Bugesera: Kwigisha abana isanamitima n’ubwiyunge ni nko guhinga ahafumbiye
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera n’abafatanyabikorwa bako buravuga ko kwigisha abana bakiri bato ubutumwa bw’isanamitima, ubumwe n’ubwiyunge, ndetse n’uburyo bwo kubutanga ari nko guhinga mu murima ufite ifumbire.
Ibi burabitangaza nyuma y’aho bwishimira ko amahuriro y’abana yashyizweho n’umuryanyo nyafurika w’ivugabutumwa (AEE) na Plan Rwanda muri gahunda yayo y’isanamitima ari kugenda atanga umusaruro mu kunga abaturage.
Udahemuka Dianne afite imyaka 12 y’amavuko akaba yiga mu mashuri abanza mu Murenge wa Musenyi. Avuga ko atumvikanaga na nyina umubyara biturutse ku kuba atari yaramweretse ise bamubyaranye dore ko yamushakanye ahandi.
Agira ati “ni ubwo ariko nyuma yaje kumunyereka nakomeje kumurakarira, ariko nyuma y’uko ninjiye mu ihuriro ‘ubumwe’ nkigishwa ku isanamitima n’ubumwe n’ubwiyunge nahise mubabarira”.

Ubu Udahemuka ndetse na bagenzi be batanga ubu butumwa muri bagenzi babo ndetse no mu bantu bakuru bafashijwe n’abarimu babo, aba bana kandi bakaba ngo basobanukiwe n’ubumwe n’ubwiyunge.
Mukandamage Marcelline wigisha mu rwunge rw’amashuri rwa Rilima Catholique unafasha abana bibumbiye mu ihuriro ryaho, avuga ko ubusanzwe abantu bakuru muri uyu murenge batahaga agaciro inyigisho bahawe n’abakuru.
Ati “kuko ahanini babaga bavuga ko hari izindi nyungu z’imitungo baba bafitemo, ariko kuba bikorwa n’abana kandi ahanini bavugisha ukuri bigenda bitanga umusaruro. Iyi ikaba ari nayo mpamvu nanjye ngiye no gushinga club (ihuriro) nk’iyi mu bantu bakuze”.

Umukozi wa AEE, Nkiranuye Théogene avuga ko kwigisha abana bakiri bato ubutumwa bw’isanamitima, ubumwe n’ubwiyunge, ndetse n’uburyo bwo kubutanga ari nko guhinga mu murima urimo inyongeramusaruro kuko udashobora kurumbya.
“Ikintu wigishije umwana ntabwo kimuvamo, ikindi kandi umwana ni umwarimu mwiza kuko babifasha kubicengeza mu babyeyi babo byoroshye,” Nkiranuye.
Umuyobozi wungirije mu Karere ka Bugesera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwiragiye Priscilla, avuga ko Akarere ka Bugesera katangiye gahunda yo guhemba amahuriro yitwaye neza kurusha ayandi, gahunda bagiye no kongera mo ingufu mu rwego rwo kongerera aya mahuriro imbaraga zo gutanga ubu butumwa.

Mu karere ka Bugesera habarizwa amahuriro y’isanamitima n’ubumwe n’ubwiyunge atandatu agizwe n’abana, iyi gahunda ikaba iri mu mirenge itanu ariko biteganijwe ko izagezwa no mu yindi mirenge.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|