Bugesera: kwishyura imitungo yangijwe muri jenoside byatindijwe n’Abarundi basubiye iwabo

Abagize komisiyo ya politike n’imiyoborere myiza muri sena kuwa 8/1/2014 bari mu karere ka Bugesera mu rwego rwo kugenzura ibibazo byagaragaye nyuma y’isozwa ry’imirimo y’inkiko Gacaca.

Bagaragarijwe ko kutarangiza imanza by’umwihariko izirebana n’imitungo yangijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda biterwa n’uko bamwe mu Barundi bayigizemo uruhare bisubiriye iwabo.

Icyakora mu gukemura icyo kibazo cyo kurangiza imanza ku mitungo hashyizweho itsinda rifasha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze; nk’uko umuyobozi w’akarere ka Bugesera Rwagaju Louis, yabigaragarije abo basenateri.

Yagize ati “habayeho gushishikariza abafitanye ibibazo cyane cyane abagize uruhare mu kwangiza imitungo y’abandi kwishyura hatabayeho guteza cyamunara ibyabo kandi ibyo byagiye bitanga umusaruro ndetse nubu biracyakomeje”.

Abagize komisiyo ya politike n'imiyoborere myiza muri Sena basuye akarere ka Bugesera.
Abagize komisiyo ya politike n’imiyoborere myiza muri Sena basuye akarere ka Bugesera.

Perezida wa komisiyo ya politike n’imiyoborere myiza muri Sena, Senateri Mushinzimana Appolinaire, yavuze ko bishimiye umusaruro watanzwe n’inkiko Gacaca mu karere ka Bugesera nubwo kashegeshwe cyane na Jenoside yakorewe Abatutsi.

“ndasaba abaturage n’abayobozi gusobanukirwa itegeko ryo mu mwaka wa 2012 rikuraho inkiko Gacaca rikanagena uburyo bwo gukemura ibibazo byari mu bubasha bw’inkiko gacaca”; Senateri Mushinzimana.

Abasenateri bagaragarijwe ko amadosiye y’inkiko Gacaca ari mu maboko ya komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside bityo bitoroshye kuyabona mu gihe bibaye ngombwa.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyo nubwo bakoze neza ariko hari abacitse ku icumu batarishyurwa bityo bibaye byiza hakongerwamo imbaraga maze ibyo bibazo byimitungo bikarangira kuko hari benshi bakomeje kubaho nabi kandi bakagombye kubabarishyuwe.

muyoboke yanditse ku itariki ya: 9-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka