Bugesera: Kutagira amazi n’amashanyarazi ahagije birabadindiza mu iterambere

Abaturage bo mu Karere ka Bugesera by’umwihariko abo mu Murenge wa Juru, barasaba guhabwa amazi n’amashanyarazi bihagije, kuko kutabigira ngo bituma bakomeza kudindira mu iterambere.

Abatuye mu Murenge wa Juru bavuga ko kuba badafite amazi meza n'amashanyarazi ahagije bituma bakomeza kudindira mu iterambere
Abatuye mu Murenge wa Juru bavuga ko kuba badafite amazi meza n’amashanyarazi ahagije bituma bakomeza kudindira mu iterambere

Umurenge wa Juru ni umwe mu Mirenge 15 igize Akarere ka Bugesera, ukaba ufite umwihariko w’uko ukungahaye ku bijyanye n’ibiribwa, kubera ko abawutuye beza cyane, ukagira n’undi mwihariko w’uko ukorwaho n’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera kirimo kubakwa.

Ni Umurenge ugizwe n’Imidugugu 32, Utugari 5, ariko twose tukaba tutagerwamo n’amazi n’amashanyarazi kuko Utugari tubiri ari two tugerwamo n’amashanyarazi, kandi na yo akaba atagera mu Midugudu yose itugize.

Uretse kuba hari abatagerwaho n’amashanyarazi, ngo n’abitwa ko bayafite ntabwo ahagije, kubera ko hari bimwe mu bikoresho badashobora gucomeka ngo bikunde kuko uba ari mucye, ari na ho bahera basaba ko bagezwaho umuriro w’amashanyarazi hamwe n’amazi meza.

Athanase Bigirimana utuye mu Kagari ka Rwinume, avuga ko bafite ikibazo gikomeye cy’umuriro w’amashanyarazi, kubera ko hari ibigo by’amashuri bitawugira, bikagira ingaruka ku banyeshuri zirimo izo kudashobora kwiga amasomo ajyanye n’ikoranabuhanga.

Ati “Hari ibigo bitagira umuriro w’amashanyarazi ku buryo abana bafata amasomo y’ikoranabuhanga bakaba batagendana n’uburyo bugezweho, n’ahari umuriro hari igihe batsa ibyuma biwukoresha ukazima. Hari umuriro mucye cyane bisaba ko bazana undi muyoboro ukomeye. Icyo twifuza ni uko baduha umuriro ukaba wagera no hejuru kuri Juru ku mashuri, byadufasha mu bikorwa by’iterambere, abasuderi bakaboneka, cyangwa bikatworohera gushyira umuriro muri telefone.”

Basaba guhabwa amashanyarazi ahagije kubera ko n'aho bayafite ngo adafite ingufu
Basaba guhabwa amashanyarazi ahagije kubera ko n’aho bayafite ngo adafite ingufu

Undi muturage witwa Denise Niyomuhoza avuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’amazi kubera ko bayakura kure kandi nabwo bakavoma atari meza.

Ati “Ikibazo cy’amazi cyo kirahari pe! Ahantu tujya kuvoma haba hari ibizi bibi kandi ni kure cyane, kubera ko dukora urugendo rw’amasaha atatu kugenda no kugaruka, cyangwa tugakoresha ane biterwa n’uko wagiye, kandi ubwo amazi yo kunywa ni ukunywa arimo inzoka. Byitwa ko tubonye amazi meza iyo imvura yaguye, rwose nimudukorere ubuvugizi baduhe amazi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Juru, Aimable Gaddafi, avuga ko ikibazo cy’amazi n’amashanyarazi Umurenge ayobora ufite cyakorewe ubuvugizi ku nzego zibishinzwe.

Ati “Muri gahunda yo gukemura icyo kibazo, Akarere kamaze kubishyira mu ngengo y’imari, ku buryo twizera ko mu mwaka utaha icyo kibazo kizakemuka, cyaba icy’amazi cyaba n’icy’amashanyarazi. Icy’amazi cyo imirimo yaratangiye ikigega cy’amazi cyaruzuye, ariko ku itangiriro azahabwa Akagari ka Kabukuba ndetse n’aka Musovu ariko bizakomeza bijya no mu Tugari tubiri tundi, kuko biri muri gahunda y’uko byibura muri 2024 utwo tugari tuzaba dufite amazi meza ndetse n’umuriro.”

Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Bugesera avuga ko nta mpungenge abatuye mu Murenge wa Juru bakwiye kugira kubera ko ibyifuzo byabo birimo gushakirwa ibisubizo
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera avuga ko nta mpungenge abatuye mu Murenge wa Juru bakwiye kugira kubera ko ibyifuzo byabo birimo gushakirwa ibisubizo

Ubwo yari ayoboye itsinda ry’abajyanama b’Akarere mu bikorwa byahariwe ukwezi k’ubujyanama byatangijwe tariki 05 Gicurasi 2023, akagezwaho ibyo bibazo, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera Imelde Mutumwinka, yagize ati “Navuga nti bashonje bahishiwe, turakorana, turimo turashaka ingengo y’imari iyo mishinga inozwe, rero nibahumure bashonje bahishiwe, ntabwo na bo bazasigara inyuma, tubafite mu ngengo y’imari”.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) y’ibarura rusange ry’abaturage n’imuturire y’umwaka wa 2022, yerekana ko mu Karere ka Bugesera habarirwa ingo 137,777, izigerwaho n’amashanyarazi zikaba zigeze kuri 60.9%, mu gihe abagerwaho n’amazi meza bageze kuri 75.1%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka