Bugesera: Minisitiri w’Intebe yasuye akarere abura umuyobozi n’umwe
Minisitiri w’Intebe, Pierre Damien Habumuremyi, tariki 20/02/2012, yasuye ibiro by’akarere ka Bugesera maze asanga nta muyobozi n’umwe uhari.
Umukozi wari uri ku biro by’akarere mu ma saa kumi n’igice z’umugoroba ubwo Minisitiri w’Intebe yahageraga, yamubwiye ko abayobozi b’akarere bagiye mu murenge wa Mareba ahahuriye abaturage b’imirenge wa Ruhuha na Mareba mu gikorwa cyo korozanya.
Minisitiri w’Intebe yabwiye abakozi yahasanze ko yari abatunguye kugira ngo arebe aho bageze mu gutegura umwiherero w’abayobozi uzabera muri ako karere. Biteganyijwe ko umwiherero w’abayobozi uzabera mu karere ka Bugesera i Gako mu ntangiro z’ukwezi gutaha.
Bimaze kumenyerwa ko Minisitiri w’Intebe akunda gutungura abayobozi mu rwego rwo kureba uko abaturage basanzwe bahabwa serivisi kuko akenshi iyo umuyobozi mukuru azasura ahantu bakora ku buryo bamwereka isura nziza gusa.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe ujye ubatungura kabisa njye ndagushyigikiye abenshi babeshya ko bagiye kuri terrain kandi bigiriye muri private affairs (Kureba amafamu,amasambu,inyubako,amaduka,n’ibindi)Uzatungure aba Gicumbi urebe uko serivisi zitangwa.Abaturage baheze mugihirahiro.Ahaaa.