuye mu Karere ka Bugesera bahangayikishijwe n’uko bashobora kuzabura ubutaka bwo guhingaho, kubera ukuntu harimo guturwa cyane, bitewe n’abantu barimo kuhimukira nka kamwe mu Turere twegereye Umujyi wa Kigali.

Abahatuye bavuga ko nko mu myaka 10 ishize nta kibazo cy’ubutaka bwo guhingaho cyagaragaraga muri ako Karere, ariko ngo uko imyaka igenda itambuka ni ko harushaho kugenda haturwa cyane, ari na ho bahera bagaragaza impungenge z’uko bashobora kuzabura ubutaka bwo guhingaho mu minsi iri imbere.

Vedaste Hakizimana wo mu Murenge wa Nyamata, avuga ko kuri ubu uwo Murenge usigaye utuwe cyane ugereranyije no mu myaka itanu ishize, ku buryo kuhabona ubutaka bwo guhinga ari ihurizo rikomeye.

Ati “Nta butaka bugihari nk’uko bwari buhari mbere kubera ukuntu abantu barimo kwiyongera, harimo haraturwa cyane. Mu myaka itanu ishize hano i Nyamata ntabwo hari hatuwe gutya, ubu urabona ko ari ho hatuwe cyane, icyo gihe aho guhinga habaga hahari, ariko ubu kubera ko abantu bamaze kubamo benshi, n’aho guhinga haragabanuka, tukaba dufite impungenge ko ibiryo bizabura.”

Mugenzi we wo mu Murenge wa Mayange yagize ati “Ahantu ho guhinga barimo kuhubaka cyane, ahantu heraga cyane ubona barimo kuhakwiza amazu bityo abaturage ntitubone aho duhinga. Biteye impungenge kuko aho twagahinze nk’abaturage abafite amafaranga barahubatse bituma tubura aho guhinga. Bikomeje gutya nko mu myaka itatu iri imbere sinzi uko twaba tubayeho.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buvuga ko kuri ubu buri mu ihurizo rikomeye ku bijyanye n’uko ubutaka bugomba gukoreshwa, kubera ko icya mbere ari uko bagomba kurengera ubutaka buhingwa, kuko kubaka bigomba kujyana no gutekereza ibizatunga abahatuye.

Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, avuga ko ubutaka buhingwa n’ishoramari ari ryo hurizo rikomeye bafite, ariko bafatanyije n’inzego bireba bagenda babishakira ibisubizo.

Ati “Turaburengera bwa butaka buhingwa kubera ko ni ngombwa ko tubona wa musaruro ukomoka ku buhinzi, ariko n’iryo shoramari iyo tugishije inama tukabona ari ngombwa hari aho tubyemera, bwa butaka buhingwa bukajyamo rya shoramari. Ntabwo tubona ko tuzagera aho tubura ikidutunga kubera ibyo bibazo, ahubwo icyo tugomba gukora ni ukutarangara kandi tugakora ishoramari rituma dusarura byinshi.”

Akomeza agira ati “Ibishanga byinshi dufite ntabwo bikoreshwa, dufite hegitari ibihumbi 21, muri zo izikoreye ni ibihumbi birenga bibiri, hari n’izindi zidakoreye ariko bitanashoboka ko zikorerwa, tukaba dufite izisaga ibihumbi 17 zishobora gukorwa tubonye amafaranga zigatanga umusaruro, kandi izo ngizo n’ubundi ntawuzajya kubaka mu gishanga, bivuze ngo bibashije gukorerwa, bigashyirwamo ibikorwa remezo bituma hahingwa, haboneka umusaruro watunga Akarere tugasagurira n’amasoko n’iyo ahandi hose twahihorera.”

Kugeza ubu Akarere ka Bugesera gatuwe n’abaturage 551,103 batuye mu Midugudu 556, iri mu Tugari 71, tugize Imirenge 15.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka