Bugesera: Minisitiri Lwakabamba arizeza abaturage batuye ahazubakwa ikibuga cy’indege ko bazishyurwa vuba
Mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Bugesera, Minisitiri w’ibikorwa Remezo, Prof. Silas Lwakabamba, yijeje abaturage bazimurwa mu mbago ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera ko bazahabwa ingurane zabo vuba nk’uko nabo ubwabo babyifuza.
Uku kwishyurwa vuba abaturage basaba ngo batangire bimuke, Minisitiri Lwakabamba yavuze ko kiri mu byihutirwa Leta ishyize imbere, kikaba kirimo gusuzumwa n’inzego zitandukanye.
Yagize ati “Nk’uko nabivuze, uyu ni umushinga wimirijwe imbere na Guverinoma, birumvikana ko ibijyanye no kwimura abaturage bigomba gukorwa vuba, kuko n’ubundi uyu mushinga ugomba gutangira vuba aha.
Ibyo twe nka Minisiteri y’ibikorwa remezo turimo kubifatanya na Minisiteri y’imari ndetse na, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, kandi twizeye tudashidikanya ko bizakorwa vuba aha bishoboka”.

Magingo aya hamaze gukorwa ibarura ry’imitungo, ndetse na beneyo bamaze kuyemerenywaho no Minisiteri y’ibikorwa remezo, biteguye kwimuka, ariko bategereje kwishyurwa ngo bajye gushaka ahandi batura cyangwa bakomereza ibikorwa byabo.
Abahafite imitungo basaba ko bakwishyurwa vuba, dore ko ngo kuri ubu batahingamo imyaka yera mu gihe kirekire nk’imyumbati n’intoki cyangwa ngo babone inguzanyo mu mabanki nta ngwate; nk’uko Mutabazi Claver abivuga.
“ icyifuzo cyacu ni uko twakwishyurwa vuba kugirango ayo mafaranga abashe kutugirira akamaro. Ikindi turifuza ko Leta itubera ingwate mu mabanki mu gihe bataraduha amafaranga kuko ubu ntitubasha guhinga umyumbati kandi aricyo gihingwa cyari kidutunze”.
Kuri iki kibazo cy’ikoreshwa ry’ubutaka ariko mu myaka yashize, abaturage bamwe bagiye baseta ibirenge mu guhinga, bakeka ko ejo cyangwa ejo bundi bashobora kwimurwa, bakabihomberamo.

Mu kiganiro kigufiya guverineri w’intara y’iburasirazuba, Uwamariya Odette, hamwe n’umuyobozi w’akarere ka Bugesera Rwagaju Louis bagiranye n’abatuye akagari ka Karera, hagaragajwe ko nta wigeze abuzwa guhinga imyaka yera vuba, n’ikimenyimenyi, abahinze barejeje.
Ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera kizubakwa mu tugari dutatu aritwo Karera, Kimaranzara na Ntarama two mu murenge wa Ririma ku buso bwa kilometero kare zisaga 25.
Kuri ubu harimo gukorwa ibishoboka byose ngo ahazubakwa icyo kibuga hagezwe ibikorwa remezo nk’umuriro uhagije n’amazi dore ko n’ubundi amazi yo yari make cyane muri uwo murenge.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Kigalitoday,
ndashaka ko mumbariza abayobozi bireba iby’ikibuga cy’indege cya Bugesera.
nawe Se na Ministre twizeraga ko iyo avuze ,aba azi neza ibyo ,avuga yijeje abaturage bazimurwa n’ikibuga ko bagiye kwishyurwa Vuba ,nkurikije inkuru mwakoze yabivuze mu kwa 5/2015 none ubu ni mukwa 5/2014 ,umwaka urashize.
Mu tuburazi Rwakabamba iyo avuze vuba aba avuze ryari imyaka 2 ,imyaka icumi se dukeneye ibisubanuro.
Uwandiste iyo nkuru kuri Kigalito day ni Egide Kayiranga nakore suivi y’inkuru ye .Ese ibyo yabwiwe,akabyandika byarabaye ,kuki bitabaye ?
Mugerageze mwibutse abaturage gukomeza gukora imirimo yabo y’ubuhinzi kandi kubabwira ko kwishyurwa ari vuba bikamara amezi atanu sibyiza none se vuba ni mugihe kingana iki? P. Emmanuel
Sha,akayankumi!!,babwiye ko igiye kurongorwa,ikavuga ngo izabibara yagezemo,twajyaga muma bank bakaduha udufaranga umuntu agakora none ubu ujyayo bakagutera utwatsi mumaso bitewe nuko imitungo yacu leta yarayigaruriye,nukuvugango ubu ntaho duhagarariye ubukene buratwishe kubera ko nta ma bussines ari gukorwa nuwarufite agafaranga ya kaguze ikibanza externe kugirango kizaze afite aho yimukira.
Ni byiza noneho niba atari ukuzategereza kwishyurwa bagaheba , ariko Rwakabamba ku ruhande rwanjye ndamwizera mu bijyanye n’ibikorwa remezo n’ibibishamikiyeho..kuko nibuka nko muri kaminuza nkuru y’u Rwanda yahavuye hamaze kugera ibikorwa remezo bitagira umubare kubwe..n’ibindi azabishobora kandi neza.
Bugesera ibereye iki kibuga kabisa, kuko ni ikigarama kandi hari accessible uturutse mu mugi wa Kigai rwagati..Icyo gikorwa cyo kwishyurwa ku baturage bazimurwa kibanguke nk’uko babibasezeranyije ntibibe amasigarakicaro..